Ikipe ya Rayon Sports iraye yandikishije itike yo kujya muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2023 nyuma yaho isezereye Police FC iyitsinze ibitego 3-2, ibi bisanga kandi ibindi 3-2 yari yayitsinze mu mukino ubanza.
Gikundiro nk’izina iyi kipe ikomoka i Nyanza ihimbwa, niyo yatangiye neza muri uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2023.
Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ubwo hari ku munota wa 37 w’umukino nibwo Héritier Nzinga Luvumbu yabonye igitegocya mbere bityo amakipe yombi ajya kuruhuka ari igitego kimwe ku busa.
Amakipe yombi avuye ku ruhuka Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino n’ubundi yakomeje kwitwara neza kuko ku munota wa 48 Onana yatsinze igitego cya Kabiri kuri Penaliti yari ikorewe Joackiam Ojera wari wanatanze umupira Wavuyemo igitego cya mbere.
Police FC yasabwaga byibuze ibitego 4 ngo ikomeze mu kindi kiciro, yagabanyijemo kimwe cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ubwo hati ku munota wa 66.
Ibi byishimo bya Police FC ntabwo byarambye kuko nyuma y’iminota ibiri icyo gitego kibonetse, nibwo Onana yongeye kubonera Gikundiro igitego cya Gatatu ubwo hari ku munota wa 68 bityo bishimangira intsinzi ya Rayon Sports yo gukomeza mu kindi kiciro.
Mbere y’uko umukino urangira ubwo hari ku munota wa 90, Kayitaba Jean Bosco yaboneye Police FC igitego cya kabiri, ni nyuma yaho uyu mukinnyi yari yinjiye mu kibuga asimbuye.
Gukomeza kwa Rayon Sports isezereye Police FC ku giteranyo cy’ibitego 6-4 mu mikino yombi, bitumye Gikundiro igera muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2023 aho izahura na Mukura VS yo yari yasesereye ikipe ya Musanze FC.
Undi mukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, uzahuza ikipe ya APR FC izahura na Kiyovu SC yo yari yasezereye ikipe ya Rwamagaana City.