• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports irabona umutoza mukuru bitarenze iki cyumweru – Perezida Uwayezu Jean Fidèle

Rayon Sports irabona umutoza mukuru bitarenze iki cyumweru – Perezida Uwayezu Jean Fidèle

Editorial 16 Jan 2024 Amakuru, IMIKINO

Ubwo umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko iyi kipe izaba ifite umutoza mukuru bitarenze iki cyumweru.

Kuva umutoza mukuru wa Rayon Sports Yamine Zelfani atandukanye na Gikundiro, iyi kipe yahaye umutoza wari wungirije inshingano zo gukomeza kuyobora ikipe nkuru Mohamed Wade.

Mu Kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku Biro by’iyi kipe ya Rayon Sports, Umuyobozi wayo Uwayezu yahamije ko umutoza aboneka bitarenze iki cyumweru.

Yanaboneyeho kandi gutangaza ko mu batoza bagiye bavugwa kuza muri Rayon Sports, barimo Ivan Minnaert na Ndayizeye Jimmy ko batari ku rutonde rw’abatoza bavuganye nawe.

Jean Fidèle avuga ku bijyanye n’umusaruro w’ikipe ya Gikundiro yavuze ko kuri ubu ikipe itameze neza nyuma yaho batsinzwe na Gasogi United 2-1 ubwo bakinaga umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda.

Yasabye imbabazi abakunzi ba Gikundiro ku bw’uwo musaruro utari mwiza, yagize ati “ Twatangiye imikino y’igice cya kabiri cya Shampiyona, twatangiye dukina na Gasogi United, twaratsinzwe. Nk’Ikipe nkuru ihatana, ishaka igikombe, tuba twifuza guhora dutsinda, ntabwo twitwaye neza ariko ibyo mu mupira w’amaguru bibaho ubwo abakunzi ba FC Barcelone nanjye mfana barabyumva kundusha.”

“Ibyo rero ndanabisabira imbabazi abafana kuko ntibishimye ariko nta rirarenga shampiyona ni ugusiganwa ntibivuze ko uwagusize metero runaka ari we uzahagera mbere. Intsinzi ni iya twese ni iy’abafana, abayobozi, abakinnyi n’umutoza.”

Rayon Sports irakomeza imikino yayo kuri uyu wa kabiri aho ikina na Interforce FC guhera ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pele Stadium, ni mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza w’igikombe cy’Amahoro.

2024-01-16
Editorial

IZINDI NKURU

Amavubi akomeje imyitozo yo kuzakina na Ethiopia

Amavubi akomeje imyitozo yo kuzakina na Ethiopia

Editorial 09 Nov 2017
Abayobora ya mitwe yitwara gisirikari muri Kongo, iyi yibumbiye mu cyiswe ” Wazalendo”, baramaranye, bashinjanya ubugambanyi mu ntambara barwana na M23

Abayobora ya mitwe yitwara gisirikari muri Kongo, iyi yibumbiye mu cyiswe ” Wazalendo”, baramaranye, bashinjanya ubugambanyi mu ntambara barwana na M23

Editorial 07 Oct 2023
FERWAFA yashyize hanze ingengabihe y’uko amakipe azahura mu gice cy’imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’u Rwanda 2021-2022

FERWAFA yashyize hanze ingengabihe y’uko amakipe azahura mu gice cy’imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’u Rwanda 2021-2022

Editorial 08 Feb 2022
FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

Editorial 24 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘U Rwanda  nta ruhare rufite mu gufasha M23 mu bitero iherutse kugaba muri Congo’-ICGLR
ITOHOZA

‘U Rwanda nta ruhare rufite mu gufasha M23 mu bitero iherutse kugaba muri Congo’-ICGLR

Editorial 29 Mar 2017
Heroes FC irakira  Gasogi United, Bugesera FC isure Kaminuza y’u Rwanda mu ijonjora ribanza ry’igikombe cy’Amahoro 2022
Amakuru

Heroes FC irakira  Gasogi United, Bugesera FC isure Kaminuza y’u Rwanda mu ijonjora ribanza ry’igikombe cy’Amahoro 2022

Editorial 16 Mar 2022
Nkongwa muri Sport y’u Rwanda : Nzamwita Degaulle yongeye gushyikirizwa Inkiko
IMIKINO

Nkongwa muri Sport y’u Rwanda : Nzamwita Degaulle yongeye gushyikirizwa Inkiko

Editorial 18 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru