• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Rayon Sports yerekanye umutoza mushya utandukanye n’uwo yari yatangaje

Rayon Sports yerekanye umutoza mushya utandukanye n’uwo yari yatangaje

Editorial 19 Jun 2018 Mu Rwanda

Rayon Sports yerekanye umutoza wayo mushya Roberto Oliveira Goncalves do Carmo, utandukanye n’uwo yari yatangaje kuri uyu wa Mbere witwa Roberto Luiz Bianchi Pelliser.

Aba batoza bombi bahuriye ku kuba bakomoka muri Brazil no kuba batozaga muri Angola; Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka “Robertinho” wanakiniye Ikipe y’Igihugu ya Brazil “Samba Boys” yatozaga Atlético Sport Aviação mu gihe Roberto Luiz Bianchi Pelliser atoza Ikipe y’Igihugu ya Angola “Palancas Negras” kuva muri Werurwe 2017.

Rayon Sports yari yatangaje kuri Twitter yayo ko Roberto Luiz Bianchi Pelliser w’imyaka 51 atoza Ikipe ya Atlético Petróleos de Luanda (izwi nka Petro Atlético), yigeze kunyuramo mbere yo guhabwa ikipe y’igihugu. Ubu butumwa bwamaze igihe gito, buhita busibwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umutoza mushya wa Rayon Sports, Roberto Oliveira Goncalves do Carmo, yasuye abakinnyi mu myitozo ku Kibuga cyo mu Nzove aho yerekanwe bwa mbere.

Mu ijambo rye yabasabye ubufatanye mu gushaka umusaruro mwiza mu marushanwa atatu iyi kipe irimo.

Uyu mutoza yahawe inshingano zo gutoza imikino isigaye ya shampiyona, iy’Igikombe cy’Amahoro, Cecafa Kagame Cup na CAF Confederation Cup, akazakomezanya n’ikipe no mu mwaka utaha.

Robertinho wabarizwaga muri Atletico Sport Aviação (ASA) yo muri Angola kuva mu 2015, asimbuye Umubiligi Ivan Minnaert wahawe gutoza Academy ya Rayon Sports nyuma y’ibibazo yagiranye n’abakinnyi n’abari bamwungirije bigatuma ahindurirwa inshingano.

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo watangiye gutoza mu 2002, yanyuze mu makipe yo muri Brazil arimo Fluminense, Pelotas, Esporte Clube São Bento, América na Rio Branco.

2018-06-19
Editorial

IZINDI NKURU

Ally Bizimungu wahawe gutoza Etincelles yatsinzwe umukino we wa mbere na As Kigali , Police yatsindiye Musanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa gatatu yagenze.

Ally Bizimungu wahawe gutoza Etincelles yatsinzwe umukino we wa mbere na As Kigali , Police yatsindiye Musanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa gatatu yagenze.

Editorial 08 May 2021
Umukandida Perezida muri Uganda ariyama Abanyarwanda n’Abatanzania

Umukandida Perezida muri Uganda ariyama Abanyarwanda n’Abatanzania

Editorial 12 Feb 2016
Abarwayi ba Coronavirus biyongereyeho babiri bagera ku 104, bane nibo bamaze gukira

Abarwayi ba Coronavirus biyongereyeho babiri bagera ku 104, bane nibo bamaze gukira

Editorial 06 Apr 2020
Kigali: Abasore batinda kurongora bahorana impamvu nyinshi

Kigali: Abasore batinda kurongora bahorana impamvu nyinshi

Editorial 24 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Turebe La Forge Fils Bazeye wo kuri BBC Gahuzamiryango na VOA ndetse na La Forge Fils Bazeye imbere y’ubutabera
Amakuru

Turebe La Forge Fils Bazeye wo kuri BBC Gahuzamiryango na VOA ndetse na La Forge Fils Bazeye imbere y’ubutabera

Editorial 09 Oct 2021
Ibihugu by’u Rwanda na Benin bishyigikiye kandidatire ya Dr. Kim
Mu Mahanga

Ibihugu by’u Rwanda na Benin bishyigikiye kandidatire ya Dr. Kim

Editorial 02 Sep 2016
Perezida Kagame yansabye kubwira Perezida Museveni ko u Rwanda rutazigera rurasa isasu rya mbere – Andrew Mwenda
ITOHOZA

Perezida Kagame yansabye kubwira Perezida Museveni ko u Rwanda rutazigera rurasa isasu rya mbere – Andrew Mwenda

Editorial 04 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru