Abambari ba Kayumba Nyamwasa ibugande bakoze inama ya RNC ku cyumweru taliki ya 29 Werurwe 2020, iyo nama yongeye kubera I Gayaza iyoborwa na Pastor Gashongore Evariste , umwambari wa Kayumba wiyemeje kuba nka cya kirondwe cyasigaye kuruhu kandi inka yariwe kera. Burya ngo ibisa birasabirana koko Evariste Gashongore , kimwe na Kayumba batunzwe no gucuza rubanda utuntu twabo dore ko Gashongore nawe atunzwe n’amaturo y’abayoboke ava mu rusengero rwa Church of God.
Ku murongo w’ibyigwa muriyo nama hari :
1.Kumenya utanga amakuru yibiva munama zabo ngo muri Rushyashya
2.Gutegura inama ya telconference hagati ya Frank Ntwali, Epimaque Ntamushobora , Bonabaana proosy na Nuwamanya sula hamwe n’abaturage. Iyo nama iteganyijwe kuzaba kuruyu wakane tariki 2/4/2020.
3.Gufata ingamba zo guhashya abatavuga rumwe na Kayumba bari muri Uganda.
Inama yatangiye Evariste Gashongore n’abandi bishimira izamuka mu ntera rya Abel Kandiho na CK Asiimwe bagizwe Generali Majoro na Generali de Brigade byumwihariko. Kuriyo ngingo Evariste yatangarije abayoboke ko izamurwa mu ntera ryabo bagabo bombi ari ikimenyetso simusiga ko bashyigikiwe ndetse ko ntanuzabakoraho kuko barinzwe.
Avuga ko ibyo bikwiye kubaha imbaraga zo kwigarurira icyo yise ikibuga cya Uganda . Habayeho kwishima kuri abo bayoboke ba RNC ndetse bafata umwanya ngo wo gushima Imana kwizamurwa rya Kandiho na CK Asiimwe bemeza ko arigihembo cy’Imana yakoreye muri Perezida Museveni, ndetse iyo Mana ngo ibagororeye, ibashimira ibikorwa byabo mu guhashya uwo bita umwanzi ariwe Leta y’u Rwanda. Bamwe mu bafashe ijambo nka ; Byagatonda John, Nzabandora Mohamedi na Rukundo Patrick bagaragaje ko bahangayikishijwe n’amacakubiri ari mwihuriro ndetse basaba kubabariza Kayumba icyo ateganya gukora ngo uwo mwiryane urangire.
Gusa basubijwe ko umuti warangije kuvugutwa ndetse ko mu nama yo kuwa Kane , Frank Ntwali azabigarukaho birambuye. Yababwiye ko mu ngamba zihuse bafashe, ari uko bagomba gutanga amazina y’abatabashyigikiye kwa Sula na Prossy nabo bakayageza muri CMI , ati ubu CMI yose niyacu turayifite kandi nayo iturinyuma mbese “ni nkaho umukuru wacu Kayumba ariwe uyikomandinze aho ari South Africa”. Abaraho bose bahise bakoma mu mashyi y’urufaya.
N’ubwo Kayumba akomeje kwidegembya akora amanama muri Uganda, ibintu si shyashya usibye Sula na Prossy nabo benshi muri yo nama batavugwaho rumwe nabo dore ko umugore witwa Niragire Solange yahagurutse ati : “Ariko abo ba Sula na Prossy ko arabagande mukaba mu komeza kubaduciriraho kandi tuzi neza ko hari abanyarwanda benshi bari muri Uganda bakora neza akazi ni kubera iki ? gusa yahise asisibiranywa ntiyahabwa igisubizo.
Kayumba amerewe nabi kwisi yose si muri Uganda, n’ahandi ruragurumana, urugero ni muri Canada, uramutse uri umunyarwanda ukabyara umwana ukamwita “Kayumba” ntawa guha impundu ndetse ngo aze no mu mubatizo we , mu Bubiligi ni uko nta muyoboke Kayumba asigaranye usibye Kanyombya uzwi nka Alexis Rudasingwa nawe kandi arabizi ko Kayumba, atakimwizera bityo nawe ntakivuga, ngo Kayumba yabwiye abantu be ko Rudasingwa yamubeshye ko yabaye umusilikare, amubeshya n’ ubwoko bwe, ariko Kayumba aza kuvumbura ko ari umuhutu [ w’Umuteruzi w’ibibindi ] kuva ubwo ntamwemera gusa kubera amaturo amuha no kubera ko atize akumva kwitwa umuhuzabikorwa mu Bubiligi ari nkaho ari Perezida.
