Ubwo bagaragarizwaga ibyavuye mu gikorwa cyo kugenzura ibikorwa by’ubukerarugendo byakozwe na Komisiyo y’Iterambere ry’ubukungu n’imari mu nteko ishinga amategeko, bamwe mu basenateri bavuze ko ibigaragara mu ngoro ndangamateka y’Abaperezida bitera urujijo, Sen. Tito Rutaremara we avuga ko iyi nzu itashyirwamo ibyiza ahubwo ikwiye gushyirwamo ibibi byose byakozwe mu Rwanda.
Amakuru dukesha umuseke.rw , avuga ko amashusho y’incamake z’uru rugendo rwakozwe n’Abasenateri bagize iyi komisiyo yo mu mutwe wa Sena, agaragaramo kutemeranya n’ibikorwa biri muri zimwe mu ngoro ndangamateka z’u Rwanda nk’iy’abakuru b’igihugu ihereye i Kanombe ahahoze hatuye Perezida Juvenal Habyarimana.
Avuga ku mafoto agaragaza ibikorwa bya Jenoside nk’imyitozo y’Interahamwe basanze muri iyi Ngoro, (muri aya mashusho yeretswe) Senateri Karangwa Chrysologue, yaagize ati “ Murashaka kwigisha iki? Murashaka kwerekana iki? Uko Jenoside yateguwe?”
Senateri Karangwa Chrysologue
Mu bitekerezo byatanzwe nyuma yo kwerekwa iyi Raporo n’aya mashusho y’incamake yayo, Abasenateri bavuze ko ibikorwa bigaragara muri iyi nzu bitaga iyo kwa ‘Habyarimana’ bitera urujijo ku buryo hagenwa imikorere yayo cyangwa igafungwa burundu.
Hon Sen Jean Damascene Ntawukuriryayo ati “ …None se kutubwira ngo twagiye kuyisura dusanga bashyizemo amafoto kubera ko twari mu gihe cy’icyunamo, ubwo twe tuzi icyo imaze cyangwa twe twagiyeyo tuzi icyo itumariye.”
Hon Sen Jean Damascene Ntawukuriryayo
Senateri Tito Rutaremara atanga igitekerezo kuri ibi bikorwa basanze muri iyi nzu, yagize ati “ Ntabwo wajya kwerekana ubuzima bwiza bwa Habyarimana kandi ni we wayubatse ayijyamo, ni ugushaka ibintu bigaragaza ibyo yakoze koko akaba ari byo bijyamo,…
Senateri Tito Rutaremara
Ahubwo se twatanze ibitekerezo iyi nzu ikazaba musée yo kwerekana ibyo Habyarimana yakoze, cyangwa ibibi byose byakozwe mu Rwanda.”
Abasenateri bagize iyi Komisiyo yasuye iyi ngoro ndangamateka bavuga ko babwiwe ko aya mashusho agaragaza amahano ya Jenoside ashyirwamo mu bihe byo kwibuka ubundi agakurwamo.
Ngo n’abasobanura ibiri muri iyi ngoro ntibabizi…
Senateri Bizimana Evariste uri muri iyi komisiyo yasuye ibi bikorwa, yavuze ko ibisobanurwa n’abagaragaza ibikorwa biri muri iyi ngoro ndangamateka y’Abaperezida ntaho bihuriye n’ukuri.
Senateri Bizimana Evariste
Ati “ Abatanga amateka kwa Habyarimana ntibabizi, ubabaza igiti cy’umurinzi gihari bakakubwira ko ari icyo Habyarimana yateye, nyamara wakireba ugasanga gishobora kuba gifite nk’imyaka 200.
Bakakubwira ngo piscine ihari ni aho uruziramire rwabaga, wareba neza ugasanga ni ikarita y’u Rwanda.”
Senateri Bizimana ukomeza kunenga ibiri muri iyi ngoro, avuga ko irimo abaperezida batatu gusa nyamara yitwa ko ari ingoro ndangamateka y’abakuru b’igihugu bayoboye u Rwanda.
Ati “ Harimo Habyarimana, Kayibanda na Sindikubwabo, ukababaza uti se ko ari ingoro y’abaperezida, abandi bakuru b’ibihugu barihe? bakarebana.”
Iyo kwa Richard Kandt yo ngo iri kugirwa ahororerwa inyamaswa zirya abantu
Abasenateri banengaga ibyagaragaye mu ngoro ndangamateka z’u Rwanda, banagarutse ku nyamaswa zikomeje gushyirwa mu ngoro ndangamateka y’Umudage Richard Kandt ufatwa nk’uwatangije umurwa mukuru w’u Rwanda.
Izi ntumwa za rubanda zivuga ko iyi nyubako yakwiye kugaragaza amateka y’uyu mudage ariko ntitandukire ngo ishyirwemo izi nyamaswa zirimo n’izirya abantu nk’inzoka n’ingona, bateganya kuzana.
Hon Bizimana ati “ Iyo winjiye muri iriya nzu ubona handitse ngo amateka ya Kandt, wageramo imbere ugasangamo inzoka.”
Sen. Prof Karangwa Chrysologue we yavuze ko iyi nzu idakwiye kwitirirwa Kandt kuko basenye umwimerere wayo, yavuze ko ikwiye gushyirwamo amateka y’ubukoloni bwakorewe Abanyarwanda.
Senateri Mukankusi Perina uyobora iyi Komisiyo y’Iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena yasuye ibi bikorwa, yavuze ko uru rujijo rw’ibikorwa bigaragara muri izi ngoro ndangamateka rwarahawe icyuho n’itegeko rizishyiraho kuko ritagena inshingano z’izi ngoro ahubwo rikagena ko bigenwa n’Iteka.
Senateri Mukankusi Perina