Abantu icyenda bishwe n’inyeshyamba za Mai Mai Nyatura mu gace ka Bwalanda gaherereye muri Rutshuru, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
Abo bantu bamwe bishwe kuri uyu wa Mbere n’insoresore z’abahutu bigumuye basanzwe bashyamirana n’andi moko abiri ahatuye.
Bwalanda ituwe n’abahutu, abanande n’abahunde. Ayo moko abiri ya nyuma ntacana uwaka n’abahutu kuko ashinja ubwo bwoko kuba abanyamahanga no gufatanya n’abahutu b’abanyarwanda bari mu mutwe wa FDLR.
Bakunze gushyamirana bapfa n’ubutaka, aho abahutu bagenda bashakisha ubutaka bushya bwo guhingaho, bakigabiza n’ubw’andi moko.
Radio Ijwi rya Amerika yatangaje ko iki gitero cy’Abahutu cyabaye bihimura ku kindi gitero giherutse kugabwa mu gace ka Mutanda gatuwe cyane n’abahutu, ingo nyinshi zigatwikirwa.
Umuyobozi muri ako gace, Jeannot Makasi, yavuze ko mu bapfuye harimo abaturage bane n’inyeshyamba eshanu zishwe n’ingabo za Congo.
Makasi yakomeje avuga ko icyo gitero cyaje gitunguranye dore ko abana bari bagiye ku mashuri ababyeyi bagiye mu mirima.
Umwaka ushize abantu benshi basize ubuzima mu mirwano yagiye ihuza ayo moko.Iki gitero nicyo cya mbere muri uyu mwaka.
Imyaka isaga 20 ishize nta mutekano urangwa mu Burasirazuba bwa Congo kubera imitwe yitwaje intwaro iharangwa, dore ko ari n’agace kagaragaramo amabuye y’agaciro menshi.