Nsabimana Calixte wiyise Sankara, warwaniraga kuri youtube yigamba ibitero byahitanye inzirakarengane bikanasahura imitungo yabo i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru mu 2018. Ndetse n’icyo K’ umugoroba wo kuwa Gatandatu, tariki 15 Ukuboza 2018, ku isaha ya saa 18h15, mu Murenge wa Cyitabi, Akarere ka Nyamagabe, mu ntara y’Amajyepfo, abagizi banabi batwitse imodoka eshatu zitwara abagenzi, bica abaturage babiri, bakomeretsa abandi umunani nyuma muri babiri baza gupfa. Nyabimata na Kitabi, bihana imbibe n’ishyamba rya nyungwe.
Nsabimana Callixte yari umwe mubagize umutwe wa Politiki ukorera mu buhungiro MRCD afatanyije na Paul Rusesabagina uba mu gihugu cy’Ububiligi, Sankara yavugaga ko ari umuvugizi w’umutwe w’Iterabwoba wa FLN, ndetse yakunze kumvikana ku maradio akorera kuri internet na youtube, avuga ko bafite ibarwanyi mu ishyamba rya Nyungwe.
Sankara Callixte yatawe muri yombi i Moroni muri Comoros kuwa 13, Mata 2019 , mugihe amakuru yatangiye guhwihwiswa no kuboneka ku mbuga nkoranyambaga ko uwari Umuvugizi w’ingabo za FLN z’impuzamashyaka MRCD, Callixte Nsabimana Sankara,bivugwa ko yafatiwe mu birwa bya Comores biri mu Nyanja y’Abahinde Paul Rusesabagina yarabihakanye avuga ko icyo gihugu cyamwimanye.
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Gicurasi 2019 ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura, Sankara yeretswe itangazamakuru yunganiwe n’Umwunganizi we mumategeko witwa Me Nkundabarashe Moise, akaba yarahoze yigana na Sankara muri kaminuza y’u Rwanda i Butare mu ishami ry’Amategeko. Bivugwa ko ari nawe wamwihitiyemo.
Me Nkundabarashe yavuze ko umukiliya we ameze neza, afite ubuzima bwiza, kandi ko ibyo akeneye byose abibona. Ikiri gukorwa ubu ni ngo ugukurikirana dosiye ye.
Umuvugizi w’urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB), Modeste Mbabazi, we yabwiye abanyamakuru ko Nsabimana Callixte atari buvugishe itangazamakuru. Ngo niko yabisabye kandi ngo ni uburenganzira bwe.
Mbabazi Modeste, yavuze ko Sankara afunzwe byemewe n’amategeko.
Sankara , yafashwe ku itariki 13 Mata 2019, u Rwanda rutangaza ko rumufite tariki 30 Mata 2019. Biteganyijwe ko agezwa mu bushinjacyaha bitarenze uyu munsi ku wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2019. [ VIDEO ]
[ AMAFOTO ]
Rutagengwa David
Iyo Dogi ga ntanisoni yambaye fime!