Abantu batanu basize ubuzima mu gitero cyagabwe n’ inyeshyamba za ‘Twigwaneho Banyamulenge’ mu gace ka Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba bantu batanu ngo bishwe n’amasasu yo mu mirwayo yabaye ku wa 24 Nyakanga 2018, ndetse n’inzu nyinshi ziratwikwa mu gace ka Nambindu, muri teritwari ya Uvira.
Nk’uko Radiyo Okapi ibitangaza, ngo inyeshyamba za Twigwaneho Banyamulenge’ nizo zagabye igitero muri aka gace gatuwe n’abo mu bwoko bwa Bafuliiru na Banyindu bahanganye nazo, zirasahura n’abantu bahasiga ubuzima.
Umuyobozi muri aka gace, Tete Amisi avuga ko abaturage basigaye bafite impungenge, mu gihe nta ngabo za Leta zihari ngo zirinde umutekano wabo.
Imiryango itegamiye kuri Leta itangaza ko imiryango isaga 50 yavuye mu byayo. Izi nyeshyamba zikaba zasahuye amatungo arimo inka, ihene n’intama, zifata icyerekezo kigana mu gace ka Matamba.
Bitangazwa ko ku wa Mbere w’icyumweru gishize, inyeshyamba z’ABafuliiru-Banyindu ngo nazo zagabye igitero mu gace ka Kanono gatuwemo n’Abanyamulenge, zihasahura inka n’ihene.