Kuri uyu wa mbere taliki 26 Werurwe, Umugandekazi witwa Animu Risasi Afekuru wakoraga mu biro bya visi perezida wa Sudani y’Epfo Gen. Taban Deng., yirukanywe mu buryo butunguranye nyuma yo gutahurwa ko yabonye ubwenegihugu bwa Sudani y’Epfo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibi bikaba byabaye nyuma y’iperereza ryakozwe n’itangazamakuru ryo muri Sudani y’Epfo, aho iki kinyamakuru cyaje gusanga ibiro byo ku rwego rwo hejuru mu gihugu byarakoreshaga umunyamahanga nk’Umunyamabanga wihariye.
Ibaruwa isezerera mu kazi Afekuru yashyizweho umukono n’umuyobozi mu biro bya visi perezida wa Sudani y’Epfo witwa Elijah Tut Bikot, yavuze ko bababajwe no kumumenyesha ko akazi ke kahagaze uhereye ku itariki 26 Werurwe 2018.
Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa urubuga Spyreports dukesha iyi nkuru rwabashije kubona, uyu mugandekazi yasabwe gusubiza ibikoresho byose by’ibiro bya visi n’inyandiko zose yari abitse mu gihe yakoraga, akabikora hari abantu batatu bagize komite izagenwa n’ubuyobozi.
Yabwiwe kandi ko mu gutanga ibyo azanasinya ibaruwa yemera ko atazatangaza ibijyanye n’akazi yakoraga.
Yabwiwe kandi ko azishyurwa amafaranga yose yakoreraga ndetse n’ibirarane bari bamufitiye akazishyurwa cash cyangwa agahabwa sheki (cheque), mu gusoza ashimirwa akazi yakoze mu biro bya visi perezida ndetse yifurizwa amahirwe mu hazaza he.