• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»ADEPR ivuga iki ku ifungwa n’iyicarubozo ry’abayoboke bayo muri Uganda

ADEPR ivuga iki ku ifungwa n’iyicarubozo ry’abayoboke bayo muri Uganda

Ubwanditsi 01 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ishyirahamwe ry’Insengero z’Abadivantisite mu Rwanda (ADEPR) ryagaragaje impungenge kubera ifatwa n’ifungwa bya hato na hato biba ku bayoboke baryo bikorwa n’inzego z’umutekano za Uganda.

Mu kiganiro na The New Times, ikegera cy’uhagarariye  ADEPR mu rwego rw’amategeko, John Karangwa, yavuze ko abayoboke babo bose bagezweho n’izo ngaruka ari abaturage bakunda amahoro, yongeraho ko  n’abagenzi babo b’inzirakarengane babanyarwanda bahuye nicyo kibazo, ubwo bari mu gihugu cy’abaturanyi.

Ibi bije nyuma y’ifatwa n’ifunga ry’abanyarwanda basaga 40 bafashwe mu cyumweru gishize ubwo bari mu Rusengero mu mujyi wa Kampala barimo guhimbaza.

Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko Abanyarwanda bafashwe n’inzego z’umutekano CMI, kubera gukekwaho ubutasi. Ariko aba sibo bari abambere,  n’abandi banyarwanda  benshi bamaze igihe bafatwa mu mezi make ashize, mu bice bitandukanye bya Uganda bagafungwa.

Abandi bagashinja igihugu cya Uganda kubirukana mu gicuku kikabata ku gasozi

Mu Banyarwanda igihugu cya Uganda kirimo kohereza iwabo bavuye muri gereza, hari abagishinja kuba bazanwa mu gicuku bakajugunywa ku gasozi aho bashobora kugirirwa nabi.

Ubusanzwe inzego zishinzwe umutekano z’icyo gihugu ngo zajyaga zizana aba baturage b’u Rwanda zikabageza ku biro bya gasutamo ku mupaka uhuza ibihugu byombi.

Uwitwa Rugororotsi Eric(Gasongo) arashima ubushishozi bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda zitamurashe ari kumwe n’uwitwa Maniriho Saidi, ubwo binjiraga mu gihugu banyuze mu bihuru, mu gicuku cy’itariki 29 Kamena 2019.

Ahagana saa saba z’ijoro nibwo inzego za Uganda ngo zabazanye zikabajugunya mu bihuru mu gishanga cya Rwempasha kigabanya uturere twa Ntungamo(muri Uganda) na Nyagatare mu Rwanda.

Rugororotsi agira ati” Ni Imana twagize kandi habayeho ubushishozi bw’abashinzwe umutekano mu gihugu cyacu, ubu nari kuba narapfuye narahambwe kandi abatuzanye bo muri Uganda nibyo bashakaga”.

“Abakozi b’igisirikare cya Uganda ni abajura kandi barabyishinja, kuko batinyaga ko hagira ubabona iyo batuzana habona bakadusiga ku mupaka ahantu hemewe”.

Rugorotsi abivuga ashingiye ku kuba ngo yarirukanywe amaze kwamburwa ibifite agaciro k’amadolari ya Amerika 5,900(amanyarwanda asaga miliyoni eshanu), kandi ko agarutse yihagarika amaraso bitewe n’umugeri ngo yakubiswe mu kiziba cy’inda ubwo bari bakimufunga.

Rugororotsi w’imyaka 49, avuga ko yafatiwe muri Uganda ku itariki 24 Ukwakira 2018 yagiye kugura ibikoresho bigize ibinyabiziga(pieces de rechange), akaba yarafungiwe muri gereza zo muri Uganda mu gihe cy’amezi icyenda.

Mu mafaranga n’ibicuruzwa bye avuga ko byari bifite agaciro k’amadolari ya Amerika 6,400, ngo bamugaruriye amadolari 500 yonyine.

Inzego za Uganda ziramushinja(kimwe nk’abandi Banyarwanda bajyayo), kuba intasi za Leta y’u Rwanda.

Avuga ko atigeze aba na ’Local Defense’ ariko Uganda ikamushinja kuba umusirikare w’u Rwanda ufite ipeti rya majoro, ngo wari uje kuneka no gutwara amakuru agaragaza imyirondoro y’abasirikare bakuru muri icyo gihugu.

Imyaka ibiri igiye gushira Abanyarwanda bajya muri Uganda bavuga ko bakorerwa iyicarubozo, ndetse hakaba n’abamaze gutanga ikirego mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, bashinja Uganda kwica amasezerano agize uwo muryango.

Abavuganye n’abanyamakuru bakimara kurekurwa, barondoye ubugome bakorewe n’abari babafunze.

Ishami rya ADEPR ryo muri Uganda rikora imirimo yaryo mu rugaga rw’amadini ya Pantekote ku rwego rw’Isi cyangwa se ADEPR-PCIU

Nyuma bikaba byaraje kugaragara ko ifungwa mu rwego rw’ikivunge mu cyumweru gishize byari byarizweho neza, n’abambari ba RNC ya Kayumba Nyamwasa, umutwe w’iterabwoba waje kuremwa n’abigometse ku buyobozi bw’uRwanda, bakaba banashinjwa ibitero bya za gerenade binyuranye byahitanye abantu 17, bikanakomeretsa abandi basaga 400 mu Rwanda, hagati ya 2010-2014.

John Karangwa ati:“Mu byukuri, ntidushobora kukubwira ikirimo gukorwa muri Uganda, kuko bigaragara ko ari ikibazo cya politike, ariko gifite ingaruka ku Banyarwanda bose.

“Bishobora kugaragara nkaho ari abayoboke ba ADEPR gusa, ariko ni Abanyarwanda bose muri rusange bibasiwe. Iyo abayobozi ba Uganda babonye abanyarwanda bateranye bahimbaza, bashaka urwitwazo. Iki ni ikintu tutazi, ntituzi nyirabayazana y’uru rwango rwose ku Rwanda.

Karangwa akaba yaravuze ko bigaragara ko urwango k’ uRwanda rumaze igihe rututumba, bityo bo nk’Urusengero birabagora kugira uruhande bavugira, kuko bibarenze.

Akaba yaravuze ko abayoboke babo bahura n’ingaruka, kuko bakunze guteranira ahantu hamwe basenga, kandi bakaba ntayandi mahitamo bafite.

“ariko nyirabayazana y’ibibazo byose nkuko nundi munyarwanda usanzwe yabibona, n’urwango rw’abanyarwanda. Ndabibonamo ikibazo kibangamiye abanyarwanda bose muri rusange, ariko ADEPR by’umwiharikom iratotezwa, kuko abantu babasanga mu myanya izwi barimo gusenga cyangwa se mu nama z’itorero.

Ntabwo turi umutwe wa politike

Akaba yarahakanye ko abayoboke babo bitabira ibikorwa by’ubutasi bigamije guhungabanya igihugu cy’abaturanyi.

“Iyo turi mu Rusengero rwacu, tuba tutari muri politike. Tuba twibereye mu ijambo ry’Imana gusa ; twubaka Insengero tukanitabira ibikorwa by’iterambere iyo bishobotse, ntabindi. Kwita abakirisitu bacu intasi ni ukwanga uRwanda n’Abanyarwanda. Si ukwanga ADEPR, ni ukwanga igihugu cyacu n’abaturage bacyo, ariko ntakindi twabikoraho iyo ibintu bimeze bityo.

Kwibasira abanyarwanda byaje gukaza umurego ubwo ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwa Uganda mu gushyigikira imitwe yitwaje intwaro irwanya uRwanda, ikorera muri Kongo Kinshasa, irimo uwabajenosideri wa FDLR, RNC n’abandi bitwaje intwaro bafite ibyicaro mu Burasirazuba bwa Kongo mu cyitwa P5.

2019-08-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame i Dakar mu nama yiga ku mahoro n’umutekano

Perezida Kagame i Dakar mu nama yiga ku mahoro n’umutekano

Ubwanditsi 13 Nov 2017
Abahezanguni n’inyangabirama, nyirabayazana w’umwuka mubi ututumba mu Bayisilamu bo mu Rwanda

Abahezanguni n’inyangabirama, nyirabayazana w’umwuka mubi ututumba mu Bayisilamu bo mu Rwanda

Ubwanditsi 25 May 2024
Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira

Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira

Ubwanditsi 22 Sep 2025
Ibanga ry’iterambere rya Afurika ni abaturage bayo – Perezida Kagame

Ibanga ry’iterambere rya Afurika ni abaturage bayo – Perezida Kagame

Ubwanditsi 22 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Kepler VC na APR WVC begukanye igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba wayoboraga GSOB
Amakuru

Amafoto – Kepler VC na APR WVC begukanye igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba wayoboraga GSOB

Ubwanditsi 05 Mar 2024
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye
Mu Mahanga

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Ubwanditsi 25 Feb 2017
Minisiteri y’ubuzima yahuguye abapolisi ku ihungabana n’uko bafasha uwahungabanye
Mu Mahanga

Minisiteri y’ubuzima yahuguye abapolisi ku ihungabana n’uko bafasha uwahungabanye

Ubwanditsi 23 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru