Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruravuga ko mu matora aherutse y’abadepite rwabonye ibibazo by’imikorere mibi bigera kuri bine bituma abantu bagera kuri 15 batabwa muri yombi.
Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi, kuri uyu wa Gatanu yabwiye ikinyamakuru The New Times ko bane mu batawe muri yombi barekuwe ariko bagikorwaho iperereza.
Modeste Mbabazi akaba yavuze ko mu gihe amatora yari arimo araba mu mahoro no mu bwisanzure, hari amakosa amwe yakozwe abakekwa bakaba bari gukorwaho iperereza.
Yavuze ko udusanduku tubiri tw’itora twafunguwe, naho ahantu habiri hatandukanye udusanduku tw’itora tutari twafunzwe neza, mu gihe abantu babiri bafashwe bagerageza gutorera abandi.
Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga ko dosiye z’abantu batandatu muri aba zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha, mu gihe izindi 5 zizabushyikirizwa mu cyumweru gitaha. Yongeyeho ko mu bafashwe harimo abari abakorerabushake mu matora n’abantu babiri ku giti cyabo.
Bwana Faustin Nkusi, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru, yavuze ko bazakora iperereza ryabo mbere yo gufata icyemezo cyo kugeza abakekwa mu rukiko cyangwa kubarekura.
Ati: “Tuzasesengura dosiye zabo dufate icyemezo bijyanye.”
Ingingo ya 559 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko umuntu ukoze cyangwa ugerageje kurenga ku mabwiriza agenga amatora ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza kuri ibiri ndetse agacibwa amande angina na miliyoni 3 frw cyangwa kimwe muri ibi bihano.
Hagati aho NEC yemeje Abadepite 80 bazaba bari muri manda ya 2018/2023
FPR Inkotanyi
- IZABIRIZA Marie Médiatrice
2. BITUNGURAMYE Diogène
3. MURUMUNAWABO Cécile
4. RUKU-RWABYOMA John
5. MUKABAGWIZA Edda
6. NIYITEGEKA Winifrida
7. MPEMBYEMUNGU Winifrida
8. NDAHIRO Logan
9. MBAKESHIMANA Chantal
10. HARERIMANA MUSA Fazil
11. MUTESI Anita
12. RWAKA Claver
13. HABIYAREMYE J.P. Célestin
14. NYABYENDA Damien
15. MUKANDERA Iphigénie
16. KANYAMASHULI KABEYA Janvier
17. UWIMANIMPAYE Jeanne d’Arc
18. UWIRINGIYIMANA Philbert
19. RWIGAMBA Fidèle
20. MUKOBWA Justine
21. NDAGIJIMANA Léonard
22. UWAMARIYA Rutijanwa Marie Pélagie
23. NYIRABEGA Euthalie
24. UWANYIRIGIRA Marie Florence
25. BARIKANA Eugène
26. NIZEYIMANA Pie
27. KAREMERA Francis
28. MUHONGAYIRE Christine
29. UWAMARIYA Odette
30. MUKAMANA Elisabeth
31. BUGINGO Emmanuel
32. TENGERA Francesca
33. MANIRARORA Annoncée
34. SENANI Benoit
35. MUREBWAYIRE Christine
36. BEGUMISA Théoneste Safari
37. KALINIJABO Barthelemie
38. MURARA Jean Damascène
39. RUHAKANA Albert
40. MUNYANEZA Omar
PL
- MUKABALISA Donatille
2. MUNYANGEYO Théogène
3. MBONIMANA Gamaliel
4. MUKAYIJORE Suzanne
PSD
- NGABITSINZE Jean Chrysostome
2. NYIRAHIRWA Vénéranda
3. HINDURA Jean Pierre
4. RUTAYISIRE Géorgette
5. MUHAKWA Valens
Green Party
1. Habineza Frank
2. Ntezimana Jean Claude
PS Imberakuri
- MUKABUNANI Christine
2. NIYORUREMA Jean Rene
Uhagarariye abafite ubumuga
1. MUSSOLINI Eugene
Abahagararira urubyiruko
1. KAMANZI Ernest
2. MANIRIHO Clarisse
Abahagarariye abagore
- NYIRARUKUNDO Ignacienne
2. UWANYIRIGIRA Gloriose
3. AHISHAKIYE Mediatrice
4. UWERA Kayumba Marie
5. UWAMARIYA Veneranda
6. UWUMUREMYI Marie Claire
7. NYIRABAZAYIRE Angelique
8. AYINKAMIYE Speciose
9. MUZANA Alice
10. MUKABIKINO Jeanne Henriette
11. BAKUNDUFITE Justine
12. UWAMBAJE Aimée Sandrine
13. NYIRAGWANEZA Athanasie
14. MUKARUGWIZA Annonciata
15. RUBAGUMYA Furaha Emma
16. UWINEZA Béline
17. MUKAMANA Alphonsine
18. UWAMAHORO Berthilide
19. MUREKATETE Marie Therese
20. UWINGABIYE Solange
21. NIRERE Marie Therese
22. BASIGAYABO Marceline
23. NDANGIZA Madina
24. Kanyange Phoebe