Umushakashatsi akaba n’umusesenguzi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, yabwiye Itangazamakuru ko iyo urebye inyandiko ebyiri yanditse kuri Ingabire agifungurwa, uyu munsi zemeza ko ari umuntu mubi kandi ingengabitekerezo ya Jenoside afite idashobora kumwemerera kuba muzima.
Ati “Ntushobora kuba mu kintu cyashyigikiye Jenoside mu myaka irenga 10 ngo uzahinduke. Jenoside ubwo yabaga Ingabire ntabwo yari umwana kuko yari afite imyaka 25 kandi tuzi ko abantu bishe u Rwanda bari muri iyo myaka, ni ukuvuga ko ibyo akora byose arabizi.”
Ingabire ntiyigeze ahinduka
Ndahiro yavuze ko urugero rwa vuba rugaragaza ko Ingabire atigeze ahinduka ari uko yafashe inzu atuyemo akayisiga amabara ya FDU-Inkingi, icyo kikaba ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko ibi ari ibintu bimurimo.
Ikindi ni uko ngo ubwe ubwo yahabwaga imbabazi na Perezida Kagame avuye muri gereza, yivugiye ko uko yagiye muri gereza ari nako avuyemo.
Yagize ati “Uyu munsi umbajije navuga ngo ‘Ingabire asubiye muri gereza niho hamubera niba ubuzima bwo kwigenga bwaramunaniye’, ubona ko we yumva ko uyu ari umwanya wo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Yasabye leta gufata inshingano kugira ngo Ingabire areke gukomeza kuroga abanyarwanda n’urubyiruko muri rusange.
CNLG yamaganye ibikorwa bya Ingabire
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko ishyaka rya Ingabire ritemewe mu Rwanda bityo atanemerewe gukoresha inama mu baturage.
Ati “Nta shyaka tuzi mu Rwanda riyobowe n’umuntu witwa Ingabire Victoire, ubwabyo rero ntabwo yagombye gukoresha inama rusange y’abaturage igamije ibikorwa bya politike bishingiye ku ishyaka ritariho”.
“Icya kabiri niba iyo nama yaranayikoresheje akavuga ko ashaka Abahutu gusa icyo ni cyo ni kimwe mu bikorwa gihanirwa n’itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo kubera ko kurobonanura abantu ushingiye ku bwoko icyo ni icyaha, harimo ivangura n’irondakoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Dr Bizimana yavuze ko gutandukanya abantu ushingiye ku bwoko biri muri kimwe mu bihanirwa kuko ushobora no gushakamo umugambi wo kugira ngo abo bantu bakorerwe Jenoside.
Yavuze ko niba Ingabire yarabikoze yishe Itegeko Nshinga ryatowe kandi rishyirwaho n’abanyarwanda, kikaba ari icyaha yagombye kubazwa.
Nyuma y’uko aya makuru asakariye, Ingabire yumvikanye hanze yamaganira kure ibyavuzwe, avuga ko ari ibihimbano bidafite aho bihuriye n’ukuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Ndayisaba Fidèle, yabwiye Itangazamakuru ko uwo ari we wese washaka gukurura amacakubiri akwiye kwamaganwa ndetse bikamenyeshwa inzego z’ubuyobozi n’ubugenzacyaha.
Ati “Ingabire si umunyapolitike kuko umunyapolitiki ni wa wundi ureba ibifitiye abanyarwanda akamaro.”
“Ikindi ni uko tugomba kwibuka ko Ingabire ari hanze ku bw’imbabazi z’umukuru w’igihugu ariko ni umunyabyaha wahamijwe ibyaha n’urukiko mu Rwanda, ikigaragara rero ni uko n’ubundi agitsimbaraye ku byaha yakoze, dukwiye kumugaya ariko ibyo yakoze na we agomba kumenya ko bitihanganirwa mu Rwanda kandi agomba kwitegura kubibazwa n’amategeko.”
Ndayisaba yagiriye inama Ingabire yo guhinduka nk’abandi banyarwanda akayoboka inzira y’ubumwe n’ubwiyunge kuko ari cyo gishobora kumugirira akamaro, naho ibindi ngo bishobora kumushyira mu kaga.
Ni kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi nibwo hasakaye amakuru y’uko Ingabire yitabiraye inama yari yitiriwe iyo guhura n’abayoboke b’ishyaka rye FDU-Inkingi, ritemewe mu Rwanda yabereye mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe ahazwi nka Sun City Motel.
Abari bayirimo bahamije ko abantu 22 aribo bitabiriye nyuma yo guhabwa ubutumire n’uwitwa Ndatinya wababwiraga ko ari amahugurwa bagiye kwitabira nyuma bakaza guhabwa insimburamubyizi.
Bakihagera, bahawe icyo kunywa n’aho kwicara, mu gihe gito Ingabire na we ngo aba arahageze atangira avuga ingingo ziganirwaho.
Umwe mu bari bitabiriye inama wahishuye amakuru, yavuze ko Ingabire yabasabye kumushakira abandi bantu binjira mu ishyaka rye rya FDU- Inkingi ariko abaha gasopo yo kutamuzanira abatutsi.
Ni igikorwa cyabyukije ibyiyumviro bya benshi bibaza uburyo Ingabire wakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, yirengagiza imbabazi yahawe n’Umukuru w’Igihugu, agashaka kubisubira.
Aha niho bahera bamuciraho umugani ko ‘akabaye icwende katoga…’, bagasaba ko adakwiye kwihanganirwa kubera ibi bikorwa bye bihembera amacakubiri.
Bandora Charles (germany)
Banyamukuru b’ Ikinyamateka ” Rushyashya”, ndabasuhuje n’ inkumbu nyinshi zuzuye ubwuzu kumpamvu y’ amakuru utakura ahandi mutugezaho.Mukomere mukomereze aho.Mfite byinshi byo kuvuga maranye igihe, ndeba irya nino, ntekereza kubitangazwa muburyo butandukanye, nifuza n’ uburyo bunogeye bwo gusohora amavamutima yanje. Ndahina amagambo kugira ntimurambirwe kuko ntanyigisho mfite mbaha.
Bandora Charles (germany)
Ndacaza. Ingabire binyekanye ko yaguwe gitumo munamaye, gusakuza no kwibasira abatanze amakuru, cg se abavuga uko babyumva biri gukorwa mukajagari gushika yewe n’ abavoka bo murukiko mpuzamahanga nkuko bivuga, murazi ko abanzi b’ igihugu atari benshi ariko ikintagaza nuko barusha akabo twe dushyaka kubaka. je suis penseur libre ariko nkaba nemera ko mfite ukwemera gukabije kumateka mabi igihugu cacu Urwanda rwagize kumpamvu za genocide yakorewe abatutsi.
Bandora Charles (germany)
Nanubu Bandora Charles. Navuze ko ntari kubagura cg se ngo nigishe ubuyobozi oya, mufite ubumenyi butajyegajyega pe! Uyo mugore ingabire mumenyeko afite mission, ameze nk’ akadirishya EU ireberamo Urwanda doreko ubu kamera zose zirekeza ku Rwanda. Iyo mvuga EU mwumve France, Germany, Holland, England, ntimuze mwibeshe nagato, niwe ugize umuyoboro unyuramo muburyo buriya cg ubundi muguharabika ubuyobozi n ‘ ibikorwa byiza muyindi ndeberwamo.
Bandora Charles (germany)
Aya maradiyo mwumva yo kuri za murandasi mumenyeko beneyo ari bamwe bavukiye muri kongo muri ARD, ALIR, FDRL, ntavuzeMRND na MDR hambere aho nizubu FDU n ‘ utundi tu antene twinshi tuyishamikiyeho. Utarakoze genocide n’ umwanawe, ni umuvandimwe, sewabo, sebukwe, muramuwabo, mbega umuryango muburyo bwagutse n’ abandi bahisemo gukora nkabo birengagije ukuri kunyungu zabo.
Bandora Charles (germany)
Nacaza. Hagataho wumvise intekerozoye muruhame ubungubu, yuzuye uburyarya, agasuzuguro, uribaza uti ese uyu yaba ariwawundi yatojwe na Byiringiro,mudacumura, nderehe, bahunga, musabyimana, n’ abandi bose ntarondora amazina, bameze nk’ abazimye ariko bihishe aho utamenya arinabo bakwirakwiza ingengabitekerezo iganisha kuyindi genocide y’ abatutsi(ntibikabe).
Bandora Charles (germany)
Ndakomeza Bandora, n’ abandi banyarwanda bifuza ubumwe n’ ubwiyunge uwariwe wese yiyumvamo atari ubwo guhata, turasaba Leta yacu ikure kusoko rya politiki umugore ingabire umuhoza, abe umuturage usanzwe utarekuriwe nk ‘ abandi bose ibikorwa bicanishamo rubanda, ibyo ngibyo bikorwr atamususu w’ amahanga kuberako tubona nababazungu barinda ibihugu byabo mubuhanga buhanitse atawe bihanganira, mwibuke muri spain( catalan) uwutwa Pudjimon uko yatotejwe, mwibuke Jean-Marie Lepen uko yatotejwe na FN ye kugera naho umukobwawe ahindura inyito y’ iryo shyaka, aho ni France, mumenye hano Germany uwitwa Stoiber wayobora intara ya Bayern nanubu ataringera kugaragara haba germany, EU cgse muruhando mpuzamahanga, mwibuke Snovden wamunya Amerika ashyakishwa uruhindu ngo yamenye amabanga atagimba kuvuga, kimwe na Asange ahirwa bukware na Sweden na Amerika ko yashize hanze inkuru batifizaga ko zimenyekana. Banyarwanda mwese mwitondere ibi binyamakuru mpuzamahanga, nabyo nimiyoboro ndetse ni n’ utudirisha bareberamo abanyafurika.
Bandora Charles (germany)
Biracaza. mwitondere kandi iyoboka mana yaba isanzwe cgse rishingiye kubitangaza bidasobanutse, babwiyese Leta igafunga ibyo bitaro noneho ba pasiteri bakaba aribo bakiza. Ndasaba gutekereza muri iki gihe turimo, ishyaka rya ingabire ryaratangaje ko rishoye urugamba rw’ amasasu binyuze muri P 5, ariko mvugo yo kujijisha ingabire agahakana ko areana urugamba rutanyuze muntambara, arikose mwakabyaramwe, mwabarije ingabire ku atakiri presidente wa FDU kugira tumenye neza uwu ariwe, ko ataba ya ntare yambaye uruhu rwa ya ntama. anyway,
Bandora Charles (germany)
ikindi nakwisabira Leta yacu iyobowe n’ Intore izirushya Intambwe, HE Paul Kagame, ko batokwirusha ngo iriko irarwanya umwansi yateye already, ngo yongere iturinde politiki zipfuye z’ abo bansi rwankibirama, njye rero vuba nifuza ko ingabire atakongera kuduteshya umwanya, haraho twavuye naho turikugana, please mubitekereho, ndi umuturagi usanzwe. Mukomere mugiteka n’ itekane mu gihugu nk’ Urwanda. Bandora Charles.
Bandora Charles (germany)
Banyamakuru, ntabwo nzi kwandika neza ahubwo nzi gusoma, mbahaye uburenganzira rero bwo gusoma mwitonze iyi nyandika muyisesengure, musanze ko hari ibitubaka, mubikuremo, mutangaze ibibereye ko abanyarwanda babyumva kandi bikabubaka. Bandora Charles.
Kajabo
Hari abayobozi njyewe nemera kuko bakora akazi kabo bashyizemo ingufu nyinshi cyane.
1. Tom Ndahiro
2. Dr Bizimana Jean Damascène
3.Umuyobozi wa Rushyashya
4.Denis Polisi
5.Ndayisaba Fideli
6.Tito Rutaremara
Bikazatuma u Rwanda rugumana umutekano no kwirinda abashobora kuhungabanya,kutuvangira batuma iterambare ryacu ritihuta ku muvuduko dushaka.