Nyuma y’aho umunyapolitiki Moise Katumbi kuri uyu wa Gatanu yangiwe kwinjira mu gihugu agahera muri Zambia, biravugwa ko abakuru b’ibihugu bitatu mu karere bari mu mishyikirano hagati ye na Leta ya Congo ngo yemererwe kwinjira mu gihugu azabone uko ahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza.
Biravugwa ko kuri uyu wa gatanu Moise Katumbi yaheze ku ruhande rwa Zambia ku mupaka nyuma yo kugerageza kwinjira muri Congo ariko abayobozi b’iki gihugu bakanga ko yinjira ndetse bakaba barohereje igisirikare n’igipolisi gutanya abaturage bari biteguye kwakira Katumbi.
Ku ruhande rw’ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Moise Katumbi, ngo ntibateganya kuguma muri Zambia, bakaba bateganyaga kongera kugerageza kwinjira muri Congo kuri uyu wa Gatandatu ariko hakaba havugwa n’uko hari gushakishwa uko iki kibazo cyabonerwa umuti mu mahoro.
Amakuru agera ku rubuga, Politico.cd dukesha iyi nkuru, akaba avuga ko abakuru b’ibihugu bya Angola, Congo-Brazzaville na Zambia, batangiye guhuza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu Moise Katumbi n’abayobozi ba Congo.
Ibi biganiro bitatangajwe ku mugaragaro ngo bikaba bigamije kureba uko Moise Katumbi, wahoze ari umuyobozi w’Intara ya Katanga, yasubira muri Congo mu ituze.
Ibi biganiro ngo bikaba byaratangijwe na perezida Edgar Lungu wa Zambia atinya ko ibintu bishobora kurushaho kumera nabi nk’uko umwuka umwuka wari utangiye kumera kuri uyu wa Gatanu ahitwa Kasumbalesa ku mupaka wa Congo na Zambia.
muhire
mubyukuri Katumbi niwe mukandida (aramutse yemerewe) rukumbi mbona wahindura Congo igihugu cya banyekongo kikava mumaboko yabasahuzi batunzwe na za rapports(ruswa)