• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rusizi: Polisi yafatanye umugabo kashe z’impimbano

Rusizi: Polisi yafatanye umugabo kashe z’impimbano

Ubwanditsi 20 Feb 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rusizi , ku itariki 17 Gashyantare, yafatanye Ngirabatware Jean Pierre kashe 38 n’indangamanota 25 by’ibigo by’amashuri atandukanye na kashe eshatu z’umujyanama w’aka karere mu bijyanye n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ziriya kashe n’indangamanota byasanzwe mu nzu ye mu kagari ka Shara, mu murenge wa Muganza.

SP Hitayezu yavuze ko Ngirabatware, uri mu kigero cy’imyaka 29 y’amavuko akurikiranyweho icyaha cyo guhimba cyangwa guhindura inyandiko, ibi bikaba bijyanye n’izo ndangamanota 25 yafatanywe ndetse n’ikindi cyo guhindura ibirango bya Leta, iby’umuntu ku giti cye, n’iby’ibigo byemewe n’amategeko, ibi byo bikaba bijyanye n’izo kashe 41 yasanganywe.

Yakomeje avuga ko mu bihe bishize, hari umunyeshuri wiga mu ishuri ryisumbuye ryo muri aka karere wafatanywe indangamanota yakorewe na Ngirabatware.

Yavuze ko afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Muganza, ndetse n’ibyo bintu yafatanywe akaba ari ho biri mu gihe iperereza rikomeje.

SP Hitayezu yashimye abatanze amakuru yatumye Ngirabatware afatanwa ziriya kashe n’indangamanota.

Yagize ati:”Abantu bakwiye kwirinda ibyaha aho biva bikagera kandi bagakomeza guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikoze cyangwa abari gutegura kubikora.”

Ingingo ya 606 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wigana ikirango cya Leta; wigana cyangwa uhindura tembure, udupapuro dufite agaciro k’amatembure n’ibirango bikoreshwa mu izina rya Leta; wigana kashe, tembure cyangwa ikirango bikoreshwa n’umutegetsi uwo ari we wese; wigana impapuro ziranga aho zigenewe gukoreshwa cyangwa impapuro z’ubutegetsi zikoreshwa mu nteko zashyizweho n’Itegeko Nshinga mu butegetsi bwa Leta cyangwa mu nkiko zose; ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Ingingo ya 609 yacyo ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000)

RNP

2016-02-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR bambitswe imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 31 May 2018
Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya Rwf 24,000,000 byibwe NPD – COTRACO

Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya Rwf 24,000,000 byibwe NPD – COTRACO

Ubwanditsi 05 Dec 2016
“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

Ubwanditsi 31 Mar 2024
IGP Gasana yaganirije abamotari k’umutekano

IGP Gasana yaganirije abamotari k’umutekano

Ubwanditsi 28 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Ubwanditsi 27 Feb 2017
Habuze Ticket ngo Padiri Tomas Nahimana  atahe aze kwiyamamaza kuyobora u Rwanda 2017.
POLITIKI

Habuze Ticket ngo Padiri Tomas Nahimana atahe aze kwiyamamaza kuyobora u Rwanda 2017.

Ubwanditsi 28 Jan 2016
Kagame yakomoje ku mahirwe y’ishoramari atabyazwa umusaruro muri EAC
UBUKUNGU

Kagame yakomoje ku mahirwe y’ishoramari atabyazwa umusaruro muri EAC

Ubwanditsi 11 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru