Perezida Kagame yavuze ko atabuze aho kujya igihe azaba atakiri Perezida w’ u Rwanda anakomoza ku ishusho y’ u Rwanda yifuza ubwo azaba atakiri ku butegetsi.
Mu kiganiro Perezida Kagame yahaye abanyamakuru kuri uyu wa 22 Kamena, nyuma yo gushyikiriza komisiyo y’ igihugu y’ amatora ibyangombwa bisabwa uwifuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda y’ imyaka irindwi iri imbere, umunyamakuru yamubajije u Rwanda yifuza ubwo azaba atakiri ku butegetsi abanza kumubwira ko atabuze aho kujya nyuma yo kuva ku butegetsi.
Ati “Mbere ya byose si mbuze aho kujya nyuma y’ iyi bizinesi”
Perezida yavuze ko u Rwanda yifuza ubwo azaba atakiri ku butegetsi ari u Rwanda rutarangwamo ibyabaye mbere y’ imyaka 23 ishize.
Ati “…U Rwanda nifuza byavuzwe kenshi, ni u Rwanda ukuyemo ibintu nka biriya byabaye mu myaka 23 ishize. Nshaka kubona u Rwanda rw’ abaturage bunze ubumwe, bafite ukwishyira ukizana, kandi baryohewe n’ uburumbuke dushaka kugeraho.”
Perezida Kagame yavuze ko hari ibibazo biri mu Isi muri iki gihe, avuga ku bibazo by’ umutekano, yongeraho ko biba byiza gutekereza kabiri mbere yo gukora ibyo abandi bakubwiye gukora kuko hari igihe bakubwira gukora ibintu bazi ko ari bibi. Ibi ngo iyo ubigenzuye usanga iwabo batabikora.
Ati “Aya ni amasomo dukwiye kwiga ku bibera mu Isi batubwira ko dukwiye kwigana imibereho yabo, ntekereza ko dukwiye kumenya uko dukwiye kubaho.”
Perezida Kagame yasabwe kugira icyo avuga ku kuba hari abantu bavuga ko u Rwanda rutabaho rudafite Kagame avuga ko atari kumwe nabo kuko umuntu agira igihe agomba kumara Isi. Perezida Kagame yongeyeho ko igihe atazaba ahari hazaza abandi bagakora ibyo bashoboye, biri mu bushobozi bwabo.
Twabibutsa ko Perezida Kagame amaze imyaka 17 ayobora Abanyarwanda kuko yatangiye kuyobora u Rwanda mu mwaka 2000, akayobora imyaka itatu y’ inzibacyuho mbere y’ uko atorerwa manda ye ya mbere y’ imyaka 7, muri 2010 agatorerwa manda ya kabiri izarangira muri uyu mwaka wa 2017.
Perezida Kagame ni umwe mu bantu batandatu bamaze gutanga candidature ku mwanya w’ umukuru w’ igihugu. Abandi ni Dr Frank Habineza w’ ishyaka DGPR, Ssekikubo Barafinda Fred, Mwenedata Gilbert, Mpayimana Philippe na Diane Shimwa Rwigara.
Perezida Paul Kagame