Kuri uyu wa kabiri, igisirikari cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko nta bufasha n’imikoranire cyateye umutwe wa M23 bikomeje kuvugwa ko wagabye igitero ejo ahitwa Tshanzu na Runyoni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu gihugu cya Kongo-Kinshasa
Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Abahoze muri M23 bavugwa ntibigeze bashaka ubuhungiro mu Rwanda ubwo bavaga muri RDC mu 2013, ahubwo babaga muri Uganda, ari naho iki gitero cyaturutse, ari naho abo barwanyi bisuganyirije” RDF yongeyeho ko abavuga ko M23 yateye ivuye mu Rwanda bari gukora icengezamatwara rigamije gutesha agaciro umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na RDC.
Ubwo M23 yari iyobowe na Gen Makenga yatsindwaga n’ingabo za MONUSCO, bahungiye mu gihugu cya Uganda m’Ugushyingo 2013. Ariko abayobozi ba Uganda bakomeje gushaka guhungabanya umubano mwiza uri hagati ya Kongo Kinshasa n’u Rwanda. Ikindi ingabo za Uganda zinjiye mu gihugu cya Kongo ku buryo butemewe mu gace ka Ituri bityo kuvuga u Rwanda akaba ari ukuyobya uburari.
M23 nayo yashyize itangazo hanze ihakana ko itagabye ibitero ahubwo iri mu biganiro na Leta ya Kinshasa. M23 yavuze ko abasirikare bayo bari muri Teritwari ya Rutshuru aho bategerereje ko Leta ishyira mu bikorwa imyanzuro ku bibazo byakuruye amakimbirane yatumye yinjira mu ntambara, nubwo ngo bashotorwa na bamwe mu Ngabo za FARDC kuva mu 2020.
Intumwa za RDC n’iza M23 zahuriye i Kigali muri Nyakanga 2019 zemeranya ku bintu birimo ko abahoze ari abarwanyi ba M23 bakurirwaho impapuro zisaba itabwa muri yombi ryabo no kuba bashyirwa mu nzego za politiki no mu gisirikare cya RDC.
Ayo masezerano yagombaga gushyirwa mu bikorwa mu gihe cyihuse. Ku wa 28 Ukwakira, intumwa za RDC n’iz’abahoze ari abarwanyi ba M23 bongeye guhurira i Kigali, basinya inyandiko ihuriweho igaragaza uburyo amasezerano ya mbere azagenda ashyirwa mu bikorwa mu byiciro.
Izina rya M23 (Mouvement du 23 Mars) rifite inkomoko kuwa 23 Werurwe 2009, ubwo Leta ya Congo yasinyanaga amasezerano y’amahoro na CNDP (Congres National pour la Defence du Peuple) yayoborwaga na Gen Laurent Nkunda.
Amasezerano yo kuwa 23 Werurwe yagenaga ko abari muri uwo mutwe bashyirwa mu ngabo za leta abandi bagasezererwa bagasubizwa mu buzima busanzwe, ugahinduka ishyaka rya politiki n’abari abarwanyi bawo bafunzwe bakarekurwa.
Igitero M23 yagabye ni ku birometero birindwi uvuye ku mupaka wa Uganda.