• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Impera z’icyumweru zisize APR FC yerekanye abakinnyi 7 bashya, Rayon Sports itsinda AS Kigali, Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste begukanye umwanya wa 4 muri Common Wealth Games   |   08 Aug 2022

  • Amafoto – Bakina bya gishuti, Rayon Sports yatsinze Musanze FC 2-0, As Kigali itsinda Gasogi United   |   06 Aug 2022

  • Kiyovu yazanye umunya-Afurika y’Epfo, Rutahizamu w’umunya-Nigeria Nanbur Gabriel na Eloundou Ngono uvuye muri Cameroon basinyiye Gasogi United   |   04 Aug 2022

  • Ingabo z’u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe   |   04 Aug 2022

  • Myugariro w’umunyarwanda Dylan Maes wakinaga muri Portugal yerekeje muri Cyprus   |   03 Aug 2022

  • Abanyamerika barica umuyobozi wa Al Qaeda impundu zikavuga, ariko uRwanda rwaburanisha icyihebe Rusesabagina cya FLN induru zikavuga!   |   02 Aug 2022

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Afurika yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Abatutsi bazize Jenoside

Afurika yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Abatutsi bazize Jenoside

Editorial 07 Apr 2018 Mu Mahanga

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) wifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bacanye urumuri rw’icyizere.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Mata 2018, u Rwanda rwatangiye iminsi ijana yo kwibuka, by’umwihariko rukazamara icyumweru runamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu munsi usanzwe ari umunsi mpuzamahanga ku isi wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho inshuti z’u Rwanda zifatanya n’Abanyarwanda aho bari hirya no hino ku isi.

Ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika yuznze Ubumwe, umuryango Perezida Kagame ayoboye kuri ubu, naho bakoze iki kigorwa cyari kigamije guha agaciro abazize Jenoside.

JPEG - 207.2 kb
Yavuze ko Afurika ikwiye kwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka

Hacanwe urumuri rw’ikizere hanatangwa ibiganiro bigamije gukangurira abantu no gusobanurira Abanyafurika ububi bwa Jenoside, igikorwa cyari gihagarariwe n’umuyobozi wa komisiyo y’uyu muryango Moussa Faki Mahamat.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Moussa Faki yavuze ko ari ngombwa kwibuka mu rwego rwo guha agaciro abazize Jenoside ariko no mu rwego rwo kugira ngo hakumirwe ubundi bwicanyi bushobora kuvuka.

Yagize ati “Birakenewe ko twihuza ngo duhe agaciro inzirakarengane no kwihanganisha abarokotse Jenoside, kandi tukaniha n’ingamba ko icyo cyorezo kitazongera kubaho ukundi.”

JPEG - 154.9 kb
Urumuri rw’icyizere rwacanywe

Yavuze ko ariko icyago cya Jenoside kitaheranye u Rwanda ahubwo cyaruhaye imbaraga zo kwiyubaka none rukaba rugeze ahashimishije. By’umwihariko yashimiye Abanyarwanda uburyo bashoboye kwiyunga, bagahitamo kutahiriza umugozi umwe.

Mr Adama Dieng, umujyanama mukuru mu kurwanya Jenosise mu Muryango w’Abibumbye, yavuze ko UN yahisemo gushimangira inyito ya “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”, nyuma yo kubona ko hari abihishaga inyuma y’imvugo yari isanzwe ikoreshwa ya “Jenoside yo mu Rwanda”, bagapfobya.

Ati “Ni ngombwa ko inzira zose abahakana Jenoside zifungwa.”

JPEG - 156.7 kb
Bafashe umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside
JPEG - 195.8 kb
AU yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka
2018-04-07
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame avuga ko “kujenjeka” bidindiza Afurika

Perezida Kagame avuga ko “kujenjeka” bidindiza Afurika

Editorial 05 Sep 2016
Muri Kongo abadepite barigaragambya binubira kudahembwa. Ko u Rwanda rwikorezwa imizigo yose ya Kongo, ibi nabyo rubifitemo uruhare?

Muri Kongo abadepite barigaragambya binubira kudahembwa. Ko u Rwanda rwikorezwa imizigo yose ya Kongo, ibi nabyo rubifitemo uruhare?

Editorial 07 Jun 2022
Senateri John McCain wiyamamarije kuyobora Amerika yitabye Imana

Senateri John McCain wiyamamarije kuyobora Amerika yitabye Imana

Editorial 26 Aug 2018
Dosiye ya Nyiragasazi  yamubyariye amazi nk’ibisusa

Dosiye ya Nyiragasazi yamubyariye amazi nk’ibisusa

Editorial 15 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Faustin Twagiramungu ahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni “Bihemu”udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere!

Faustin Twagiramungu ahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni “Bihemu”udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere!

20 Jul 2022
Amahoro muri Kongo ari kure nk’ukwezi, Umuvugizi wa Denis Mukwege wahawe igihembo cy’impirimbanyi y’amahoro yise Abatutsi b’Abanyekongo ”umunuko”.

Amahoro muri Kongo ari kure nk’ukwezi, Umuvugizi wa Denis Mukwege wahawe igihembo cy’impirimbanyi y’amahoro yise Abatutsi b’Abanyekongo ”umunuko”.

07 Jul 2022
Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

27 May 2022
Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

24 May 2022
U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

30 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

30 Nov 2021
Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

21 Nov 2021
Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

02 Oct 2021
Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira  gahunda y’Ikingira

Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira gahunda y’Ikingira

09 Sep 2021
Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

31 Aug 2021
Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

18 Aug 2021
Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

13 Jul 2021

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru