RwandAir igiye gutangira ingendo zerekeza muri Israel umwaka utaha nyuma y’uruzinduko Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda yagiriye i Kigali.
Abinyujije kuri Twitter, yagize ati “Ni iby’agaciro kuganira n’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, tukavugana ku ifungurwa ry’ingendo z’indege zihoraho zerekeza i Tel Aviv muri Israel.”
Muri Kanama ubwo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yasinyanaga imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19 n’ibigo biyishamikiyeho; RwandAir yatangaje kuzafungura ibyerekezo bishya birimo n’ikigana muri Israel.
Mu byatangajwe icyo gihe, harimo kujya i Addis Ababa muri Ethiopia, Guinea, Guangzhou mu Bushinwa, Tel Aviv muri Israel na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Itangira ry’izo ngendo rizatuma RwandAir igira ibyerekezo 31. Biteganyijwe ko n’umubare w’abagenzi uzahita wiyongera ukava ku 926 571 babarwaga kugeza muri Kamena 2018 bakagera ku 1,151,300 mu 2019.
Ambasaderi Morav yanagaragaje ko yishimiye kuba ari we Ambasaderi wa mbere wakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda mushya, Dr. Richard Sezibera.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko ibiganiro bagiranye birimo ibijyanye n’umubano uri hagati y’ibihugu byombi, inzira y’ifungurwa rya mbasade ya Israel mu Rwanda n’ibindi.
Biteganyijwe ko iyi Ambasade izafungurwa mu mwaka utaha ariko ntiharatangazwa itariki.
Ambasaderi Morav yahuye kandi n’abayobozi batanduaknye barimo Minsitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteramabere (RDB), Clare Akamanzi.