• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»RNC yagize icyo ivuga ku bikorwa by’iterabwoba yatangije mu Rwanda

RNC yagize icyo ivuga ku bikorwa by’iterabwoba yatangije mu Rwanda

Editorial 08 Feb 2016 ITOHOZA

Mu ijoro rishyira kuwa 2 Gashyantare 2016, abaturage ba Ndera baraye batewe n’ abantu bitwaje intwaro za gakondo ndetse n’ ibitoroshi bihuma abantu amaso .

Kugeza ubu haravugwa abantu icyenda bakomerekejwe n’ icyo gitero. Inzego z’ Umutekano ntizivuga rumwe kuri iki gitero aho Ingabo zivuga ko u Rwanda rwatewe n’ Umwanzi kubera ubuhanga ibyo bitero bwakoranwe, naho Polisi ikavuga ko ari ibisambo.

Mu itangazo rya RNC rigaragara k’urubuga rwa The Rwandan yasohoye nyuma gato y’ubu bugizi bwanabi, rirasa niryigiza nkana rikanateza ubwega muri ibi bikorwa by’iterabwoba bisa nko kwihorera k’urupfu rwa Mugemangango Muhamed wakoranaga n’imitwe y’iterabwoba ya ki islam, RNC ndetse na FDLR. Abandi bakavuga ko bifitanye isano n’ Urubanza rwa Gen. Frank Rusagara na Col. Tom Byabagamba.

-2005.jpg

Gen. Frank Rusagara Na Col. Byabagamba

Uko iryo temwa ry’abantu aho muri Ndera ryakozwe rigaragaza neza yuko ryari iryo kwangisha abaturage ubutegetsi ku mpamvu nk’eshatu zigaragaza. Iya mbere n’uko ahantu hose abo bantu bagabye ibitero nta kintu bigeze biba, bamwe mu bo twanaganiriye bakavuga yuko basabaga abo bari babateye ngo babahe amafaranga ntibabice, bakayanga bagatema ahubwo bakabambura indangamuntu !

Impamvu ya kabiri n’uko mu by’ukuri abo bantu usanga bari batagambiriye kwica ahubwo gukomeretsa gusa kuko basangaga abantu mu inzu bagatema ntibice kandi iyo baza kuba ari ukwica bifuzaga nta cyari ku bibabuza !

-2002.jpg

Gen. Kayumba Nyamwasa

Ibi byabanjirijwe n’ ihunga rya bamwe mu bayoboke mu idini rya Islam, kugeza ubu bikekwa ko byaba bifitanye isano n’ibitero ku Rwanda bitegurirwa mu Burundi. Nyuma y’urupfu rwa Muhamed Mugemangango, Polisi yatangaje ko ifite ibimenyetso byinshi by’ uko Mugemangango yakoranaga n’ Intagondwa za ki islam, harimo no kwibasira ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu bice bitandukanye muri Afrika.

-1999.jpg

Muhamed Mugemangango

Iyo usesenguye neza ibi bikorwa usanga bifitanye isano n’ibimenyetso byinshi byagiye bigaragara mu Ntara y’Amajyaruguru mu mwaka w’2014, aribwo uwahoze ari Executif(Gitifu wa Cyuve) Nsengimana Alfred, yishwe ashaka gutoroka nyuma y’ibikorwa by’ubucengezi bya muvugwagaho.

-2000.jpg

Uwari Executif(Gitifu wa Cyuve) Nsengimana Alfred

Uyu Alfred n’ubwo yari umukozi wa Leta, ariko nijoro yajyaga ajya mu manama za FDLR muri Congo, akabwira inzego bakorana ko aba yagiye kwiga muri Kaminuza kuri Goma, Alfred yamaraga kwambuka umupaka, akambara imyenda ya gisilikare ya FARDC, iriho n’amapeti ngo hatazagira umuca iryera, yarangiza akajya munama za FDLR. Yishwe amaze kwinjiza intwaro n’ibikoresho byinshi byagisikare mu Ntara y’amajyaruguru.

Muri iryo tangazo ihuriro Nyarwanda, RNC rirasa niryerura intambara ku Rwanda. Abakurikirana iby’umutekano muri aka karere bakavuga ko iri terabwoba ari igeragezwa ry’ inzego z’ Umutekano ariko hari n’umugambi wo gukwirakwiza ibi bikorwa mugihugu hose.

Igitangaje ariko n’uko nyuma y’ibibikorwa by’ubugizi bwa nabi Leta z’ Unze ubumwe z’ amerika (USA) ikaba yavuze ko iyi mikorere isanzwe igaragara mu banyagitugu. Kirby, umuvugizi wa Ministeri Ishinzwe ububanyi n’ Amahanga yasobanuye ko “mu bihugu bitari bike byo ku isi abategetsi bitwaza ibikorwa by’iterabwoba mu kumvisha no kubuza abanyagihugu gutangaza ibitekerezo byabo”.

Ibi biratangaje kubona Amerika ishyigikira ibikorwa by’iterabwoba nk’ibi kandi ivuga ko ariyo irwanya iterabwoba ku isi.

-2001.jpg

Gen. Byiringiro Victor wa FDLR

Amakuru agera kuri Rushyashya aravuga ko u Rwanda rushobora guterwa na FDLR. Aya makuru avugako bazinjirira kuri Ruhwa kumupaka w’u Burundi n’u Rwanda ngo benshi bamaze kwinjira mu Rwanda. Andi makuru akavuga ko bazigabanyamo ibice bibiri, abandi bazinjirira i Bukavu ku ijwi mu Rwanda, kugirango bafatanye na bagenzi babo bo muri FDLR, Nkurunziza avugako atazava kubutegetsi adatwitse u Rwanda.

Umwanditsi wacu

2016-02-08
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Museveni yirukanye Minisitiri Gen.Tumukunde na  IGP Kale Kayihura

Perezida Museveni yirukanye Minisitiri Gen.Tumukunde na  IGP Kale Kayihura

Editorial 04 Mar 2018
Dosiye ya Minisitiri w’Intebe w’Uburundi, Gervais Ndirakobuca, uvugwa mu guha intwaro FDLR, yabyukijwe.

Dosiye ya Minisitiri w’Intebe w’Uburundi, Gervais Ndirakobuca, uvugwa mu guha intwaro FDLR, yabyukijwe.

Editorial 27 Apr 2024
Karamaga wahishe umurambo wa Uwiringiyimana Agathe yatangiye kurindirwa umutekano

Karamaga wahishe umurambo wa Uwiringiyimana Agathe yatangiye kurindirwa umutekano

Editorial 21 Apr 2017
Kayumba ni umuterabwoba, aho kuba umudemokarate nkuko yifuza ko isi imumenya gutyo

Kayumba ni umuterabwoba, aho kuba umudemokarate nkuko yifuza ko isi imumenya gutyo

Editorial 07 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BRD imaze kugaruza arenga miliyari 5 Frw mu nguzanyo z’abigiye kuri buruse ya Leta
UBUKUNGU

BRD imaze kugaruza arenga miliyari 5 Frw mu nguzanyo z’abigiye kuri buruse ya Leta

Editorial 18 Jul 2018
Perezida Donald Trump  Yasinye itegeko ryemerera inganda kohereza ibyuka mu kirere
POLITIKI

Perezida Donald Trump Yasinye itegeko ryemerera inganda kohereza ibyuka mu kirere

Editorial 29 Mar 2017
Afungiwe kugerageza  guha  ruswa umupolisi kugira ngo arekure ucyekwaho ubujura
Mu Mahanga

Afungiwe kugerageza guha ruswa umupolisi kugira ngo arekure ucyekwaho ubujura

Editorial 15 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru