• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Sankara wavugaga ko ari kuvuguta umuti usharira , yeretswe Abanyamakuru i Kigali yambaye ipingu [ VIDEO ]

Sankara wavugaga ko ari kuvuguta umuti usharira , yeretswe Abanyamakuru i Kigali yambaye ipingu [ VIDEO ]

Editorial 17 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nsabimana Calixte wiyise Sankara, warwaniraga kuri youtube yigamba ibitero byahitanye inzirakarengane bikanasahura imitungo yabo i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru mu 2018. Ndetse  n’icyo K’ umugoroba wo kuwa Gatandatu, tariki 15 Ukuboza 2018, ku isaha ya saa 18h15, mu Murenge wa Cyitabi, Akarere ka Nyamagabe, mu ntara y’Amajyepfo, abagizi banabi batwitse imodoka eshatu zitwara abagenzi, bica abaturage babiri, bakomeretsa abandi umunani nyuma muri babiri baza gupfa. Nyabimata na Kitabi, bihana imbibe n’ishyamba rya nyungwe.

Nsabimana Callixte yari umwe mubagize umutwe wa Politiki ukorera mu buhungiro MRCD afatanyije na Paul Rusesabagina uba mu gihugu cy’Ububiligi, Sankara yavugaga ko ari umuvugizi w’umutwe w’Iterabwoba wa FLN, ndetse  yakunze kumvikana ku maradio akorera kuri internet na youtube, avuga ko bafite ibarwanyi mu ishyamba rya Nyungwe.

Sankara Callixte yatawe muri yombi i Moroni muri Comoros kuwa 13, Mata 2019 , mugihe amakuru yatangiye guhwihwiswa no kuboneka ku mbuga nkoranyambaga ko uwari Umuvugizi w’ingabo za  FLN z’impuzamashyaka MRCD, Callixte Nsabimana Sankara,bivugwa ko yafatiwe mu birwa bya Comores biri mu Nyanja y’Abahinde Paul Rusesabagina yarabihakanye avuga ko icyo gihugu cyamwimanye.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Gicurasi 2019 ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura, Sankara yeretswe itangazamakuru yunganiwe n’Umwunganizi we mumategeko witwa Me Nkundabarashe Moise, akaba yarahoze yigana na Sankara muri kaminuza y’u Rwanda i Butare mu ishami ry’Amategeko. Bivugwa ko ari nawe wamwihitiyemo.

Me Nkundabarashe yavuze ko umukiliya we ameze neza, afite ubuzima bwiza, kandi ko ibyo akeneye byose abibona. Ikiri gukorwa ubu ni ngo ugukurikirana dosiye ye.

Umuvugizi w’urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB), Modeste Mbabazi, we yabwiye abanyamakuru ko Nsabimana Callixte atari buvugishe itangazamakuru. Ngo niko yabisabye kandi ngo ni uburenganzira bwe.

Mbabazi Modeste, yavuze ko Sankara afunzwe byemewe n’amategeko.

Sankara , yafashwe ku itariki 13 Mata 2019, u Rwanda rutangaza ko rumufite tariki 30 Mata 2019. Biteganyijwe ko agezwa mu bushinjacyaha bitarenze uyu munsi ku wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2019. [ VIDEO ]

[ AMAFOTO ]


2019-05-17
Editorial

IZINDI NKURU

Nkurunziza akomeje guhamagarira abayobozi muri leta ye kwikoma u Rwanda

Nkurunziza akomeje guhamagarira abayobozi muri leta ye kwikoma u Rwanda

Editorial 13 Dec 2018
Kuki ifatwa Rya Lt Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda

Kuki ifatwa Rya Lt Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda

Editorial 18 Jun 2018
“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

Editorial 17 Feb 2025
Umunyarwandakazi Annie Tabura wakoreraga MTN-Uganda uherutse kwirukanwa muri Uganda yahishuye uko byamugendekeye

Umunyarwandakazi Annie Tabura wakoreraga MTN-Uganda uherutse kwirukanwa muri Uganda yahishuye uko byamugendekeye

Editorial 03 Feb 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Rutagengwa David
    May 17, 20199:15 am -

    Iyo Dogi ga ntanisoni yambaye fime!

    Subiza

Leave a Reply to Rutagengwa David Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi
ITOHOZA

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi

Editorial 21 Sep 2017
Perezida Pombe Magufuli yagize icyo atangaza k’urupfu rw’umunyarwenya ukomeye King Majuto-AMAFOTO.
HIRYA NO HINO

Perezida Pombe Magufuli yagize icyo atangaza k’urupfu rw’umunyarwenya ukomeye King Majuto-AMAFOTO.

Editorial 09 Aug 2018
Nyuma y’imyaka 11, Mugabe Aristide yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball
Amakuru

Nyuma y’imyaka 11, Mugabe Aristide yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball

Editorial 30 Jun 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru