Kuri iki Cyumweru, itariki 09 Nzeri 2018, agace ka Bendera gaherereye mu birometero 125 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kalemie muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kazindukiye mu mwuka mubi nyuma y’iyicwa ryumwe mu bakozi b’urwego rw’igihugu rw’ubutasi (ANR) sosiyete sivile y’aha ivuga ko yarashwe nyuma yo guhangana n’abapolisi.
Ngo hari ahagana saa 6:30 ku isaha yo muri Bendera ubwo abakozi babiri ba ANR bageraga kuri kasho ya polisi aho bari baje kubaza iby’itabwa muri yombi rya mugenzi wabo.
Byihuse nk’uko Radio Okapi ivuga, ibiganiro hagati y’abapolisi na ba maneko byavuyemo intonganya zikomeye ndetse amasasu aravuga umwe muri aba bakozi ba ANR isasu rimufata mu gatuza ahita apfa .
Ubwo abaturage bo muri ako gace bahise batangira kugira ubwoba.
Mu kugera aha hantu, umusirikare ufite ipeti rya colonel mu ngabo za Congo (FARDC) yahise ategeka guta muri yombi uwo mupolisi warashe ndetse n’ukuriye ANR muri ako gace.
Nk’uko sosiyete sivile ya Bendera ibitangaza, ngo byose byatangiranye n’itabwa muri yombi rya maneko wa ANR wari ukurikiranweho na polisi guta muri yombi abacukuzi b’amabuye y’agaciro ahacukurwa zahabu.