Ralex Logistics ni ikigo Nyarwanda cyunganira abacuruzi muri gasutamo kwinjiza ibicuruzwa ndetse no kubisohora hanze aho bafite n’ububiko bwabyo, ibicuruzwa cyangwa imizigo byinjira mu buryo butandukanye bifashishije nk’inzira zo ku butaka, mu mazi ndetse no mu kirere (indege)
Reka twe kwibanda cyane ku bikorwa by’ubucuruzi gusa ngo twibagirwe igikorwa bakoze cyo gutanga ubunani ku batishoboye binyuze mu muryango wa gikirisitu witwa Purpose Rwanda, Purpose Rwanda ni umuryango udaharanira inyungu ufite intego yo kuvana abanyarwanda babaswe n’ibiyobyabwenge,Uburaya n’ubwomanzi ikabahuriza hamwe ikabereka icyerekezo cyiza bibumbiye mu matsinda, binyuze mu gusenga Imana, Purpose Rwanda ifite intego ko byibura buri munyarwanda agomba kugira umuntu umwe yitaho wabaswe n’ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bikorwa bibi byagize imbata abaturarwanda bamwe, akamufasha kwiteza imbere
Ralex Logistics Ltd ku itariki ya 2 Mutarama muri uyu mwaka yahuye n’abayobozi ndetse n’abamwe mu bagenerwa bikorwa ba Purpose Rwanda maze ibaha sheki y’amafaranga ibihumbi Magana atanu (500,000Frw). Umuyobozi wa Ralex Logistics Bwana Rusagara Alexis mu magambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwakira iyi nkunga yababwiye ko yifatanyije na Purpose Rwanda mu rugamba rwo kuvana mu mwijima abagizwe imbata n’ibiyobyabwenge ndetse n’uburara kandi atazacogora kugaragaza imbaraga mu gushyigikira icyiza cyagirira neza Umunyarwanda mu kwivana mu bibi bagana aheza
Rusagara Alexis yabwiye abari aho ko ubu aribwo Ralex Logistics ifunguye amarembo asaba abagize Umuryango wa Purpose Rwanda kudacogora kandi ko abanyarwanda babona ibyiza uyu muryango ubagezaho ndetse avuga ko mu bikorwa bibyara inyungu bya Ralex logistics hari inkunga yisumbuye ku yatanzwe izajya igenerwa abagenerwabikorwa ba Purpose Rwanda, ndetse asaba ko mu bikorwa cyangwa inama ziga ku kuzahura aba banyarwanda babaswe n’ibiyobyabwenge badasize uburaya , ko Ralex Logistics yajya itumirwa maze nayo igatanga inama n’ibitekerezo byubaka
Umuyobozi mukuru wa Purpose Rwanda Bwana Anyama Charles yashimye cyane byimazeyo Ikigo Ralex Logistics maze avuga ko iyi nkunga izagera ku bagenerwabikorwa igenewe vuba cyane kandi izabafasha kwiteza imbere, agaragaza ko bamwe bamaze kuva mu buraya,uburara n’ubwomanzi ahubwo hasigaye igika cyo kugaragaza icyo buri umwe ashoboye maze akiteza aimbere abifashijwemo na Ralex Logistics
Agaba Ark Bruno ushinzwe Ubukangurambaga ndetse no guhuza ibikorwa bya Purpose Rwanda yavuze ko atabona uko ashimira abanyarwanda babona ko bikwiye ko ababaswe n’ibiyobyabwenge bakwiye kuzahurwa, avuga ko Imana yahagurukije Ralex Logistics izahagurutsa n’abandi maze u Rwanda mu myaka iri imbere ikiyobyabwenge icyo ari cyo cyose kikazaba amateka, Agaba yavuze ko harimo gutegurwa igikorwa cyizafungura urubuga rwa internet ruzajya rugaragaraho amakuru yose y’abagenerwabikorwa naho bageze biteza imbere
Umugenerwabikorwa wahoze mu mwuga w’Uburaya twahinduriye izina (Sarah) yavuze ko aho Purpose Rwanda yabakuye ari habi cyane badateze kuzasubirayo, icyo bareba imbere ari ukwiteza imbere, yavuze ko mu buraya yakuye virusi itera SIDA ariko ko nawe akora ubukangurambaga mu itsinda abarizwamo ndetse akaba amaze guhindura benshi
Kanyoni yafunzwe inshuro atabara ariko ubu ni Inyangamugayo
Umugabo witwaga Kanyoni, tutahinduriye izina kubera ko ubuhamya bwe bumaze kwamamara wahoze wakoreshaga ibiyobyabwenge, Wibaga, Wanigaga abantu ndetse akarwanya n’inzego z’Umutekano yavuze ko nta cyiza nko kwakira agakiza no kumenya Imana kandi ukagerageza kwigisha abandi kuva mu byaha ndetse no kujijuka, ati “Nitwaga Kanyoni ariko kuko uwari Sawuli yabaye Pawulo ubu nitwa SIMPUNGA Jean Bosco) nzakora uko nshoboye nanjye nzane abandi bameze nkuko nari meze maze dufatanye gukorera Ijuru ndetse n’u Rwanda
Nyuma y’uyu muhango Abakozi ba Ralex Logistics bafashe Umwanya wo kureba aho ikigo kigeze kiyubaka ndetse no kwiga ku cyerekezo cyabo mu bikorwa bya buri munsi byo kwita ku bacuruzi bafashwa kuri Gasutamo
Ntabwo Ralex Logistics Ltd yibagiwe n’abakiliya bayo bose kuko Bwana Rusagara Alexis yavuze ko bose bashimirwa ubufatanyentagererwanywa kandi Ralex Logistics itazacogora kubaha ibyiza byose kandi ku biciro batasanga ahandi muri uyu mwaka
Bamwe mu bakozi ba Ralex Logistics
Rusagara Alexis, mu bakiliya bahize abandi hashimwe Tom Transfers nk’Umukiliya mwiza bakoranye neza kandi bagafatikanya mu bicuruzwa byinshi, Rusagara Alexis noneho twazanye imodoka ipakira izindi Tom Transfers tugiye kuyiha serivise y’agatangaza
Tom Transfers nayo izwi cyane mu kugurisha no gukodesha amamodoka y’akataraboneka ndetse n’inzu zo kuraramo igihe kitarambye n’ikirambye