Ibyo kwerekeza mu gihugu cya Tanzaniya kuri kapiteni akaba na Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse n’ikipe y’ingabo z’igihugu bije nyuma yaho hari inkuru yanditswe ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 3 Werurwe, iyo nkuru yavugaga ko Tuyisenge yaba yuriye rutemikirere yerekeza muri Tanzaniya kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe ya Young SC.
Nyuma y’iyo nkuru yaraye ishyizwe hanze, uyu Rutahizamu Tuyisenge yatangaje ko iyo nkuru atari ukuri ko ari ibinyoma kuko we ngo aracyari uukinnyi wa APR FC nkuko yabitangarije ikinyamakuru cy’iyi kipe.
Tuyisenge Jacques yagize ati ” Oya ntabwo ari byo pe nanjye nabibonye nk’uko namwe mwabibonye, ni inkuru mpimbano rwose jyewe ndi umukinnyi wa APR FC ibindi ni ibihuha”.
Ibi byanditswe nyuma yaho Tuyisenge Jacques kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi akubutse mu mikino ya shampiyona nyafurika iherutse kubera mu gihugu cya Cameron CHAN 2021, akaba ari ni umwe mu bakinnyi bagaragaje kwitwara neza mu mikino u Rwanda rwakinnye.
Tuyisenge Jacques yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yerekanwa nk’umukinnyi w’ikipe y’ingabo z’igihugu tariki ya 18 Nzeri, aza guhabwa nomero 9 tarika ya 11 Ukwakira ari nayo asanzwe yambara mu ikipe y’igihugu Amavubi.