• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yatsinze AS Kigali, isanga APR FC ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’Agaciro

Rayon Sports yatsinze AS Kigali, isanga APR FC ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’Agaciro

Editorial 29 Sep 2018 IMIKINO

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 3-1 mu irushanwa Agaciro, mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu.

Umukino watangiye usa n’ushaka guhira AS Kigali, kuko ku munota wa 10 umunyazamu Bashunga Abouba wa Rayon Sports yakoreye ikosa kuri rutahizamu w’umurundi Ndarusanze Jean Claude mu rubuga rw’amahina.

Umusifuzi yahise yemeza penaliti ya AS Kigali, yinjizwa neza n’uyu Ndarusanze bita Lamba Lamba.

Rayon Sports itacitse intege yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 42 ubwo Rutanga Eric yacomekeraga umupira Bimenyimana Bonfils Caleb atsindira Rayon Sports igitego cya mbere, kiba icye cya gatanu mu mikino itandatu iheruka.

Ku munota wa 79 Bimenyimana Bonfils Caleb yatsindiye Rayon igitego cya kabiri ku mupira yahawe na myugariro wo ku ruhande rw’iburyo Iradukunda Eric, wahuraga na AS Kigali yakiniriga mu mwaka ushize w’imikino.

Ku munota wa 90, ku ikosa ryakorewe rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Michael Sarpong bita Balloteli, habonetse Coup Franc yinjizwa neza na Nova Bayama wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Umukino warangiye Rayon sports ivuye inyuma itsinda AS Kigali ibitego 3-1.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro uzahuza APR FC yatsinze Etincelles ibitego 3-0, na Rayon sports ku Cyumweru saa 15:30

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga

AS Kigali: Alphonse Nizeyimana, Niyomugabo Jean Claude, Ngandu Omar, Katina Soter (c), Rashid Leo Hakizimana, Ntamuhanga Tumaine Tity, Nsabimana Eric Zidane, Niyonzima Ally, Javier Benedata, Ndarusanze Jean Claude na Kevin Ishimwe.
Umutoza: Eric Nshimiyimana

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Rwatubyaye Abdul, Radu Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Manzi Thirty (c), Sefu Niyonzima Olivier, Prosper Donkor Kuka, Kevin Muhire, Caleb Bimenyimana Bonfils, Christ Mbondi na Mugisha Gilbert.
Umutoza: Roberto Oliveira.

2018-09-29
Editorial

IZINDI NKURU

Umuryango wa Rayon Sports wahombeje ikipe miliyoni zireng a 250 mu mezi 8

Umuryango wa Rayon Sports wahombeje ikipe miliyoni zireng a 250 mu mezi 8

Editorial 07 Mar 2016
Yves Rwasamanzi nk’umutoza mukuru w’Amavubi U23 yahamagaye abakinnyi bitegura gukina igikombe cya Afurika bitegura guhura na Libye

Yves Rwasamanzi nk’umutoza mukuru w’Amavubi U23 yahamagaye abakinnyi bitegura gukina igikombe cya Afurika bitegura guhura na Libye

Editorial 15 Sep 2022
Amafoto: Rayon Sports yanganyije na Etincelles i Rubavu

Amafoto: Rayon Sports yanganyije na Etincelles i Rubavu

Editorial 26 Apr 2018
Bugesera FC yahakanye amakuru y’uko yahagaritse umutoza wayo Mbarushimana Abdoul, iboneraho kwisegura kubwo umusaruro utari mwiza

Bugesera FC yahakanye amakuru y’uko yahagaritse umutoza wayo Mbarushimana Abdoul, iboneraho kwisegura kubwo umusaruro utari mwiza

Editorial 25 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’urugomo muri Zambia, Abanyarwanda bahungiye kuri ambasade
Mu Mahanga

Nyuma y’urugomo muri Zambia, Abanyarwanda bahungiye kuri ambasade

Editorial 20 Apr 2016
Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir
ITOHOZA

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

Editorial 14 Oct 2017
Ibintu umuntu wese wemerewe gutora akwiye kumenya mbere y’uko ajya gutora
Mu Rwanda

Ibintu umuntu wese wemerewe gutora akwiye kumenya mbere y’uko ajya gutora

Editorial 28 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru