• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports izatangira shampiyona icakirana na Etincelles, APR FC yakire Amagaju

Rayon Sports izatangira shampiyona icakirana na Etincelles, APR FC yakire Amagaju

Editorial 05 Oct 2018 IMIKINO

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryashyize ahagaragara ingengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere ‘Azam Rwanda Premier League 2018/2019’, aho ikipe ya Rayon Sports izatangira isura Etincelles FC kuri Stade Umuganda naho APR FC ikakira Amagaju FC.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira kuwa 19 Ukwakira 2018, izakinwa n’amakipe 14. Umunsi wa mbere uzakinwa ku matariki ya 19, 20 na 21 Ukwakira 2018.

Kuwa 19 Ukwakira APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka izakina n’Amagaju FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Kuwa 20 Ukwakira, Rayon Sports yerekeze mu Karere ka Rubavu aho izacakirana na Etincelles kuri stade Umuganda, naho Gicumbi FC yakire Espoir FC i Gicumbi.

Mukura VS izakira Sunrise i Huye, Kirehe FC yakire Kiyovu Sports naho AS Muhanga yakire Police FC i Muhanga.

Tariki 21 Ukwakira umunsi wa mbere wa shampiyona uzakomeza, AS Kigali yakira Musanze FC, usozwe Marines FC yakira Bugesera FC.

Ku munsi wa kabiri wa Shampiyona Rayon Sports izakina na Mukura VS yayitwaye igikombe cy’Amahoro iyitsinze kuri penaliti. Ku munsi wa Gatandatu nibwo Kiyovu Sports izakira Rayon Sports naho APR FC ikine na Mukura VS.

Ku munsi wa karindwi Rayon Sports izakina na AS Kigali, ku munsi wa munani tariki 12 Ukuboza ikine na mukeba wayo ukomeye APR FC kuri stade ya Kigali saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ku munsi wa 10 Rayon Sports izakina na Police FC mu gihe APR FC izakina na Kiyovu Sports ku Mumena.

Uko ingengabihe ya Shampiyona 2018/2019 iteye

APR FC izatangira shampiyona yakira Amagaju FC

Rayon Sports izatangira shampiyona ijya gusura Etincelles

2018-10-05
Editorial

IZINDI NKURU

Usengimana yafashije APR FC gutsinda Bugesera FC ishyiramo amanota atandatu

Usengimana yafashije APR FC gutsinda Bugesera FC ishyiramo amanota atandatu

Editorial 13 Jan 2020
Uko imikino iteganyijwe muri shampiyona yo mu Bwongereza na Esipanye muri izi mpera z’icyumweru

Uko imikino iteganyijwe muri shampiyona yo mu Bwongereza na Esipanye muri izi mpera z’icyumweru

Editorial 04 Jan 2016
Minisiteri ya Siporo yahaye uruhushya REG VC na APR VC rwo gutangira imyitozo yitegura irushanwa ry’igikombe cy’ Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo

Minisiteri ya Siporo yahaye uruhushya REG VC na APR VC rwo gutangira imyitozo yitegura irushanwa ry’igikombe cy’ Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo

Editorial 09 Mar 2021
Niba hari impunduka turasubira muri Guma guma

Niba hari impunduka turasubira muri Guma guma

Editorial 29 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange
Mu Mahanga

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Editorial 21 Feb 2017
U Rwanda rwatsinze mu rubanza rw’ubutaka ku Cyambu cya Mombasa
Mu Rwanda

U Rwanda rwatsinze mu rubanza rw’ubutaka ku Cyambu cya Mombasa

Editorial 13 Jun 2016
Bwana Sam Dusengiyumva Niwe Uramutswa Umujyi wa Kigali nyuma yo gusimbura Bwana Rubingisa
Amakuru

Bwana Sam Dusengiyumva Niwe Uramutswa Umujyi wa Kigali nyuma yo gusimbura Bwana Rubingisa

Editorial 15 Dec 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru