Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko Général Delphin Kahimbi wari ukuriye iperereza rya gisirikare muri icyo gihugu, yapfuye yiyahuye.
Uyu mugabo wari wungirije ukuriye ubutasi bwa gisirikare, yari icyegera cya Joseph Kabila wahoze ayobora RDC, yapfuye yishwe no guhagarara k’umutima ku wa 28 Gashyantare nk’uko umugore we yabitangaje.
Nyuma y’urupfu rwe, Tshisekedi yasabye ko hatangira iperereza rigamije kumenya intandaro y’urupfu rwa Général Kahimbi. Ibimenyetso by’ibanze ku rupfu rwe byagaragajwe kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’inama y’abaminisitiri.
Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko Tshisekedi yatangaje ko “hagendewe ku bimenyetso, yapfuye yiyahuye”.
Ibyatangajwe na Tshisekedi ntibikuraho iperereza riri gukorwa, rishobora kuzagaragaza ibitandukanye n’ibye ku rupfu rw’uyu musirikare.
Gen Kahimbi yari amaze iminsi akekwa amababa ndetse yahamagajwe inshuro zitandukanye ngo abazwe ku byaha yakekwagaho birimo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro no kugambirira guhungabanya umutekano w’igihugu.
Uyu musirikare wari muri uyu mwanya kuva ku bwa Perezida Joseph Kabila akaba n’umwe mu bantu be ba hafi, yari mu bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kubera ibyaha yashinjwaga byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Mu minsi ishize nabwo Gen Kahimbi yabujijwe kujya muri Afurika y’Epfo, aho byavugwaga ko yashakaga kujya kwivuza, ariko ubuyobozi bukamugiraho amakenga.