Reta zunze ubumwe z’Amerika yahagaritse by’agatekanyo guha uburenganzira bwo kuba muri Amerika (Visa) abanyaturukia kubera impamvu zitandukanye zirimo no gusaba ubuhungiro.
Itangazo ryosohowe na Ambasade ya Amerika ku wa 08 ukwakira 2017, rivuga ko ibiheruka kuba muri Turukiya byatumye leta y’Amerika yongera kwiga ku byo Turukiya yiyemeje bijyanye no gucunga umutekano w’inyubako y’ambasade ya Amerika ndetsa n’abakozi bayo.
Iryo tangazo ntiryasobanuye neza ibyo Turukiya itabashije gukora n’igihe uyu mwanzuro wokwima abanyaturukiya Visa uzamara.
Mu cyumweru gishize, Turukiya yataye muri yombi umunyaturukiya ukorera ambasade y’Amerika, Metin Topuz imvushinja kuvugana n’abo Turukiya ikurikiranyeho ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Recep Tayyip Erdogan, ibyaha bakoze umwaka ushize w’2016.
Twababwira ko nyuma y’uwo mwanzuro w’Amerika, Turukiya nayo yahise ifata umwanzuro wo guhagarika guha visa ku banyamerika bifuza kujya muri icyo gihugu.