Ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo cyarutse ku wa 22 Gicurasi 2021, nyuma hakurikiraho imitingito yashegeshe bikomeye ibice birimo n’Akarere ka Rubavu. Mu ngaruka iruka ryacyo ryagize harimo kuba igice cy’Akarere ka Rubavu cyangijwe n’ibikoma biva mu nda y’ikirunga. Imitingito kandi yakurikiyeho yasenyeye abaturage aho inzu zirenga 1200 zangiritse.
Ibi nibyo byatumye umuryango AHF-Rwanda(AIDS Healthcare Foundation),usanzwe umenyerewe mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida ndetse n’izindi ndwara, utera intabwe maze ujya mu karere ka Rubavu ku goboka abagizweho ingaruka n’iruka ry’iki kirunga.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Kamena 2021, aho AHF-Rwanda yatanze inkunga y’ibiryo, ibikoresho byo mu gikoni, amasabune , udupfukamunwa ndetse n’impapuro z’isuku (Sanitary Pads). Ibishyimbo, umuceri, kawunga, amavuta yo guteka.byose bifite agaciro kangana na Miliyoni 21, 736 Frw.
Umwe mu baturage bari baje kwakira inkunga y’ibiryo bagenewe na AHF-Rwanda, ni Nzarusaza Joel utuye mu Murenge wa Gisenyi, we avuga ko yishimiye inkunga bahawe na AHF kuko umutingito waje atiteguye bituma inzu ye isenyuka. Bityo kubona ibyo kurya bikabagora.
Agira ati”Ndishimye cyane kuba AHF-Rwanda itugobotse, nukuri kubona ibyokurya byari ingorabahizi ariko ibi biryo bampaye birimo, ibishyimbo, kawunga, umuceri ,amasabune yo kwoga, ndetse n’amasahane n’amasafuriya yemwe sinabivuga ngo mbirangize gusa, Imana ibahe umugisha utagabanyije”.
Akimana Josephine, uri mu kigero cy’imyaka 35 avuga ko inzu ye yasenyutse bikabije bityo akaba acumbikiwe n’abavandimwe be, ashima inkunga yahawe na AHF-Rwanda kuko igiye kumufasha kwitegura ngo asubire mu kazi yakoraga.
Yagize ati “Inzu yanjye yaraguye kubera ibiza byatewe n’imitingito, nari nsanzwe ncuruza ubuconco mbuvana mu Rwanda mbujyana Congo none, inzu isenyutse Ndashima AHF-Rwanda yatwibutse ikaduha ibyo kurya kuko ubuzima bwanjye n’abanjye bwari bugoye’’.
Umuyobozi wa AHF-Rwanda (AIDS Healthcare Foundation) Dr. Brenda Asiimwe-Kateera, avuga ko n’ubwo uyu muryango usanzwe w’ibanda cyane ku gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida ndetse n’izindi ndwara
Bahisemo kuza gutanga inkunga y’ibiryo ndetse n’ibikoresho byo mu gikoni n’iby’isuku muri rusange kugira ngo barusheho kwirinda icyorezo cya Covid-19 Ati:”Nyuma yo kubona Akarere ka Rubavu kakiriye impunzi nyinshi z’Abanyecongo n’abaturage bako bagizweho ingaruka n’imitingito Twabonye ko hari umusanzu twatanga kuko ubuzima bw’abaturage benshi bwasubiye inyuma.
Ni muri urwo rwego twabazaniye inkunga y’ibishimbo, amasahani, amasafuriya n’ibikombe, amavuta yo guteka, umuceri , kawunge , amasabune, udupfukamunwa ndetse n’ibikore by’isuku (Pads) kugira ngo babe babyifashisha muri ibi bihe barimo bitoroshye batwe n’iruka ry’ikirunga”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yashimiye AHF-Rwanda nk’umufatanyabikorwa w’aka karere, bo badahwema kubafasha mu buzima bwa buri munsi.
Agira Ati “Turashimira AHF-Rwanda nk’umufatanyabikorwa w’Akarere bakomeje kudufasha guhangana n’ingaruka z’iruka ry’ikirunga, mu byukuri dufite abaturage bagizweho ingaruka n’imitingito. Abaturage bafite inzu zangiritse ni benshi, ubu tugiye kugerageza tubasaranganye ibi biryo mu duhaye ndetse n’izi (Pads) kubo zagenewe kugira ngo buri wese agire icyo abona.”