• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Sebudidimba John, arwariye bikomeye mu Kigo Nderabuzima cya Cyanika aho ashinja ingabo z’igihugu cye cya Uganda kumukubita zimwita Umunyarwanda.

Sebudidimba John, arwariye bikomeye mu Kigo Nderabuzima cya Cyanika aho ashinja ingabo z’igihugu cye cya Uganda kumukubita zimwita Umunyarwanda.

Editorial 13 Dec 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Umuturage wo mu gihugu cya Uganda witwa Sebudidimba John, arwariye mu Kigo Nderabuzima cya Cyanika mu Karere ka Burera, aho ashinja ingabo za Uganda kumukubita zimwita Umunyarwanda.

Uwo musaza w’imyaka 60 ukomoka mu gihugu cya Uganda mu gace ka Kisoro hafi y’umupaka wa Cyanika, Polisi y’u Rwanda ni yo yamugejeje mu Kigo Nderabuzima cya Cyanika mu ijoro ryo ku itariki 11 Ukuboza 2019 atabasha kuvuga, ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga.

Aganira na Kigali Today dukesha iyi nkuru ntiyabashaga kweguka ku gitanda, yari afite ibipfuko mu isura yose, avuga ko yatewe n’ingabo zo mu gihugu cye zamufatiye mu nzira ziramukubita zimwita Umunyarwanda.

Ngo yari mu nzira ataha mu masaha y’ijoro, nyuma y’uko yari yagiye gusura inshuti ze imvura ikagwa ari nyinshi ikamuhezayo ategereza ko ihita agataha.

Ngo imvura ikimara guhita yafashe urugendo mu masaha y’ijoro, atashye agwa mu itsinda ry’abasirikare batanu niko kumufata baramukubita bavuga ko ari Umunyarwanda.

Yagize ati “Ubwo nari nagiye gusura umugabo witwa Garasiyani w’inshuti yanjye, imvura yaguye ituma nkerererwayo. Navuyeyo nkererewe, manutse njya iwanjye nibwo nahuye n’abasirikare batanu b’iwacu batangira kunkubita, bari batekereje ko ndi Umunyarwanda kuko bankubitaga bambwira ko ndi Umunyarwanda”.

Avuga ko yabacitse nyuma y’uko haje umusore w’Umunyarwanda mu gihe bariho babakubita bombi abaca mu rihumye yirukira mu ishyamba abacika atyo.

Agira ati “Bakomeje kunkubitana n’uwo musore kubera ubwoba bwinshi nari mfite, nirukira mu ishyamba nza inzira yose ntazi aho ngana mbona mpingutse ku mupaka wa Cyanika, mpahurira na wa musore nabasiganye.

Uwo musaza ufite umugore n’abana batandatu, avuga ko muri uko kwiruka akiza amagara ye byamubereye amahirwe kuko bakigera ku mupaka wa cyanika, Polisi y’u Rwanda yabatabaye ibageza kwa muganga aho batangiye kugarura ubuzima.

2019-12-13
Editorial

IZINDI NKURU

Kwiga ku busabe bwa ICC bwo gufata Bashir byaba ari uguta igihe – Mushikiwabo

Kwiga ku busabe bwa ICC bwo gufata Bashir byaba ari uguta igihe – Mushikiwabo

Editorial 16 Jul 2016
Umugore uzwiho kuvuga ibintu bikabaho yavuze ibizaba kuri Donald Trump, Jay-z na Prince William muri uyu mwaka wa 2018

Umugore uzwiho kuvuga ibintu bikabaho yavuze ibizaba kuri Donald Trump, Jay-z na Prince William muri uyu mwaka wa 2018

Editorial 02 Jan 2018
Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe

Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe

Editorial 24 May 2024
Gushyira igitutu ku Rwanda ngo Paul Rusesabagina arekurwe, Lantos Foundation irabiterwa n’ikimwaro cyo kuba yarahaye igihembo umugizi wa nabi

Gushyira igitutu ku Rwanda ngo Paul Rusesabagina arekurwe, Lantos Foundation irabiterwa n’ikimwaro cyo kuba yarahaye igihembo umugizi wa nabi

Editorial 14 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hitabajwe penaliti ikipe ya Misiri na Equatorial Guinea ziyongereye kuyandi 6 kugera muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika
Amakuru

Hitabajwe penaliti ikipe ya Misiri na Equatorial Guinea ziyongereye kuyandi 6 kugera muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika

Editorial 27 Jan 2022
Nyamirambo: Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu
Mu Mahanga

Nyamirambo: Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu

Editorial 29 Dec 2016
Niba Guverinoma y’uRwanda yibasira abayigometseho, ninde wibasira inshuti zayo n’abasangirangendo?
INKURU NYAMUKURU

Niba Guverinoma y’uRwanda yibasira abayigometseho, ninde wibasira inshuti zayo n’abasangirangendo?

Editorial 03 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru