• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

  • Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika   |   01 Jul 2025

  • Mu burezi budaheza buzira ikandamiza n’iringaniza Abanyeshuri basaga Ibihumbi 220 basoje Amashuri Abanza batangiye ibizamini bya Leta   |   01 Jul 2025

  • U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari   |   30 Jun 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Tariki ya 16 Mata 1994: Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange
Padiri Seromba yahamijwe icyaha cya Jenoside n’urukiko rwa Arusha ubu arafunze

Tariki ya 16 Mata 1994: Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange

Editorial 16 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Ku wa 16 Mata 1994, Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange, baricwa. Interahamwe n’abapolisi bagose Abatutsi bari bahungiye muri iyi kiliziya, abangavu b’abatutsikazi bafatwa ku ngufu n’abajendarume n’abapadiri.

Uwo munsi i Nyange hageze amakamyo yuzuye amabuye yo gukwirakwiza mu Nterahamwe n’abaturage b’Abahutu kugira ngo bayakoreshe bica Abatutsi mu kiliziya.

Padiri Seromba Athanase yatumije imashini ya Tingatinga, ategeka ko isenya kiliziya yari yuzuyemo Abatutsi. Uko tingatinga yasenyaga kiliziya ni ko abajendarume n’abapolisi bateraga za gerenade mu kiliziya, naho abashatse guhunga Interahamwe zikabatera amabuye cyangwa abajandarume bakabarasa. Icyo gitero cyishe abatutsi bagera 1500.

Résultat de recherche d'images pour "padiri seromba athanase"

Mu kigo aho Padiri Seromba yari atuye ngo hanaberaga inama n’abandi bacurabwenge ba Jenoside mu cyahoze ari komini Kivumu

Ku munsi ukurikiyeho, Interahamwe zagarutse gushaka abarokotse igitero cy’umunsi wari wabanje, zirabica, zisenya uduce twa kiliziya twari twasigaye. Icyo gihe abana bavuka kuri ba Nyina b’abahutukazi na ba Se b’abatutsi barishwe.

Kuri uwo munsi kandi Abatutsi bagera ku 5000 bari bahungiye muri Kiliziya ya Ntarama mu Bugesera bishwe n’Interahamwe n’abasirikare bo mu kigo cya Gako n’abandi baturutse i Kigali.

Icyo gitero cyayobowe n’uwitwa Karera François. Izo Nterahamwe zakoreye ubwicanyi ndengakamere abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Ntarama, bafomoza abagore b’abatutsikazi batwite ngo barebe uko uruhinja rw’umututsi utaravuka ruba rusa, bacurikaga amaguru y’abana b’ibitambambuga, bakabakubita ku nkuta z’inzu ngo kuko badashaka gupfusha amasasu ubusa, n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa byinshi.

Kuri iyo tariki, Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Gishali kimwe n’abari bahungiye ku musozi wa Ruhunda (ubu ni mu Karere ka Rwamagana) bishwe n’abajandarume n’Interahamwe, abandi batabwa mu mazi ku mwaro wa Kavumu.

Ibindi mu byaranze uyu munsi
-  Abatutsi bari bahungiye mu ishuri rya Mutagatifu Aloys (Rwamagana) barishwe.

-  Abatutsi bari bahungiye i Ruramira (mu Karere ka Kayonza) barishwe bajugunywa muri Barrage.

-  Abatutsi bari bahungiye ku gasozi ka Rutonde (mu Karere ka Rwamagana) barishwe bose.

-  Hishwe Abatutsi bo mu Muganza muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi, biciwe mu ruganda rwa CIMERWA.

-  Hishwe Abatutsi muri Nzahaha (Murya) muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi.

-  Hishwe Abatutsi muri Gashonga (Karemereye, Kabahinda) muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi.

2018-04-16
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yitabiriye Inama Rusange ya 71 ku Buzima i Geneve

Perezida Kagame yitabiriye Inama Rusange ya 71 ku Buzima i Geneve

Editorial 21 May 2018
Perezida Emmanuel Macron yabaze Tshisededi nta kinya.

Perezida Emmanuel Macron yabaze Tshisededi nta kinya.

Editorial 06 Mar 2023
Uburyo bushya abarwanya Leta y’u Rwanda, batangije bwo gukwirakwiza ibihuha.

Uburyo bushya abarwanya Leta y’u Rwanda, batangije bwo gukwirakwiza ibihuha.

Editorial 08 Mar 2019
Abatavuga rumwe na leta  mu Burundi basabye ko amahanga yabufatira ibihano

Abatavuga rumwe na leta mu Burundi basabye ko amahanga yabufatira ibihano

Editorial 16 May 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru