• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Telefoni za Mara Phone zikorerwa no mu Rwanda zamaze kugezwa mu bihugu 41

Telefoni za Mara Phone zikorerwa no mu Rwanda zamaze kugezwa mu bihugu 41

Editorial 12 Nov 2019 IKORANABUHANGA

Umuyobozi Mukuru w’uruganda Mara Phone rwa mbere muri Afurika rukora telefoni zigezweho (Smartphone), Ashish Thakkar, yatangaje ko nyuma y’amezi abiri iki kigo gitangiye gukorera mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo, ubu izi telephoni zamaze kugezwa mu bihugu 41 byo hirya no hino ku isi.

Mu Ukwakira uyu mwaka, uruganda rwa Mara Phone nibwo rwafunguwe ku mugaragaro mu Rwanda, aho rufite agaciro ka miliyoni 50 z’amadorali.

Ni uruganda rufite icyicaro mu cyanya cy’inganda cya Kigali mu Karere ka Gasabo.

Nyuma y’iminsi mike, iki kigo cyatangije uru ruganda muri Afurika y’Epfo rufite agaciro ka miliyoni 100 z’amadorali.

Abasesenguzi bagaragaza ko uru ari urwego rwiza umugabane wa Afurika ugezeho mu kwiyongera ku bindi bigo bikomeye ku isi mu gukora izi telefone, birimo nka Apple, Samsung na Huawei.

Ashish yabwiye abayobozi bitabiriye inama yiga ku ishoramari ku mugabane wa Afurika irimo kubera muri Afurika y’Epfo, ko telefoni z’iki kigo zikomeye kandi zihendutse ku banyafurika no ku isi muri rusange.

Yagize ati “Ubu tumaze kugeza izi telefoni mu bihugu 41 kandi ibihugu bya mbere bitanu birimo kuzigura, u Budage, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Butaliyani n’u Busuwisi.”

Ashish yabwiye abayobozi bitabiriye iyi nama barimo na Perezida Paul Kagame ko impamvu nyamukuru irimo gutuma izi telefoni zigurwa cyane, biterwa n’uburyo zikomeye nubwo bakiri bato ku isoko.

Ati “Ibi rero biragaragaza ko ubwiza bwazo buhari, yego turacyari ikigo gito ku bandi banini bari ku isoko ariko dufite icyizere ko umugabane wacu uzakomeza kudushyigikira, nk’uko Korea ifite Samsung, u Bushinwa bukagira Huawei na Techno, Amerika ikagira Apple, ubu noneho na Afurika ikaba ifite Mara Phones.”

Mu Rwanda, uru ruganda rukora ubwoko bubiri bwa Mara Phones aribwo Mara Z na Mara X, zose zombi zijyamo SIM Card ebyiri. Mara Z igura 175 750 Frw naho Mara X igura 120 250 Frw.

Mara Z ikoresha internet nke kandi yihuta ugereranyije na telefoni zisanzwe, ku buryo niba ari ibintu ushaka gushyira kuri internet (upload) byihuta kuri megabits 150 ku isegonda naho kubikuraho (download) bikaba megabits 300 ku isegonda, bitewe n’uko iyi telefoni ikoresha umuyoboro wa internet wa 4.5 G. Inakoranye Android One.

Ifite camera y’imbere n’iy’inyuma buri imwe ifite megapixels 13, batiri ifite ubushobozi bwa 3075 mAh; ubushobozi bwo kumenya igikumwe cya nyirayo n’ikirahuri gikomeye kandi kibona neza cyo mu bwoko bwa Gorilla Glass gikorwa n’uruganda rwa Corning Inc rwo muri Amerika.

2019-11-12
Editorial

IZINDI NKURU

Amerika yagabye igitero cya mudasobwa ku ntwaro za Irani zimara igihe zidakora

Amerika yagabye igitero cya mudasobwa ku ntwaro za Irani zimara igihe zidakora

Editorial 24 Jun 2019
Twitter yashyizeho uburyo bukumira amagambo abiba urwango rushingiye ku myemerere

Twitter yashyizeho uburyo bukumira amagambo abiba urwango rushingiye ku myemerere

Editorial 12 Jul 2019
Apple yaciwe miliyoni $27 ishinjwa kugabanya imbaraga za iPhone zimaze igihe

Apple yaciwe miliyoni $27 ishinjwa kugabanya imbaraga za iPhone zimaze igihe

Editorial 10 Feb 2020
Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL

Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL

Editorial 24 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘ Inama nakugira nuko wareka kwiyamamaza ahubwo Kagame akazaguha akazi ‘ -Umuturage
POLITIKI

‘ Inama nakugira nuko wareka kwiyamamaza ahubwo Kagame akazaguha akazi ‘ -Umuturage

Editorial 17 Jul 2017
Iya 9 Gicurasi 1994: Amerika yanze kohereza ingabo mu Rwanda
Mu Rwanda

Iya 9 Gicurasi 1994: Amerika yanze kohereza ingabo mu Rwanda

Editorial 09 May 2018
Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda utumye Museveni agiye kwirukana Abanyarwanda muri Uganda nk’uko Obote yabikoze muri [19 82]
INKURU NYAMUKURU

Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda utumye Museveni agiye kwirukana Abanyarwanda muri Uganda nk’uko Obote yabikoze muri [19 82]

Editorial 22 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru