Kuri uyu wa 7 Nyakanga abaturage babiri bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baje kwivuriza mu bitaro bya Gisenyi babasangana indwara ya kolera.
Aba baturage bari baje kwivuriza muri ibi bitaro nk’uko bisanzwe kuko abanyekongo by’umwihariko abatuye mu Mujyi wa Goma basanzwe bagana ibi bitaro.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie asaba abaturage bo mu Karere ka Rubavu ndetse n’abandi bose bakunze kugiririra ingendo muri Congo kwitwararika mu isuku ndetse no mu byo kurya biturutse muri Congo.
Yagize ati “ Twamaze kumenya ko hari abaturanyi bacu bo muri Congo bagaragayeho indwara ya kolera, ni indwara yandura, icyo dusaba abaturage bacu by’umwihariko abakunze kujya muri kiriya gihugu ni ukwitwararika mu mafunguro bafata ndetse bakagira isuku”
Muri Kanama 2016 ni bwo iki cyorezo cyagaragaye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama, ubu ikaba yagaragaye ku banyekongo baje kwivuriza mu bitaro bya Gisenyi.
Kugeza ubu nta we iyi ndwara irahitana muri aba bayisananganwe, gusa hari amakuru avuga ko muri Congo imaze guhitana abagera kuri bane.