Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025, imikino ya shampiyona y’u Rwanda ya Rwanda Premier League irakomeza hakinwa umunsi wa 22.
Mu mimikino itegerejwe cyane, harimo umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona ndetse n’ikipe ya Mukura VS.
Ni umukino uzakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2025 ukazabera kuri Sitade Amahoro i Remera guhera ku isaha ya Saa kumi n’Ebyiri n’igice z’umugoroba.
Nk’uko Rayon Sports yabitangaje kwinjira kuri uyu mukino byashyizwe ku mafaranga ibihumbi Bibiri, ibihumbi Bitatu ahasanzwe, ibihumbi 20 na 30 mu myanya y’icyubahiro.
Hari kandi itike y’Amafaranga ibihumbi, 100 ndetse na Miliyoni imwe ahazwi nko muri Sky Box.
Usibye uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu, indi mikino izakinwa kuri guhera kuri uyu wa Gatanu aho AS Kigali izakina na Gasogi United.
Muri AS Kigali, ni uko Bayingana Innocent wari wirukanywe muri AS Kigali yasubijwe mu mirimo uhereye kuri uyu wa kane.
Ibi bije nyima y’uko Bayingana yari yasezerewe mu mirimo nyuma y’uko Rayon Sports itsinze ikipe y’Umujyi wa Kigali ibitego 2-1.
Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Kiyovu SC na Police FC wari bukinwe kuri uyu wa Gatandatu, Rwanda Premier League yanzuye ko uyu mukono uzakinwa kuri cyumweru.
Kiyovu nk’ikipe izakira, uyu mukino uzatangira ku isaha ya Saa cyenda zuzuye uzakurikirwe n’uzahuza APR FC na Vision FC.
Uko imikino y’umunsi wa 22 iteganyijwe yose gukinwa: