• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Politiki idaheza u Rwanda rwiyemeje, ni umusingi ukomeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda

Politiki idaheza u Rwanda rwiyemeje, ni umusingi ukomeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda

Editorial 13 Nov 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu, tariki 12 Ugushyingo 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimangiye ubushake bwa Leta y’u Rwanda, bwo guha buri Munyarwanda amahirwe yo kwerekana icyo ashoboye mu guteza imbere Igihugu, kabone n’iyo yaba yaragaragaje ko hari ibyo atabona kimwe n’Ubuyobozi buriho.

Iyi politiki idaheza, niyo yatumye Philippe Mpayimana, wigeze guhangana na Perezida Kagame mu matora yo muw’2017 nk’umukandida wigenga, ahabwa umwanya ukomeye muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, aho yashinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga. Ni umwanya ukomeye kuko ubumwe bw’Abanyarwanda bwahutajwe bikabije, bikaba bisaba imbaraga nyinshi rero mu kubuzahura.

Philippe Mpayimana anavuga ko yashinze ishyaka rya”opozisiyo” ryitwa “Ishyaka Riharanira Iterambere ry’Abanyarwanda-PPR”, n’ubwo kugeza ubu ritaremerwa gukora ku mugaragaro. Kuba yahawe umwanya w’ubuyobozi ngo agire uruhare mu iterambere ry’u Rwanda rero, abasesengura imiyoborere y’u Rwanda, babibonyemo politiki nziza idaheza, ikomeje kubera umusingi ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ubwo Philippe yatsindwaga mu matora y’Umukuru w’Igihugu(ntiyashoboye kubona nibura1%) ndetse n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, ntiyagaragaje kwivumbura no gusebya Igihugu cye nk’uko ba Faustin Twagiramungu babigenje, baboneza iy’ubuhungiro, aho birirwa babeshya isi yose ko bibwe amajwi, kandi nabo ubwabo barijamamaje bazi neza ko bazatsindwa, kuko Abanyarwanda batababonamo ubushobozi bwo kubayobora.

Philippe Mpayimana n’ubwo yari atuye mu Bubiligi, ntiyateye u Rwanda umugongo, kuko yakomeje kurusura, ndetse akanatanga ibitekerezo bigamije kunga Abanyarwanda.

Mu nyandiko ze nyinshi yashyize ahagaragara ndetse no mu biganiro mbwirwaruhame binyuranye, Philippe Mpayimana yakomeje kunenga abagambiriye gushora Abanyarwanda mu ntambara, akavuga ko politiki imena amaraso ari iya giswa, kuko ikorwa n’abarumbiwe n’ibitekerezo. Yavuze kenshi ko abiyita “abatavuga rumwe n’ubutegetsi”, bagaragaza inda nini no kutagira umurongo uhamye, yamagana yivuye inyuma abashora urubyiruko rw’u Rwanda mu buyobe.

Yakanguriye Abanyarwanda, baba abari imbere mu Gihugu, baba n’abari hanze yacyo, kurwanya ikibatandukanya, ahubwo buri wese agashyira imbere ishema n’ iterambere ry’u Rwanda. Ibi bitekerezo bya Mpayimana byatumye ibigarasha, abajenosideri n’abambari babo bamwanga urunuka, kuko mu myumvire yabo ya kigome, bumva nta cyiza gikwiye kuvugwa ku Rwanda.

Nta gihe kinini Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda imaze ishyizweho. Birumvikana rero ko ikeneye umusanzu wa buri wese kugirango igere ku nshingano zitoroshye yahawe. Kuba rero umuntu nka Philippe Mpayimana wakomeje kugaragaza impungenge ku bibangamiye imibanire myiza hagati y’Abanyarwanda, yashinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga, biratanga icyizere ko umusaruro uzaba mwiza, kuko noneho abonye aho azatangira ibitekerezo yajyaga avuga atari mu buyobozi.

Philippe Mpayimana ashyizwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu mu gihe gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi byongeye kuzamuka.

Azadufashe rero kureba uko abagizi ba nabi batakomeza kwihisha inyuma y’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bakayobya rubanda, ahubwo uzagegerageza gusubiza inyuma intambwe yatewe mu bumwe n’ubwiyunge, amategeko azamukanire urumukwiye.

2021-11-13
Editorial

IZINDI NKURU

NEC isaba abantu bose gukuraho bwangu ibirango byo kwamamaza bitarenze kuwa 4 mu gitondo

NEC isaba abantu bose gukuraho bwangu ibirango byo kwamamaza bitarenze kuwa 4 mu gitondo

Editorial 02 Aug 2017
RDF yasezereye  abasilikare 816 barimo na Brig. Gen. Rugumya Gacinya

RDF yasezereye abasilikare 816 barimo na Brig. Gen. Rugumya Gacinya

Editorial 07 Jul 2018
Mu mikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ukaba umunsi wa kabiri w’imikino ya Kamarampaka waranzwe no kunganya. 

Mu mikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ukaba umunsi wa kabiri w’imikino ya Kamarampaka waranzwe no kunganya. 

Editorial 27 May 2021
Madamu Jeannette Kagame yatumiwe na mugenzi we w’u Burundi mu nama

Madamu Jeannette Kagame yatumiwe na mugenzi we w’u Burundi mu nama

Editorial 10 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyamwuga mu itangazamakuru bakomeje kwamagana ibinyoma umunyamakuru w’ Umuholandi Sander Rietveld yatangaje ku Rwanda
Amakuru

Abanyamwuga mu itangazamakuru bakomeje kwamagana ibinyoma umunyamakuru w’ Umuholandi Sander Rietveld yatangaje ku Rwanda

Editorial 18 May 2022
Umukinnyi wa APR urwariye Kampala aratabaza
IMIKINO

Umukinnyi wa APR urwariye Kampala aratabaza

Editorial 20 Sep 2017
Impamvu ibitekerezo bya Rudasingwa bihabanye n’ukuri
INKURU NYAMUKURU

Impamvu ibitekerezo bya Rudasingwa bihabanye n’ukuri

Editorial 01 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru