• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»ADEPR ivuga iki ku ifungwa n’iyicarubozo ry’abayoboke bayo muri Uganda

ADEPR ivuga iki ku ifungwa n’iyicarubozo ry’abayoboke bayo muri Uganda

Ubwanditsi 01 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ishyirahamwe ry’Insengero z’Abadivantisite mu Rwanda (ADEPR) ryagaragaje impungenge kubera ifatwa n’ifungwa bya hato na hato biba ku bayoboke baryo bikorwa n’inzego z’umutekano za Uganda.

Mu kiganiro na The New Times, ikegera cy’uhagarariye  ADEPR mu rwego rw’amategeko, John Karangwa, yavuze ko abayoboke babo bose bagezweho n’izo ngaruka ari abaturage bakunda amahoro, yongeraho ko  n’abagenzi babo b’inzirakarengane babanyarwanda bahuye nicyo kibazo, ubwo bari mu gihugu cy’abaturanyi.

Ibi bije nyuma y’ifatwa n’ifunga ry’abanyarwanda basaga 40 bafashwe mu cyumweru gishize ubwo bari mu Rusengero mu mujyi wa Kampala barimo guhimbaza.

Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko Abanyarwanda bafashwe n’inzego z’umutekano CMI, kubera gukekwaho ubutasi. Ariko aba sibo bari abambere,  n’abandi banyarwanda  benshi bamaze igihe bafatwa mu mezi make ashize, mu bice bitandukanye bya Uganda bagafungwa.

Abandi bagashinja igihugu cya Uganda kubirukana mu gicuku kikabata ku gasozi

Mu Banyarwanda igihugu cya Uganda kirimo kohereza iwabo bavuye muri gereza, hari abagishinja kuba bazanwa mu gicuku bakajugunywa ku gasozi aho bashobora kugirirwa nabi.

Ubusanzwe inzego zishinzwe umutekano z’icyo gihugu ngo zajyaga zizana aba baturage b’u Rwanda zikabageza ku biro bya gasutamo ku mupaka uhuza ibihugu byombi.

Uwitwa Rugororotsi Eric(Gasongo) arashima ubushishozi bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda zitamurashe ari kumwe n’uwitwa Maniriho Saidi, ubwo binjiraga mu gihugu banyuze mu bihuru, mu gicuku cy’itariki 29 Kamena 2019.

Ahagana saa saba z’ijoro nibwo inzego za Uganda ngo zabazanye zikabajugunya mu bihuru mu gishanga cya Rwempasha kigabanya uturere twa Ntungamo(muri Uganda) na Nyagatare mu Rwanda.

Rugororotsi agira ati” Ni Imana twagize kandi habayeho ubushishozi bw’abashinzwe umutekano mu gihugu cyacu, ubu nari kuba narapfuye narahambwe kandi abatuzanye bo muri Uganda nibyo bashakaga”.

“Abakozi b’igisirikare cya Uganda ni abajura kandi barabyishinja, kuko batinyaga ko hagira ubabona iyo batuzana habona bakadusiga ku mupaka ahantu hemewe”.

Rugorotsi abivuga ashingiye ku kuba ngo yarirukanywe amaze kwamburwa ibifite agaciro k’amadolari ya Amerika 5,900(amanyarwanda asaga miliyoni eshanu), kandi ko agarutse yihagarika amaraso bitewe n’umugeri ngo yakubiswe mu kiziba cy’inda ubwo bari bakimufunga.

Rugororotsi w’imyaka 49, avuga ko yafatiwe muri Uganda ku itariki 24 Ukwakira 2018 yagiye kugura ibikoresho bigize ibinyabiziga(pieces de rechange), akaba yarafungiwe muri gereza zo muri Uganda mu gihe cy’amezi icyenda.

Mu mafaranga n’ibicuruzwa bye avuga ko byari bifite agaciro k’amadolari ya Amerika 6,400, ngo bamugaruriye amadolari 500 yonyine.

Inzego za Uganda ziramushinja(kimwe nk’abandi Banyarwanda bajyayo), kuba intasi za Leta y’u Rwanda.

Avuga ko atigeze aba na ’Local Defense’ ariko Uganda ikamushinja kuba umusirikare w’u Rwanda ufite ipeti rya majoro, ngo wari uje kuneka no gutwara amakuru agaragaza imyirondoro y’abasirikare bakuru muri icyo gihugu.

Imyaka ibiri igiye gushira Abanyarwanda bajya muri Uganda bavuga ko bakorerwa iyicarubozo, ndetse hakaba n’abamaze gutanga ikirego mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, bashinja Uganda kwica amasezerano agize uwo muryango.

