Nyuma yo gucikamo ibice kw’abagize RNC, abayoboke bayo bagatatana hari amakuru avuga ko Gen. Kayumba yohereje rwihishwa insoresore mu Rwanda muri gahunda yo gusahura no kumena imirenge Sacco.
Nyuma y’uko aya mabandi akorera RNC, ateye afite umugambi wo gusahura Umurenge SACCO wa Bugeshi, uyu mugambi ukaza kubapfubana, itohoza rya Rushyashya riragaragaza ko ari nabo bateye banki “AGASEKE” mu Karere ka Rubavu batoboye idishya bica ububiko bw’amafaranga, batwara arenga miliyoni 50Frw.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 25 Gicurasi 2016, ubwo aka gatsiko k’amabandi gakorera RNC, kishe idirishya, kinjira muri banki karayiba, mu gihe bari babanje gusindisha abarinzi bayo banyoye basinze, ntibamenya ibiri kuba.
Iyi ikaba ari gahunda ndende ya RNC, ifatanyijemo na FDLR n’ Imbonerakure yo guhungabanya umutekano mu Rwanda no gusabota itegurwa ry’amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe umwaka utaha 2017.
Uyu mutwe wa RNC, igice cyasigaye kwa Gen. Kayumba Nyamwasa kiganjemo abahoze mu gisilikare cy’u Rwanda birukanwe kubera ibyaha by’ubujura na Discipline nke mungabo abenshi muri abo nibo bagize indiri y’amabandi yihishahisha mu Rwanda no muri Kampala, ari naho bakunze guturuka baza kwiba mu Rwanda.
Ni muri iyo gahunda mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2016, aya mabandi yo muri RNC, yateye Umurenge Sacco, uherereye mu Kagali ka Ruliba hafi ya Nyabarongo mu Mujyi wa Kigali bica umuzamu umwe witwa Nsengiyumva Kassim waharindaga nyuma yuko bamuboshye undi mugenzi we witwa Uwimana Jean Claude baramukomeretsa.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel avuga ko Polisi ikimara kumenya ayo makuru yahise itabara, ubu iperereza rikaba ryatangiye gukorwa ngo hamenyekane amakuru yose y’iryo sanganya.
Ukuriye aya mabandi ni Gen. Kayumba Nyamwasa uba muri Afrika y’Epfo
Cyiza Davidson