• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yatakaje amanota i Rusizi mbere yo guhura na AS Kigali

Rayon Sports yatakaje amanota i Rusizi mbere yo guhura na AS Kigali

Editorial 23 Oct 2016 IMIKINO

Rayon Sports yaburaga bamwe mu bakinnyi babanza mu kibuga yanganyirije na Espoir kuri stade ya Rusizi itakaza amanota ya mbere muri shampiyona igeze ku munsi wa kabiri mbere yo guhura na AS Kigali.

Rayon Sports yari yatsinze Police FC ibitego 3-0 ku munsi ufungura shampiyona yari i Rusizi nta ba myugariro Manzi Thierry (wavunitse) na Mutsinzi Ange (uri mu bizamini), Mugheni Fabrice na Moussa Camara bafite imvune.

Ibi byatumye umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma aha umwanya Mugisha Francois “Master” akinana na Munezero Fiston mu mutima wa ba myugariro, Rwigema Yves na Nzayisenga Jean d’Amour bugarira ku mpande naho Nsengiyumva Moustafa akina nka rutahizamu.

Mu gice cya mbere, Espoir yabonye uburyo bubiri bwo gutsinda ibitego, abakinnyi bayo bakagwa mu rubuga rwa Rayon Sports, abafana bari muri stade bakavuga ko ari penaliti umusifuzi aryumaho.

Imiterere y’ikibuga ntiyoroheye amakipe yombi mu kubaka umukino, Espoir irusha Rayon Sports kukimenyera ikina imipira miremire.

Uburyo bukomeye mu gice cya mbere Rayon Sports yabonye ni aho Kwizera Pierre yagerageje gutungura umunyezamu wa Espoir, Sozera Anselme wahoze akinira AS Kigali, umupira uca ku ruhande.

-4457.jpg

Shasiri wa Rayon Sports uherutse gutsinda ibitego bibiri ubwo bakinaga na Police FC gusa uyu munsi ntiyatsinze (Ifoto/Ngendahimana S.)

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isatira cyane aribwo Moustafa yananiwe kubyaza umusaruro umupira watewe nabi na myugariro wa Espoir, umunyezamu asohoka neza arawumuterana.

Umunyezamu wa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric “Bakame” yageragejwe kabiri na Ndikumana Bodo na Mbogo Ali imipira yombi ayikuramo

Ni umukino wa kabiri Espoir y’Umurundi Ndayizeye Jimmy anganyije, mu ikipe ifite intego yo kuzasoza mu myanya myiza. Espoir izahura na Bugesera tariki ya 29 Ukwakira i Nyamata.

Yagize ati “Igice cya mbere baturushije, twabonye uburyo mucya kabiri. Twashakaga gutsindira imbere y’abafana, turacyabura byinshi imbere y’izamu turebye uburyo twabonye mu mikino ibiri.”

Mu mikino itatu ya shampiyona Rayon Sports iheruka gukinira i Rusizi ntirinjiza igitego Espoir FC banganyije 0-0. Ni umwaka wa kabiri wa shampiyona ukurikirana iyi kipe inanirwa gutsinda imikino ibiri ibanza ya shampiyona.

Masudi avuga ko hari icyizere cyo kubona amanota kuri AS Kigali ku munsi wa gatatu wa shampiyona kuko bazabona nibura abakinnyi babiri batakinnye kimwe no gukinira ku kibuga cyiza.

Nyuma y’umukino yagize ati “ Twaje hano tudashaka gutsinda nubwo twaburaga abakinnyi benshi, nta na morale ihagije. Inota rimwe hejuru y’imvune twari dufite byanshimishije kuko twe dukina umupira wo hasi kandi ikibuga cyatunajije.”

Tariki ya 30 Ukwakira 2016, Rayon Sports izakira AS Kigali kuri stade ya Kigali yatsinze Marines ibitego 3-0. Umukino nk’uyu wari wabaye ku munsi wa kabiri wa shampiyona, AS Kigali itsinda ibitego 2-1.

Indi mikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona

AS Kigali 3-0 Marines

Police FC 2-1 Bugesera

Kirehe 0-1 Sunrise

Mukura 0-1Etincelles

Ku Cyumweru, tariki ya 23 Ukwakira 2016

Gicumbi FC vs APR FC – Stade ya Kigali

Kiyovu Sports vs Amagaju – Mumena

Musanze FC vs Pepiniere – Nyakinama

2016-10-23
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyarwanda baba mu Bubiligi basabanye mu cyo bise ‘Rwanda Night’

Abanyarwanda baba mu Bubiligi basabanye mu cyo bise ‘Rwanda Night’

Editorial 17 Oct 2016
Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yapfushije impanga yari atwite

Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yapfushije impanga yari atwite

Editorial 19 Feb 2016
Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze

Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze

Editorial 15 Nov 2017
Bidasubirwaho, u Rwanda rwabonye tike ya CHAN 2018

Bidasubirwaho, u Rwanda rwabonye tike ya CHAN 2018

Editorial 13 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya amatora  ya Perezida agiye gusubirwamo
Mu Rwanda

Kenya amatora ya Perezida agiye gusubirwamo

Editorial 01 Sep 2017
Umunyarwanda ati:” Aho kugira umwana agapfa ahagaze washyingura ukihanagura”
Amakuru

Umunyarwanda ati:” Aho kugira umwana agapfa ahagaze washyingura ukihanagura”

Editorial 01 Mar 2025
Amatora y’uzahagararira FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu ararimbanyije
Mu Rwanda

Amatora y’uzahagararira FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu ararimbanyije

Editorial 29 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru