• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Rayon Sports yerekanye umutoza mushya utandukanye n’uwo yari yatangaje

Rayon Sports yerekanye umutoza mushya utandukanye n’uwo yari yatangaje

Editorial 19 Jun 2018 Mu Rwanda

Rayon Sports yerekanye umutoza wayo mushya Roberto Oliveira Goncalves do Carmo, utandukanye n’uwo yari yatangaje kuri uyu wa Mbere witwa Roberto Luiz Bianchi Pelliser.

Aba batoza bombi bahuriye ku kuba bakomoka muri Brazil no kuba batozaga muri Angola; Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka “Robertinho” wanakiniye Ikipe y’Igihugu ya Brazil “Samba Boys” yatozaga Atlético Sport Aviação mu gihe Roberto Luiz Bianchi Pelliser atoza Ikipe y’Igihugu ya Angola “Palancas Negras” kuva muri Werurwe 2017.

Rayon Sports yari yatangaje kuri Twitter yayo ko Roberto Luiz Bianchi Pelliser w’imyaka 51 atoza Ikipe ya Atlético Petróleos de Luanda (izwi nka Petro Atlético), yigeze kunyuramo mbere yo guhabwa ikipe y’igihugu. Ubu butumwa bwamaze igihe gito, buhita busibwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Umutoza mushya wa Rayon Sports, Roberto Oliveira Goncalves do Carmo, yasuye abakinnyi mu myitozo ku Kibuga cyo mu Nzove aho yerekanwe bwa mbere.

Mu ijambo rye yabasabye ubufatanye mu gushaka umusaruro mwiza mu marushanwa atatu iyi kipe irimo.

Uyu mutoza yahawe inshingano zo gutoza imikino isigaye ya shampiyona, iy’Igikombe cy’Amahoro, Cecafa Kagame Cup na CAF Confederation Cup, akazakomezanya n’ikipe no mu mwaka utaha.

Robertinho wabarizwaga muri Atletico Sport Aviação (ASA) yo muri Angola kuva mu 2015, asimbuye Umubiligi Ivan Minnaert wahawe gutoza Academy ya Rayon Sports nyuma y’ibibazo yagiranye n’abakinnyi n’abari bamwungirije bigatuma ahindurirwa inshingano.

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo watangiye gutoza mu 2002, yanyuze mu makipe yo muri Brazil arimo Fluminense, Pelotas, Esporte Clube São Bento, América na Rio Branco.

2018-06-19
Editorial

IZINDI NKURU

Mukadaliyo Providance aratubwira amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Mukingo ikomokamo abambari bakuru ba MRND n’abasirikari benshi ba Ex FAR

Mukadaliyo Providance aratubwira amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Mukingo ikomokamo abambari bakuru ba MRND n’abasirikari benshi ba Ex FAR

Editorial 11 Jul 2021
Leta yubitse imbehe z’abatujuje ibyangombwa

Leta yubitse imbehe z’abatujuje ibyangombwa

Editorial 02 Mar 2018
Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z’umutekano.

Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z’umutekano.

Editorial 18 Jun 2021
Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Editorial 22 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gambia: Miliyoni 11 z’ amadorali zaburiwe ingero Jammeh akimara guhunga
Mu Rwanda

Gambia: Miliyoni 11 z’ amadorali zaburiwe ingero Jammeh akimara guhunga

Editorial 23 Jan 2017
Perezida Kagame yageze i Addis-Abeba aho ayobora inama ya 11 idasanzwe ya AU
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yageze i Addis-Abeba aho ayobora inama ya 11 idasanzwe ya AU

Editorial 17 Nov 2018
Impinduka itunguranye muri Guverinoma y’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Impinduka itunguranye muri Guverinoma y’u Rwanda

Editorial 26 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru