• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Prof. Dr Rwigamba Balinda yamuritse agatabo “UMUKRISTO W’UKURI”

Prof. Dr Rwigamba Balinda yamuritse agatabo “UMUKRISTO W’UKURI”

Editorial 15 Dec 2016 Mu Mahanga

“Ngo nk’uko abantu benshi bari mu buyobe mu bihe bya none bibwira ko bari mu nzira y ‘agakiza kandi batayirimo “, Ibi Prof. Dr Rwigamba Balinda yabivuze kuri uyu wa gatatu tariki 14/12/2016, ku kicaro gikuru cya ULK, yavuze ko abitewe n’urukundo akunda abantu agamije kubagarura mu nzira nziza yabajyana mu ijuru yatekereje kwandika agatabo yise ‘ UMUKRISTO W’UKURI’.

Rwigamba agira ati : “Icyabinteye ni urukundo nkunda abantu, ni uko nagira ngo abantu bagaruke ku nzira nziza yabajyana mu ijuru, kandi iyo nzira ni ukuba umukristo w’ukuri wakira isezerano rye mu mwuka wera, uwo mwuka wera akamufasha, agatangira ubuzima hamwe n ‘Imana aha kuri iyi si, akera imbuto z’Imana zose, urukundo nyakuri, amahoro y’imbere mu mutima, kwihangana, kwicisha bugufi, ubukiranutsi, ubugwaneza, koroherana, kuzuzanya, ubushishozi, ibyo byose biba ari imbuto z’umwuka wera iyo umuntu abifite aba atangiye inzira nziza yo kubana n’Imana ye,”.

Prof Dr Rwigamba avuga ko ibikubiye muri iki gitabo ubusanzwe ari inyigisho yigisha, ngo kuko yagize umuhamagaro wo kwigisha ijambo ry’imana ku itariki ya 4 z’ukwezi kwa gatatu mu 2014.

Ati : “Uyu mwaka ni uwa gatatu nigisha ijambo ry’Imana ariko kwandika iki gitabo nyirizina nabitangiye mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, nacyanditse amezi ane gusa kandi nari mfite n’izindi nshingano, cyasohotse mu kwezi kwa cumi mu 2016,”
Akangurira abari mu buyobe guhindukirira Imana.

Ubutumwa nagenera abantu bari mu buyobe ni uko bagaruka ku ijambo ry’Imana.

Ati: “Ijambo ry’imana riri muri Kristo kuko Kristo ubwe yaravuze ati ni jye nzira y’ukuri n’ubugingo, kristo ni ijambo, iyo abantu rero basize ijambo ry’Imana barayoba, ni ugushakisha rero iyo nzira kandi iyo nzira ni Yezu Kristo kandi Yezu Kristo ni we jambo,”

Prof.Rwigamba yasobanuye ko umukirisitu w’ukuri afite ibimuranga by’ingenzi birimo ukwizera Imana imwe y’ukuri, akabatizwa mu izina rya Yezu Kristo ngo kuko nta muntu n’umwe utarabatijwe muri iryo zina wakwitwa umukirisitu.

Agira ati: ”Muri Bibiliya nta muntu n’umwe wabatijwe mu izina rya data wa twese, mu mwana no mu mwuka wera, nta hantu wabibona. Umukristo w’ukuri ni uwizera ko yezu kristo ari ryo zina ry’Imana,”.

Ngo ntabwo azateshuka na rimwe kwigisha ijambo ry’Imana.

Prof .Dr .Rwigamba ahamya ko kuba afite izindi nshingano bitazamubuza kwigisha ijambo ry’Imana.

-5040.jpg

-5035.jpg

Prof .Dr .Rwigamba Balinda wanditse agatabo ‘ UMUKRISTO W’UKURI’.

Ati : muzi ko icyumweru kigira iminsi irindwi, mu nshingano zanjye nkoresha iminsi ibiri indi minsi itanu nkora inshingano nahawe n’Imana.

Agira ati: ” narabitangiye kandi ngomba gutegura ejo heza aho nzabana n’Imana, narakuze ndashaje, uyu mubiri nta kuntu watuma nteshuka ku nshingano ikomeye yo kuba umwana w’Imana ngo ntegure ejo hazaza aho nzabana n’Imana yanjye,”
Yongeraho agira ati : ” ariko ntabwo nakwikunda urukundo mbakunda mwese, urukundo mvuga nti reka namwe nsenge ninginge Imana ibahishure ibereke inzira y’ukuri y’agakiza,”.

Aka gatabo kaboneka mu masomero atandukanye mu mujyi wa Kiagali kakagurwa mafaranga ibihumbi bibiri y’amanyarwanda naho ukagurisha akabona komisiyo y’icumi ku ijana ry’ikiguzi cyako.

Kaboneka muri librairie ikirezi, cartas, kigali height, mu masoko akomeye nka Nakummatt, ULK Gisozi, ULK Gisenyi.

Prof Rwigamba avuga ko ku ikubitiro hasohotse udutabo tugera mu bihumbi bibiri, hakaba harimo gutegurwa andi ma kopi yo kugeza ku bantu benshi hagamijwe kubakangurira gukizwa.

Ukuri nk’uko Prof Rwigamba abyemera, Ukuri nyakuri ni yezu kristo, ukuri ni ijambo ry’Imana ryose.

Ntabwo akorera iyamamazabutumwa mu idini.

Agira ati : ”ntabwo turi idini, ari bashiki banjye mbita bashiki banjye muri kristo, ndetse n’abandi bose ni bene data muri kristo, twebwe dufite itorero rya gikristo rya Gisozi ndetse n’andi matorero yandi arishamikiyeho hirya no hino mu gihugu,”.

Prof Rwigamba asaba umuntu wese ushaka agakiza ke gupfukama agasenga Imana. Ati : ” Ameneke umutima agira ati : Mana,Mana, aha hanze hari ubuyobe, umuntu wese avuga ko ari mu nzira nziza y’agakiza, umuntu wese agira ati ni jyewe nzira y’ukuri ariko ijambo ryawe nirinkure mu buyobe,” ati icyo gihe Imana izagusubiza, izakwereka ko ijambo ryayo ari yo nzira yatuma koko tubona agakiza k’ukuri,”.

Inshamake y’ubuzima bwa Prof.Dr Rwigamba Balinda.

Yavutse ku itariki ya 10/10/1948. Yabaye mwarimu muri za kaminuza zitandukanye kuva mu mu 1974-1989 ndetse ku itariki ya 26/6/1982 ni bwo yahawe impamyabumenyi y’ikirenga (PhD/Doctorat).

Kuva mu 1990-1994, yashinze nsetse anabera Umuyobozi Mukuru wa Kamizuza y’i Goma/UNIGO (Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo), mu Kwakira 1994 yashinze Ishuri Ryigenga rya Gisenyi (EPGI) riherereye mu Karere ka Rubavu, Iburengerazuba bw’uRwanda, naho kuva mu 1995-1997 yabaye mwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

Kuva mu 1996-2004, yashinze Kaminuza yigenga ya Kigali ULK anayibera Umuyobozi Mukuru; kuva mu Kwakira 2003-kugeza mu Kwakira 2011 yabaye Senateri mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda; muri Mutarama 2007, yashinze Ishuri ryisumbuye rya Glory Secondary School (GSS) riri ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, Kigali-Rwanda.

Kuva mu 2003-2014, Prof.Dr Rwigamba yabaye umuyobozi w’umuryango wa Kaminuza zigenga n’amashuri makuru zo mu Rwanda (ARIPES). Kuva mu 2004-2016, yabaye Uwashinze ndetse aba Perezida wa Kaminuza yigenga ya Kigali ULK.

Yashakanye na Nyirashyirambere Marie Louise bakaba bafite abana batandatu .
Kuva ku itariki 2/3/2014, Prof Dr Rwigamba ni Umugaragu w’Imana wigisha ijambo ryayo.

Uko byari byifashe mu mafoto

-5038.jpg

Prof .Dr .Rwigamba Balinda

-5037.jpg

-5041.jpg

-5036.jpg

Mme Rwigamba Nyirashyirambere M.Louise

-5034.jpg

-5033.jpg

-5032.jpg

Vice-Chancellor Dr. Sekibibi Ezekiel

-5039.jpg

By Elias Hakizimana

2016-12-15
Editorial

IZINDI NKURU

ICYOBA: FARDC na Wazalendo yayo, Abarundi n’indi mitwe uruhumbirajana babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera igotwa rya Goma

ICYOBA: FARDC na Wazalendo yayo, Abarundi n’indi mitwe uruhumbirajana babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera igotwa rya Goma

Editorial 05 Feb 2024
Ibitero bikakaye by’Ingabo za Congo FARDC byirukanye mu birindiro umutwe wa FDLR uhungira muri pariki

Ibitero bikakaye by’Ingabo za Congo FARDC byirukanye mu birindiro umutwe wa FDLR uhungira muri pariki

Editorial 02 Dec 2019
Byadogereye muri Afrika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z’icyo gihugu ziri muri Kongo.

Byadogereye muri Afrika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z’icyo gihugu ziri muri Kongo.

Editorial 19 Jul 2024
RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma

RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma

Editorial 12 Jan 2020

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru