Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Gihango, ku italiki ya 11 Ukwakira uyu mwaka, yafashe bamwe mu bayobozi b’imirenge ya Gihango , Mushonyi na Kivumu muri aka karere, ubu bafunzwe bakurikiranyweho kunyereza amafaranga agera kuri 4.573.550 mu murenge wa Manihira bakoreragamo bose mbere y’uko boherezwa gukorera aho bakoreraga ubu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Théobald Kanamugire, yavuze ko abafashwe ari Ukurikiyeyezu Jean Claude w’imyaka 32 y’amavuko, akaba ashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Gihango, Mbaganehe Damien w’imyaka 40, ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Mushonyi ndetse na Ufitingabire Vainqeur Maurice w’imyaka 40, akaba ashinzwe ubuhinzi mu murenge wa Kivumu, ubu bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango.
CIP Kanamugire yagize ati:”Aba bagabo uko ari batatu, bakiri muri Manihira, babicishije muri koperative y’abaretse umwuga w’uburaya muri uwo murenge, bakoze umushinga wo kuziteza imbere maze bawakira inguzanyo ingana na 4.573.550 muri SACCO ya Gihango.”
Yakomeje avuga ko aya mafaranga batangiye kujya bayabikuza biciye mu muyobozi wa koperative, ariko akaza akayabaha uko yakabaye, maze uko ari batatu bayashingamo akabari mu mujyi wa Rubavu aho kuyaha abagenerwabikorwa ngo akoreshwe mu mushinga w’ubudozi nk’uko byari byanditse.
CIP Kanamugire ati:” Byamenyekanye ubwo SACCO yari itangiye kwishyuza, maze abagize koperative bavuga ko nta mafaranga bigeze babona ahubwo bari bagitegereje ko bayahabwa ngo batangire ibikorwa byabo, ariko bamwe muri bo batanga amakuru ku irengero ry’ariya mafaranga, nibwo batwabwaga muri yombi.”
Yavuze ko iperereza ryahise ritangira ngo harebwe niba bibahama kandi nta bandi bari inyuma y’iri nyerezwa.
IP Kanamugire yagize ati:”Abantu bakwiye kwirinda konona no kurigisa umutungo bashinzwe gucunga, cyane cyane ugenewe abo ashinzwe, kandi uwaramuka amenye by’umwihariko amakuru ajyanye n’inyerezwa ry’ariya mafaranga, arasabwa kuyamenyesha Polisi y’u Rwanda.”
Umuntu uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.