Ndayishimiye Rodrigue, Umucungamutungo w’Ikigo Nderabuzima (C.S) cya Burega giherereye mu Murenge wa Burega mu Karere ka Rulindo, yaretse akazi bucece aburirwa irengengero.
Mwemayire Donath, umuyobozi wa CS Burega yabwiye Izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru ko amakuru yo kubura kwa Ndayishimiye bayamenye mu ntangiriro z’uku kwezi, gusa yirinze kugira byinshi atangaza kuri icyo kibazo.
Yagize ati “Yaraducitse, telefoni ye yatangiye kuvaho ku itariki ya mbere z’ukwa munani.”
IP Innocent Gasasira, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’Umugenzacyaha Mukuru muri iyo Ntara, atangaza ko uriya mukozi ashobora kuba yaratorokanye amafaranga; ibintu ahuza no kuba ngo yarafunze aho yakoreraga akagenda nta we abimenyesheje.
Ati “Na n’ubu tuvugana ibiro] bye birakinze, ubu ni bwo tugiye kureba uburyo twakurikirana tugafatanya n’inzego z’ubugenzuzi ariko ntawe uzi neza amafaranga yagiye kuko aho yakoreraga harafunze, Amafaranga yatwaye ntabwo azwi (…)”
Abajijwe impamvu amakuru y’igenda ry’uriya mukozi yatinze kumenyekana, IP Gasasira yasubije ati “Ni kumwe umukozi agenda, ubwo rero bariho bavuga ngo ‘wenda aragaruka’, uzi ko mu bintu bya kiyobozi bategereza iminsi 15.”
Yakomeje agira ati “Nka tutulaire yakagombye kuba yarabivuze nyuma y’iminsi ibiri, twavuganye n’umurenge bavuga ko bategereje iminsi 15 iyo umukozi akinze ibiro kugira ngo batangaze ko umukozi abuze ku kazi nyuma y’iminsi 15.”
Cyakora, IP Gasasira ashimangira ko Polisi y’Igihugu igiye kwinjira muri kiriya kibazo igihereye mu mizi, ati “Ubu rero amakuru arambuye turayamenya mu kanya (…) ushobora gusanga atari we gusa wayajyanye[amafaranga] hari n’abandi bafatanyije, ntawe ubizi!”.
IP Innocent Gasasira, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’Umugenzacyaha Mukuru muri iyo ntara