Muri iyi minsi hakwijwe impuha nyinshi ko umuhanzi Teta Diana yaba afunzwe ariko Rushyashya yamaze kumenya ko ari mu bahanzi nyarwanda barimo King James bazaririmba muri Rwanda Day izabera mu mujyi wa Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017. Aba bahanzi akaba ari bo bazasusurutsa abazitabira ibi birori.
Rwanda Day igiye kubera mu Bubiligi, izitabirwa n’abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’abatuye mu bindi bihugu by’iburayi ndetse n’inshuti z’u Rwanda. Kuri ubu abahanzi bamaze gutangazwa ko bazaririmba muri Rwanda Day igiye kubera mu Bubiligi ni King James na Teta Diana.
Teta Diana.
Rwanda Day ni umunsi w’ibyishimo bikomeye ku banyarwanda by’umwihariko ababa hanze y’u Rwanda aho bahura n’abayobozi bakuru b’u Rwanda barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bakaganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cy’u Rwanda ndetse bakanamenya amakuru y’aho u Rwanda rugeze mu iterambere.
King James
Imwe mu ndirimbo za Teta yise ” Birangwa “