Rumwe mu rubyiruko rukomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bamaze iminsi barayobotse imbuga nkoranyambaga na YouTube mu kumvisha isi ko habayeho jenocide ebyiri babinyunyije mu biganiro bise ngo ni “Ribara uwariraye”.
Ubundi mu kinyarwanda iyi mvugo “Ribara uwariraye” ikoreshwa iyo umuntu ashaka gusobanura akaga gakomeye yahuye nako mu ijoro. Igihe Jenoside yabaga Abatutsi bicwaga babaga bihishe ku buryo ijoro ariryo ryari ubwihisho bwiza nubwo naryo abicinyi barinyuragamo, Abatutsi bakarara bahigisha imbwa.
Muri icyo gihe, abana b’abajenosideri bo babaga baryamye mu ngo z’iwabo barindiriye kurya inyama ziturutse ku nka z’Abatutsi, ndetse no kwambara imyenda y’abana b’Abatutsi babaga basahuriwe n’ababyeyi babo.
Nk’uko umuhanga mu bya Jenoside Prof. Stanton yavuze ko icyiciro cya nyuma cya jenoside ari ukuyihakana, aba bana b’abajenosideri nabo nicyo cyiciro barimo bagamije kweza ababyeyi babo, bababagaburiye ibisahu. Muri icyo cyiciro, abakoze jenoside bahidura imvugo, bakigira abahohotewe kugirango ibyaha byabo cyangwa iby’ababyeyi babo byibagirane.
Icyo kiganiro “ribara uwariraye” rero ni uburyo bushya urubyiruko rukomoka ku bajenosideri rwabonye mu kwigira abahohotewe ngo batere impuhwe isi, maze ibyaha by’ababyeyi babo bizimangatane.
Iki kiganiro gihuza n’inyangabirama ziyemeje guharabika u Rwanda, kugoreka amateka yarwo, zipfobya Jenoside yakorewe Abatsi hifashishijwe ikinyoma cy’uko hari naJenoside yakorewe Abahutu.
Abenshi muri aba ni abanakomotse ku bajenosideri babihamijwe n’inkiko, abatorotse bakihisha ubutabera, inshuti zabo n’abandi babujijwe abahwemo n’ipfunwe ry’uruhare ababo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abayobora iki kiganiro, barimo Gatebuke Claude wagiye guteka imitwe ngo aratanga ubuhamya, avuga koyarokotse Jenoside, nyamara birazwi neza ko ari umuhungu wa Gatubuke Gatsinzi, ukomoka mu ntimatima ya MRND, mu cyahoze ari komini Kayove, muri Perefegitura ya Gisenyi yo hambere. Ubugome bwaranze uyu Gatsinzi n’uburyo yangaga urunuka Abatutsi bakoranaga mu cyahoze ari ONAPO ntabwo bizibagirana.
Abandi fatanya kuyobora iki kiganiro, barimo Marie Aimee Delphine Uwamwezi, Urujeni Genty, Eric Maniriho Ngoga, n’abandi batandukanye bafatanyije guharabika u Rwanda,
Iki kiganiro ni ikinamico ikinwa n’imburamukoro zahagurukiye gusebya u Rwanda, aho uwitwa Freeman Bikorwa yatumiwe nk’impuguke mu mateka n’ubutabera, byahe byo kajya
Uyu Freeman Bikorwa nimwene Tangishaka David na Mariane Baziruwiha. Ni umusore wayobotse ingengabitekerezo ya nyina.Yize ikoranabuhanga ariko atunzwe no gukanika imodoka muri Amerika, akabifatanya no gukora ibiganiro bigamije kuyobya urubyiruko rw’u Rwanda, gusebanya no no kurubibamo amacakubiri, agamije gushaka amaronko kuri YouTube.
Nyina Mariane Baziruwiha, Jenoside ikirangira yoherejwe muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ku mwanya w’umujyanama wa kabiri. Amaze kurengwa, yadukiriye umutungo w’ambasade atangira kuwinezezamo aho gukora akazi igihugu cyamutumye. Ipfunwe ry’ibyo yakoreye u Rwanda ryamubujije amahoro none ahora arusebya agamije kwitagatifuza.
Mu bihugu by’amahanga cyane cyane mu Burayi, huzuye amatsinda menshi y’Abanyarwanda n’inshuti zabo yiyemeje guharabika u Rwanda, cyane cyane buririye ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abenshi rero usanga ari abatifuriza ibyiza u Rwanda, abarufitiye ishyari ku bwo gutungurwa n’uburyo nyuma ya Jenoside, Abanyarwanda bashyize hamwe bakiteza imbere, mu gihe abandi birirwa babunza ibinyoma mu bazungu ngo babashe kwikuraho umutwaro n’urusyo rw’ibyaha bakoze cyangwa byakozwe n’ababyeyi babo.