• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RNC ikomeje kwihakana Maj (Rtd) Habib Mudathiru, naho abayobozi bakuru ba FDLR barashinjwa kugambanira Lt Gen Mudacumura
Maj (Rtd) Mudathiru na Kayumba Nyamwasa wamwihakanye na Lt Gen Mudacumura wagambaniwe nabo yayoboraga

RNC ikomeje kwihakana Maj (Rtd) Habib Mudathiru, naho abayobozi bakuru ba FDLR barashinjwa kugambanira Lt Gen Mudacumura

Editorial 20 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Burya abagize umutwe w’iterabwoba ni abadahambana koko, ni abantu bahujwe n’urugomo kugirango bakoreshe iterabwoba bagere kucyo bashaka. Biratangaje kubona Maj (rtd) Mudathiru yemera ibyaha ubushinjacyaha bumushinja, akavuga uburyo yageze muri Kongo nuwo yakoreraga ariwe Kayumba Nyamwasa, yarangiza Kayumba binyuze mu ijwi ry’umuvugizi wa RNC/P5 Jean Paul Turayishimye akamwigarika akavuga ko batamuzi. Mbese RNC/P5 ntibazi umusirikari mukuru wayo bari bahaye inshingano zo kuvana ingabo  muri Kivu y’Amajyepfo bakajya muri Kivu y’Amajyaruguru hafi n’umupaka wa Uganda ariko bagategwa n’ingabo za FARDC bataragerayo.

Ikigaragara ko RNC/P5 ari umutwe ubereyeho iterabwoba nta mpamvu yawo yo kubaho, nuko no mu rukiko abasirikari batoya bavugaga uburyo bashutswe ngo bajyanwe mu gisirikari, umukuru wabo akabibutsa uburyo bizanye bamwe bavuga ko ari abasirikari bakuru, abandi ngo ni abaganga, kandi Mudathiru akabibutsa ko Kongo itari ifunze ko utari uhishimiye yashoboraga gutoroka. Mbese umusirikari mukuru araterana amagambo nabo yayoboraga ababwira ati ni muhame hamwe; nubwo bitana ba mwana ariko, ushinzwe kuvuganira RNC/P5 akihakana Mudathiru, Kayumba Rugema we aramwemera akanibutsa uburyo Mudathiru yagiye muri Kongo avuye muri Uganda. Yagize ati “ni umuvandimwe wacu ati ahubwo abandi bagakwiye guhaguruka bagakora nk’ibyo yakoze” Rugema uvuga ibyo yibera iburayi ariko akunze kujya muri Uganda; ese yaba ayobewe inzira yerekeza muri Kongo ko ashishikariza abandi kujyayo?

Nibya  bindi Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke bishakira imisanzu hirya no hino iva mu bigarasha birwanya Leta y’u Rwanda batitaye ku buzima bw’abasirikari baroha muri Kongo aho nta miti n’ibyo kurya bahabwa. Kayumba n’agatsiko ke kagakomeza business. Ibi byo kwihakana kandi byabaye ubwo Umuryango wa Benjamin Rutabana wamutabarizaga aho bandikiye ibaruwa abayobozi ba RNC n’inzego z’umutekano muri Uganda ibaruwa igashyirwa hanze bakanabasubiza ko RNC itari izi iby’urugendo rwa Rutabana.

Mu gihe ari bombori bombori muri RNC, muri FDLR ntabwo ishyamba ari ryeru. Abayobozi bakuru ba muri FDLR aribo Gen Bgde Gaston Rumuli, Gen Bgde Busogo,Col Nyembo na Col.Ruhinda barashinjwa kugambanira umukuru wabo ariwe Lt Gen. Mudacumura, wahitanwe n’igitero cya FARDC tariki 18 Nzeli 2019.

Mudacumura ubusanzwe yarindwaga n’abasikari bazwi nka CRAP bayobowe na Col Ruhinda baba bazobereye kutinjiranwa ariko Ingabo za FARDC zimusanga mu birindiro bye nta mirwano ikaze yabaye. Twibukiranye ko Gen Gaston Rumuri na Gen Omega batavugaga rumwe na Lt Gen Mudacumura ku mpamvu zitandukanye.

Amakuru anyuranye avugako mu gitondo Lt Gen Mudacumura yapfiriyeho,  hari hateganijwe inama yagombaga guhuriramo abagize Komite nyobozi ya FDLR ndetse n’Ubuyobozi bw’ingabo za FOCA n’abafatanyabikorwa bayo harimo Umuyobozi wa Mai Mai Nyatura Gen.Domiko,kandi bose bagombaga kurara mu birindiro bya Mudacumura,icyatangaje n’uko Gen.Rumuri,Gen.Busogo,Col Ruhinda na Col Nyembo na Col Serge wari Komanda KIJE(ushinzwe uburinzi muri Commendement militaire)bose ntawahakandakiye iryo joro. Gen.Byiringiro yohereje Umwanditsi mukuru we w’Umusivili witwa Sixbert, Col Nyembo yari yamuburiye ko haraba ikintu kidasanzwe.

Abazi izi nama zo muri FDLR n’inama yagombaga kuba uburinzindetse n’ amakuru y’ubutasi byose byamaze kugenzurwa.  Hakomeje kwibazwa ukuntu Gen.Mudacumura,yagombaga guterwa kuriya cyane ko ari umugabo uzwiho amakenga kandi nta muntu yapfaga kwizera ni muri rwego bivugwa ko Gen.Busogo,Col Ruhinda, Col Nyembo na Col Serge,aribo bamugambaniye ariko na Gen.Byiringiro na Gen Omega bakaba bari babizi.

Jean Paul Turayishimye, Umuvugizi wa RNC akaba yarigaramye Mudathiru n’abasirikari be mu ijwi rya Kayumba Nyamwasa
Kayumba Rugema wemera ko Mudathiru n’abasirikari be ari aba RNC/P5

Si ubwambere abitwa ko barwanya Leta hapa muri Politiki n’igisirikazi bagambanirana cyangwa bakihakana kuko kuva muri 1994 imitwe amagana imaze gushingwa ariko icika integer mu minsi yambere kuko abayigize bashwana kuko akenshi nta ideology baba bafite.

2019-10-20
Editorial

IZINDI NKURU

Mu gihe USA ikangurira ibindi bihugu  demokarasi no guca igihano cy’urupfu, yo iracyagikatira abaturage bayo.

Mu gihe USA ikangurira ibindi bihugu demokarasi no guca igihano cy’urupfu, yo iracyagikatira abaturage bayo.

Editorial 06 Jan 2016
Kayumba Rugema  yigambye  iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda Kampala

Kayumba Rugema yigambye iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda Kampala

Editorial 13 Jan 2018
Kizito Mihigo yitabye Imana yiyahuye

Kizito Mihigo yitabye Imana yiyahuye

Editorial 17 Feb 2020
Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Editorial 04 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

REG VC yerekeje muri Tunisia gukina imikino ya Champions League ihuza amakipe amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo
Amakuru

REG VC yerekeje muri Tunisia gukina imikino ya Champions League ihuza amakipe amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo

Editorial 09 May 2023
Zambia U20 izakina n’Amavubi yageze i Kigali itari kumwe na Mwiya ukina mu Bwongereza
IMIKINO

Zambia U20 izakina n’Amavubi yageze i Kigali itari kumwe na Mwiya ukina mu Bwongereza

Editorial 10 May 2018
U Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza- Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza- Perezida Kagame

Editorial 04 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru