Kuva muri Nyakanga kugeza Ukuboza 2017 Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyakusanyije imisoro ingana na miliyari 582.7 z’amafaranga y’u Rwanda, yiyongereyeho miliyari 10 Frw, ugeranyije na miyari 572.6 Frw yari yihayeho intego.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Mutarama 2018, RRA yatangaje ko yageze ku ntego ku gipimo cya 101.8%. Iyo ugereranyije amezi atandatu ya mbere ya 2016/2017 n’aya 2017/2018, gukusanya imisoro byiyongereye ku kigero cya 14.8%, kuko umwaka wabanje hakusanyijwe miliyari 507.5 Frw
Amahoro yakusanyijwe mu mezi atandatu ya 2017/2018, angana na miliyari 8 Frw, intego ikaba yari miliyari 7.4 Frw . Bisobanuye ko yageze ku ntego ku gipimo cya 108.6%.
Inzego z’ibanze zakusanyije imisoro n’amahoro ingana na miliyari 19.8 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2017/2018, bikaba birenze intego ya miliyari 19.9 Frw. Ugereranyije n’igihe nk’iki cy’umwaka wabanje, byiyongereyeho ku gipimo cya 19.9%, bingana na miliyari 3.3 Frw.
Komiseri Mukuru wa RRA, Tusabe Richard, yasobanuye ko ubu bwiyongere bwatewe n’impamvu zirimo; ubukungu bw’igihugu buhagaze neza, izamuka ry’ibiciro ku masoko riri hasi, umusaruro w’ubuhinzi wagenze neza, kwishyuza ibirarane by’imisoro byagenze neza, umusoro ku nyongeragaciro wazamutse.