Umujyana m’uby’umutekano muri Koreya ya ruguru, Chung Eui Yong yamenyesheje itangazamakuru rya Leta zunze ubumwe za Amerika ko abahagarariye ibihugu byombi bazahura mu kwezi kwa Gicurasi.
Ibi biganiro bya Trump na Kim Jong Un bizaba bireba uburyo Koreya ya ruguru yagabanya gutunga no kugerageza intwaro zayo za kirimbuzi.
Ni ubwa mbere aba bakuru b’ibihugu baba bagiye kuzahura dore ko mu mwaka washize bagiye baterana amagambo hejuru y’ibisasu Koreya ya ruguru yageragezaga.
Sarah Sanders, umunyamabanga w’itangazamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu, White House, ati “Trump yishimiye aya magambo meza yaturutse kuri Kim.”
Koreya y’epfo nayo nk’igihugu gifite byinshi gihuriyeho n’ibi bihugu byombi yagize icyo ivuga kuri ubu busabe bwa Kim, “Ni iby’agaciro kuba Kim yasabye kuganira na Trump kuko bizatanga umusaruro mwiza harimo no gukemura ibibazo by’intwaro za kirimbuzi.”
Kugeza ubu, ahantu ibi biganiro bizabera ntiharatangazwa ariko baracyahatekerezaho.