• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»RDC: Vital Kamerhe, icyegera cya Tshisekedi yanze kwitaba ubushinjacyaha ku inyerezwa ry’umutungo

RDC: Vital Kamerhe, icyegera cya Tshisekedi yanze kwitaba ubushinjacyaha ku inyerezwa ry’umutungo

Editorial 07 Apr 2020 POLITIKI

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwahamagaje Vital Kamerhe, Umuyobozi mu Biro bya Perezida Felix Tshisekedi, mu iperereza burimo gukora ku ikoreshwa ry’amafaranga yatanzwe ngo akoreshwe mu mezi atatu ya mbere ya Perezida.

Jeune Afrique yatangaje ko Kamerhe yanze kwitaba ubushinjacyaha ahubwo yohereje abanyamategeko be ngo bamuhagararire.

Umushinjacyaha yashakaga kumva ibisobanuro bya Kamerhe kuri uyu wa Mbere, ku iperereza ku buryo amafaranga ibiro bya Tshisekedi byahawe mu minsi ijana ya mbere yakoreshejwe.

Icyo gihe nta Guverinoma yari wari wakagiyeho kuko Tshisekedi yari acyumvikana na Joseph Kabila ku gushyiraho Guverinoma ihuriweho.

Ihamagazwa rya Kamerhe ntiryakiriwe neza n’abo mu ishyaka rye l’Union pour la Nation Congolaise,UNC, bavuga ko ari umugambi uhishe kandi umaze igihe wo kugaragaza nabi umuyobozi wabo, haba mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Ibiro by’ishyaka UNC byamaganye iryo hamagazwa, bivuga ko n’ibaruwa ihamagaza Kamerhe irimo amakosa kandi umwirondoro w’uwo igenewe nawo atari wo.

Jeune Afrique yavuze ko Kamerhe yahisemo kwanga kwitaba ubushinjacyaha, yohereza abanyamategeko be.

Umwe mu ba hafi ya Vital Kamerhe yahishuye ko hari umuntu uri hafi ya Perezida Tshisekedi ushaka gucisha umutwe Vital Kamerhe.

Mu mpera za 2018, Tshisekedi na Kamerhe bari i Nairobi bemeranyije ko mu matora ya 2023 umukandida wa UNC , rimwe mu mashyaka agize ihuriro CACH ari we uziyamamaza bakamushyigikira.

Ubushinjacyaga bwa Congo bumaze iminsi mu iperereza ku inyerezwa ry’amafaranga yatanzwe mu minsi ijana ya mbere ya Tshisekedi yitirirwa kujya kubaka ibikorwa remezo no kugeza uburezi bw’ibanze kuri bose.

Bamwe bamaze kumvwa n’ubushinjacyaha barimo umuyobozi mukuru wa Banki y’Ubucuruzi ya Congo, Rawbank, Thierry Taeymans. Mu bumviswe kandi harimo umuvandimwe wa Vital Kamerhe n’ushinzwe umutungo mu biro bya Perezida.

2020-04-07
Editorial

IZINDI NKURU

Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Editorial 20 Aug 2019
Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi

Perezida João Lourenço wari umuhuza mu kibazo cya Kongo arayamanitse kubera amananiza ya Tshisekedi

Editorial 14 Feb 2025
Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Editorial 23 Aug 2023
Minisitiri Vincent Biruta yasimbuye Dr. Richard Sezibera ku Bubanyi n’Amahanga

Minisitiri Vincent Biruta yasimbuye Dr. Richard Sezibera ku Bubanyi n’Amahanga

Editorial 05 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 10 Mar 2023
RDC : Ingabo Za Kayumba Mu Misozi Miremire Ya Minembwe
INKURU ZAKUNZWE CYANE

RDC : Ingabo Za Kayumba Mu Misozi Miremire Ya Minembwe

Editorial 02 Jul 2018
Munyaneza Didier yatorewe kuyobora Komite y’Agateganyo y’abakinnyi b’umukino w’Amagare mu Rwanda
Amakuru

Munyaneza Didier yatorewe kuyobora Komite y’Agateganyo y’abakinnyi b’umukino w’Amagare mu Rwanda

Editorial 11 Nov 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru