Mu buyobozi bwa RNC i Buruseli mu Bubiligi hari umwiryane, gushihurana no guterana amagambo byatumye bareka amatora yari ahateganyijwe, asubikwa kugira ngo uwo mwuka mubi ubanze uhoshe.
Icyo gihe ngo abo bayabozi bakoranaga inama baryana ku buryo bukomeye, Rudasingwa asobanura agaragaza ko baje “gufata icyo cyemezo, ariko noneho abo yise atsiko baza kuzamukana ubukana, uyu aragira ati:” inama twajyaga tuzirangiza buri muntu wese yubitse umutwe yibaza ngo ibi bintu nagiyemo ni ibiki ?”
Aha mubona ni mu ishyamba ry’inzitane, ariya matora yarayo gushyiraho uhagarariye RNC muri Bruxelles, ninaho havutse amatiku cyane kuko uwo Theogene yashakaga ko bashyiraho,ba Kayumba ntibamushakaga.
Inama zo muri RNC ziba nijoro igicuku kinishye ngo Leta y’u Rwanda itabagwa gitumo.
Urabona ko RNC, yangiza abana b’urubyiruko rw’u Rwanda bari i Burayi ibashora mubikorwa bya Politiki kungufu.
Nk’uyu mwana w’umukobwa urimo sinzi uko yabigiyemo, kuko yitwa Dushimimana Pacience, yicaranye n’ikigarasha cyishati ya caro caro kitwa Mupenzi Joseph munama y’ibanga ya RNC.
Dushimimana Pacience, yavuye ino ahunze kuko yabaga muri ya fondation KMP ya Kizito Mihigo. Ariko uyu mwana we yatinye ubusa kuko yumvise ko Kizito yafunzwe agira ubwoba gusa, ageze i Burayi,atinya kugaruka kuko yari muri groupe ya Kizito .
Ibaze rero RNC, kuba igeze aho ishuka abana b’abakobwa b’abangavu, bangana kuriya mubabona ibangiza mumutwe.
Alexis Rudasingwa uyobora RNC yo mu Bubiligi i Charleroi
Nguwo kizigenza Alexis Rudasingwa wiyita Afande ngo azi ibyihanurwa ry’indege ya Habyarimana kandi igwa yari i Bubujumbura yihishahisha Rwasiri ( Maneko y’u Rwanda ) kubera imodoka ya Minisiteri y’ibidukikije yibye akajya kuyigurishiriza i Burundi afatanyije na Se wabo .
Mu mpera 1993, Alexis na Se wabo Bangambiki, wari umushoferi w’amakamyo, baje gucura umugambi wo kwiba imodoka ya Minisiteri y’ibidukikije Pegot RA 4005, bajya kuyigurishiriza I Burundi, bamaze kuyigurisha n’umurundi kuko inzego za Rwasiri iyi ni maneko ya Habyarimana zari zatangatanze hose kumipaka , iyo modoka yaje gufatirwa kumupaka wa Tanzania n’u Burundi, igarurwa mu Rwanda, ariko wa murundi wayiguze akurikirana Alexis Rudasingwa na Bangambiki, Alexis aza gutoroka mugihe mwene wabo Bangambiki yari amaze gutabwa muri yombi.
Uyu Alexis Rudasingwa, abamuzi neza mu Bubiligi yababeshyaga ko ari Maneko w’u Rwanda none ubu asigaye avuga ko ngo bamwambuye arivumbura niko gusebanya, iyi niyo nzira ngo yahisemo yo gukuraho ubutegetsi yita ubwa Kagame.
Uyu ni Serge Ndayizeye ( Radio itahuka) nawe yasigaye kwa Gen. Kayumba, uriya wihishe mungofero niwe Rudasingwa Alexis nawa mwana Patience. Agatsiko ko kwa Kayumba Nyamwasa
Uyu yitwa Cikuru Mwanamayi, uyu rero niwe wateje ibibazo muri Belgique kuko Rudasingwa Theogene niwe yashakaga ko batora akayobora Belgique,abandi batamushaka kuko ahora ishaka gusambanya abakobwa n’abagore babandi ababeshya ko azabafasha kubona ibyangombwa by’ubuhungiro,abapangira na Rudasingwa Theogene.
Cyiza Davidson