Mu butumwa yanditse abunyujije kuri e-mail, Rick Hilton wakundanaga na Judithe Niyonizera yanditse avuga ko asaba imbabazi Niyonizera n’umuryango we ngo kuko atakekaga ko byagera aho bigeze kandi ngo umujinya yagize yawutewe n’urukundo.
Uyu mugabo w’Umunya-Canada avuga ko ari we ubwe watangaje inkuru zivuga ku bye na Judith ariko ngo aricuza ibi bikorwa.
Avuga ko yahoze mu rukundo rukomeye na Judith ariko akaza kumva ko yarushinze n’undi mugabo bikamutera umujinya. Ati “Nitwaye kinyamaswa ndabizi ko nakosheje.”
Akomeza asaba imbabazi agira ati “Ndiseguye kandi ndasaba imbabazi Judy (Judith) n’umuryango we, amakosa nta kiza azana ibi byatewe n’agahinda bigomba kuba isomo kuri twe.”
Rick Hilton avuga ko yicuza kuba yarashyize hanze amafoto agaragaza Judith yambaye imyenda y’imbere.
Avuga ko atazi uko uyu mugore bakundanaga akaza kurushinga na Safi uko yakiriye ibi bikorwa yakoze ndetse ko atazi n’uko umuryango we wabifashe ariko ko bakwiye kumubabarira kuko na we aremerewe n’ibi yakoze.
Ati “Ndabinginze mumbabarire, ndifuza ko buri kimwe cyanditswe kuri ibi kivanwaho.”
Aya mafoto n’ubundi butumwa byari byoherejwe na Rick Hilton avuga ko yagira ngo agaragaze urukundo yakundaga Judith ariko ko ku bw’amahirwe make byateje ibibazo.
Ubu butumwa bw’uyu mugabo bwuzuye gusaba imbabazi, akomeza agira ati “Ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima kandi nizeye ko we (Judith) n’umuryango we bambabarira tukabana mu mahoro.”
Rick Hilton wari wavuze ko yagiye gukomanyiriza Judith kugira ngo atazasubira muri Canada, avuga ko yamugaruriye ikizere kandi ko yizeye ko batera intambwe yo kwiyunga kuko ibyo yakoze byose yabitewe n’umujinya.
Asoza agaragaza akamuri ku mutima, agira ati “Ndongera gusaha imbabazi ku bibazo nateje, ndifuza andi mahirwe yo kumusezera nkamenya ko n’ibibazo byarangiye n’ubwo ntashobora gusubiza inyuma ibyabaye.
Icyo nakora ni ugusaba imbabazi nizeye ko we n’umuryango we bambabarira tugashyira aka gahinda kure yacu.”
Mu Ukuboza umwaka ushize Rick avuga ko basohokanye muri Mexico