Undi ni Micombero JMV we yavuye muri RNC rugikupita ndetse yagiye yanga guhura na bateruzi bibindi ba Kayumba nka Condo na Nayigiziki inshuro zose baje mu Bubiligi ndetse akaba yara nabiyamye kutamushyira muri Komite yabo. Kuri Micombero birumvikana nk’umuntu wari ufite byinshi ahuriyeho na Rutabana cyane cyane ubucuruzi bwa mahirwe benshi buzwi nka Tombora cyangwa Ikiryabarezi.
JMV Micombero
Mu Bwongereza RNC isigaye mu kanwa ka Nyarwaya Dick alis Ali Abdul Karim umuzamu w’inzu ya Kayumba na Ntamushobora Epimaque umuteruzi w’ibibindi, akaguru kamwe kaba kari muri FDU -Inkingi akandi muri RNC.
Amerika ho Kantano Serge Ndayizeye, asigaye wenyine nk’umushwi wintabwa gusa kuri Serge icyo ahuriyeho na Kayumba ni Cash, Serge ibye ni Monde ya Benefice nka yandirimbo ya Koffi Olomide igihe cyose Kayumba azabura icyo amuha ngo nawe ajye kwigurira indaya dore ko Lea Karegeya yamukatiye muri iyi minsi kubera gushwana na Kayumba naho ubundi Serge niwe wari warabaye umupfubuzi kwa Lea, gusa umunsi Kayumba yabuze icyo amuha ntazamenya uko byagenze.
Serge Ndayizeye [ Kantano]
Charlotte Mukankunsi we akina izo mukirere dore ko yigererayo kwa Museveni azi neza imiziro Kayumba afite ikimubeshejeho muri RNC ni uguteganya ko azayiyobora , Uganda nayo ngo yazamugeza k’ubutegetsi ngo akaba Perezida ngo iryo niryo sezerano afitanye n’Imana. Ahandi muri Afurika naho ni kimwe RNC muri Zambiya ntacyo ihakura, isigaranye Tuyisenge Peter nawe wirirwa yububa, Mozambique n’ubwo ibafite, imitima yabo na roho byibereye kuri FDLR na FLN nabyo biri mu marembera.
Abantu nka Revocat Karemangingo, Alphonse Monako, Alexis Nyamwasa, Janvier Batungwanayo , Kazigaba Andre wahoze ari umuhesha w’inkiko akiba, agatoroka abo bose nabaheza nguni, kuribo RNC ni agakingirizo . Muri Afurika y’Epfo ho nagahoma munwa , aho bukera umenya Kayumba azanahatoroka kuko ahaboneye ishyano.
Aha muri Afrika y’epfo Kayumba bamuvuyeho nta muyoboke wanamuha n’amazi yariba n’uwari asanzwe ari umufasha we mu busaswa ariwe Emile Rutagengwa ubu nta ninyinya yamwereka , Rosette Kayumba arirya akimara na muramu we nabandi nka babiri [2] nabo babaye nka rwarurondwe rwumiye k’uruhu… Ngayo aya Kayumba, usigaye yicira inda kurwara . Ese mama ko yagiye yigamba kuzamura Abel Kandiho wa CMI mu ntera ubu haricyo undi azakora ngo amwiture ineza, azamure agatwe? nyamara bizwi neza ko abongabo ba Kandiho, CK Asiimwe na Frank Ntwali aribo Kayumba yakoresheje mu kurigisa Ben Rutabana na Frex Mwizerwa, ariryo pfundo ry’umwiryane n’amacakubiri nk’uko mukaKaregeya aherutse kubivuga. Uyu mwirya uri hose kandi urakomeje kuko muri Norvege nka Rugema Kayumba alias Gafirifiri umukongori we yahisemo kujyana agahinda ke muri FDU. Ubu ntashobora gukandagiza ikirenge i Bugande gusura umwinjira we Peace kubera amarorerwa yahakoreye ubu ntiyemerewe kugenda. Erega umuzimu wa Ben Rutabana urabasiga kubuce.