Abavuganye n’abanyamakuru bakimara kurekurwa, barondoye ubugome bakorewe n’abari babafunze.

Ishami rya ADEPR ryo muri Uganda rikora imirimo yaryo mu rugaga rw’amadini ya Pantekote ku rwego rw’Isi cyangwa se ADEPR-PCIU

Nyuma bikaba byaraje kugaragara ko ifungwa mu rwego rw’ikivunge mu cyumweru gishize byari byarizweho neza, n’abambari ba RNC ya Kayumba Nyamwasa, umutwe w’iterabwoba waje kuremwa n’abigometse ku buyobozi bw’uRwanda, bakaba banashinjwa ibitero bya za gerenade binyuranye byahitanye abantu 17, bikanakomeretsa abandi basaga 400 mu Rwanda, hagati ya 2010-2014.

John Karangwa ati:“Mu byukuri, ntidushobora kukubwira ikirimo gukorwa muri Uganda, kuko bigaragara ko ari ikibazo cya politike, ariko gifite ingaruka ku Banyarwanda bose.

“Bishobora kugaragara nkaho ari abayoboke ba ADEPR gusa, ariko ni Abanyarwanda bose muri rusange bibasiwe. Iyo abayobozi ba Uganda babonye abanyarwanda bateranye bahimbaza, bashaka urwitwazo. Iki ni ikintu tutazi, ntituzi nyirabayazana y’uru rwango rwose ku Rwanda.

Karangwa akaba yaravuze ko bigaragara ko urwango k’ uRwanda rumaze igihe rututumba, bityo bo nk’Urusengero birabagora kugira uruhande bavugira, kuko bibarenze.

Akaba yaravuze ko abayoboke babo bahura n’ingaruka, kuko bakunze guteranira ahantu hamwe basenga, kandi bakaba ntayandi mahitamo bafite.

“ariko nyirabayazana y’ibibazo byose nkuko nundi munyarwanda usanzwe yabibona, n’urwango rw’abanyarwanda. Ndabibonamo ikibazo kibangamiye abanyarwanda bose muri rusange, ariko ADEPR by’umwiharikom iratotezwa, kuko abantu babasanga mu myanya izwi barimo gusenga cyangwa se mu nama z’itorero.

Ntabwo turi umutwe wa politike

Akaba yarahakanye ko abayoboke babo bitabira ibikorwa by’ubutasi bigamije guhungabanya igihugu cy’abaturanyi.

“Iyo turi mu Rusengero rwacu, tuba tutari muri politike. Tuba twibereye mu ijambo ry’Imana gusa ; twubaka Insengero tukanitabira ibikorwa by’iterambere iyo bishobotse, ntabindi. Kwita abakirisitu bacu intasi ni ukwanga uRwanda n’Abanyarwanda. Si ukwanga ADEPR, ni ukwanga igihugu cyacu n’abaturage bacyo, ariko ntakindi twabikoraho iyo ibintu bimeze bityo.

Kwibasira abanyarwanda byaje gukaza umurego ubwo ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwa Uganda mu gushyigikira imitwe yitwaje intwaro irwanya uRwanda, ikorera muri Kongo Kinshasa, irimo uwabajenosideri wa FDLR, RNC n’abandi bitwaje intwaro bafite ibyicaro mu Burasirazuba bwa Kongo mu cyitwa P5.

2019-08-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gabon : Abateramakofe batatu b’Abarundi bafatiriwe muri Hotel kubera kubura ubwishyu

Gabon : Abateramakofe batatu b’Abarundi bafatiriwe muri Hotel kubera kubura ubwishyu

Ubwanditsi 20 May 2019
Menya uburyo Marie Bamutese n’umugabo we Peter Verlinden bagoreka amateka n’umwirondoro wabo mu rwego rwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Menya uburyo Marie Bamutese n’umugabo we Peter Verlinden bagoreka amateka n’umwirondoro wabo mu rwego rwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 21 Apr 2020
Suwede: Haravugwa guteranira inama yo guhungabanya umutekano w’U Rwanda

Suwede: Haravugwa guteranira inama yo guhungabanya umutekano w’U Rwanda

Ubwanditsi 08 Nov 2018
Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Ubwanditsi 17 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza  Leta y’Urwanda
ITOHOZA

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza Leta y’Urwanda

Ubwanditsi 05 Dec 2016
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda
HIRYA NO HINO

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

Ubwanditsi 16 Jun 2020
Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir
ITOHOZA

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

Ubwanditsi 14 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru