Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwahamagaje Vital Kamerhe, Umuyobozi mu Biro bya Perezida Felix Tshisekedi, mu iperereza burimo gukora ku ikoreshwa ry’amafaranga yatanzwe ngo akoreshwe mu mezi atatu ya mbere ya Perezida.
Jeune Afrique yatangaje ko Kamerhe yanze kwitaba ubushinjacyaha ahubwo yohereje abanyamategeko be ngo bamuhagararire.
Umushinjacyaha yashakaga kumva ibisobanuro bya Kamerhe kuri uyu wa Mbere, ku iperereza ku buryo amafaranga ibiro bya Tshisekedi byahawe mu minsi ijana ya mbere yakoreshejwe.
Icyo gihe nta Guverinoma yari wari wakagiyeho kuko Tshisekedi yari acyumvikana na Joseph Kabila ku gushyiraho Guverinoma ihuriweho.
Ihamagazwa rya Kamerhe ntiryakiriwe neza n’abo mu ishyaka rye l’Union pour la Nation Congolaise,UNC, bavuga ko ari umugambi uhishe kandi umaze igihe wo kugaragaza nabi umuyobozi wabo, haba mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Ibiro by’ishyaka UNC byamaganye iryo hamagazwa, bivuga ko n’ibaruwa ihamagaza Kamerhe irimo amakosa kandi umwirondoro w’uwo igenewe nawo atari wo.
Jeune Afrique yavuze ko Kamerhe yahisemo kwanga kwitaba ubushinjacyaha, yohereza abanyamategeko be.
Umwe mu ba hafi ya Vital Kamerhe yahishuye ko hari umuntu uri hafi ya Perezida Tshisekedi ushaka gucisha umutwe Vital Kamerhe.
Mu mpera za 2018, Tshisekedi na Kamerhe bari i Nairobi bemeranyije ko mu matora ya 2023 umukandida wa UNC , rimwe mu mashyaka agize ihuriro CACH ari we uziyamamaza bakamushyigikira.
Ubushinjacyaga bwa Congo bumaze iminsi mu iperereza ku inyerezwa ry’amafaranga yatanzwe mu minsi ijana ya mbere ya Tshisekedi yitirirwa kujya kubaka ibikorwa remezo no kugeza uburezi bw’ibanze kuri bose.
Bamwe bamaze kumvwa n’ubushinjacyaha barimo umuyobozi mukuru wa Banki y’Ubucuruzi ya Congo, Rawbank, Thierry Taeymans. Mu bumviswe kandi harimo umuvandimwe wa Vital Kamerhe n’ushinzwe umutungo mu biro bya Perezida.