Hôtel des Mille Collines ni imwe muri hoteli zikomeye mu Rwanda, aho uretse kuba ari ya mbere y’inyenyeri enye yubatswe mu rwa Gasabo, ifite n’amateka yihariye yo kuba mu 1994 yarabereye ubuhungiro Abatutsi bagera ku 1268.
Iyi hoteli y’inkuta ndende z’ibara zijya kwera yatashwe mu 1973, yubakwa n’Ikigo cy’Ababiligi cyakoraga ubwikorezi bw’indege, Sabena.
Urebye uko yasaga icyo gihe n’uko imeze magingo aya, nta byinshi byahindutse muri Mille Collines itatswe n’ubusitani abifite bafatiramo icyo kunywa mu mutuzo, ikagira n’ubwogero bwizihira abakunda umukino wo koga, aho bisanzurira banitegeye ibyiza bitatse Umurwa Kigali.
Serivisi Mille Collines itanga zatumye hari abahakundira icyo, ku buryo ariho bamara amasaha menshi bagenera umwanya w’ikiruhuko.
Barimo Perezida wa Sena y’u Rwanda Bernard Makuza, nk’uko yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique.
Igitangira imirimo nka hoteli yari ku rwego rwa yonyine mu gihugu, ngo akenshi wasangaga ihuriramo cyane abantu bakomeye.
Makuza yagize ati “Niyo hoteli yari igezweho mu mujyi. Y’abadipolomate, abantu bize n’abanyamahanga bakoraga mu miryango y’abagiraneza. ”
Gusa ngo ntiyari n’iy’abategetsi kuko benshi mu bantu ba hafi ya Habyarimana Juvenal wari perezida, bari bafite ahandi bahurira hatageraga abanyamahanga benshi.
Muri Hôtel des Mille Collines hari ahantu hizewe ku buryo abantu bashoboraga kuhaganirira ibirebana na politiki, ari nako basangira akarahuri.
Muri resitora yaho ihiga izindi mu mujyi wa Kigali, ngo niho abacuruzi, abakoraga ubucuruzi bw’intwaro cyangwa diyama bahahuriraga, bumvikana ku bikorwa byabo cyangwa baganira ku mikoranire iri imbere, abo bakahita muri “milles combines.”
Mu mpera z’icyumweru ibintu byabaga bishyushye, abaririmbyi bagasusurutsa abakiliya mu njyana ya Jazz, ugasanga abagabo benshi bahasohokanye abagore babo, bo bakahaha akabyiniriro ka “Mille Copines”.
Jenoside yateje impinduka
Bitewe n’uburyo abantu bari bamaze kwibona muri iyi hoteli, abantu benshi benshi barahisangaga mu buryo bukomeye.
Gasamagera Wellars ni umwe muri abo, we yayimenye cyane ahagana mu 1980 ubwo yari umukozi wa Ambasade ya Libya mu Rwanda, yari yubatse hafi y’iyi hoteli.
Agaruka ku buryo yari ikomeye yagize ati “Byeri yaguraga 100FRw. Icyo gihe ariko ntibyari byoroshye kuyigondera.”
Ku wa 7 Mata 1994 Jenoside yatangiye igihugu cyose, abatutsi batangira guhigwa no kwicwa, abarokotse bagashaka aho bikinga.
Gasamagere ati “Ubwo amakuru y’ubwicanyi yatugeragaho twahise dutekereza Mille Collines, hari ari ubuhungiro bwacu twe tutari duhuje n’abo ibitekerezo.”
Icyo gihe we n’umugore we bahise bakodesha icyumba cya 203 giherereye muri etaje ya kabiri, hamwe n’abandi bantu 21.
Imibare ivugwa ni uko muri iyi hoteli hari hahungiye abantu 1268 barimo Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe na guverinoma yakoraga Jenoside, kandi bose bararokoka.
Aya mateka ni yo yabyaye igitekerezo ku Munya-Irlande Terry George, ayabyazamo filime yise Hotel Rwanda yasohotse mu 2004. Yaje gukoreshwa nabi ihindura Paul Rusesabagina intwari, byitwa ko yahishe abantu kandi yarishyuzaga abahahungiye.
Umwe mu babaye muri ubu buzima yagize ati “Abakire bari bafite ibyumba byabo, abaminisitiri bafite abarinzi, abenshi ni abaryamaga mu nzira za hoteli cyangwa mu byumba by’inama. Rusesabagina we yasangiraga inzoga n’interahamwe ndetse agasaba abantu kwishyura ibyumba.”
Mu gihe hanze ya hoteli abatutsi bicwaga, interahamwe zabaga zinasahura abagerageza kwinjira muri Mille Collines, abari mo imbere bagakomeza kwihuza ngo barebe ko iminsi yakwicuma.
Na nyuma ya Jenoside, Gasamagera waje kuba senateri ubu akaba ari umuvugizi w’Umuryango FPR-Inkotanyi, n’uyu munsi aracyasura iyi hoteli ndetse yihaye gahunda yo kujya agira nibura iminsi ibiri amara mu cyumba cye cya 203.
Ubwo Jenoside yahagarikwaga, Mille Collines yamaze amezi atatu ifunze ngo yongere itunganywe, yongera gufungura imiryango mu mpera za Nzeri 1994.
Mu 2001 Sabena yubatse iyi hoteli yaje guseswa, Mille Collines yegurirwa ikigo Mikcor Hotel Holding cyo muri Afurika y’EPfo n’umushoramari ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Repubulika Ihranira Demokarasi ya Congo, Miko Rwayitare, washinze ikigo Telecel kiri mu byabimburiye ibindi mu itumanaho rya telefoni muri Afurika.
Umuryango wa Rwayitare unafite izindi hoteli nka Mont Rochelle Hotel na Mountain Vineyard du Cap muri Afurika y’Epfo.
Ubwo yitabaga Imana mu 2007, abana ba Rwayitare nibo basigaranye iyi hoteli maze bakora amavugurura menshi mu 2010, mbere yo kuyegurira Kempinski y’Abadage yari ifite intego yo kuyigira hoteli y’icyitegererezo, nubwo uwo mugambi utamaze igihe kirenze imyaka ibiri.
Nyuma y’imbaraga nyinshi zashyizwe mu bukerarugendo mu Rwanda cyane cyane ubushingiye ku nama, Hôtel des Mille Colline ntikiri rukumbi mu Rwanda kuko hinjiye andi mazina akomeye nka Marriott, Radisson Blu na Ubumwe Grande Hotel bituranye.
Gusa Umuyobozi Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Mille Collines, Kangwage Claire, ashimangira ko ibyo bitayibuza kuba amahitamo ya mbere kuri benshi bazi umwihariko wayo.
Yakomeje agira ati “Ba minisitiri benshi bo mu gihugu cyangwa abanyamahanga, abanyacyubahiro bakunda kutugana. Ibyumba byacu bigenewe abantu nk’abo, abenshi muri bo bahasanga ibyo bakunda.”
Kimwe n’abandi bakiliya, Gasamagera Wellars ni umwe mu bakunda kugana Hotel des Mille Collines buri wa Gatanu ku mugoroba, ngo banyurwe n’umuziki wa Jazz cyangwa injyana gakondo ziba ziririmbirwa iruhande rw’amazi.