• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ‘

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ‘

Ubwanditsi 13 Aug 2017 Mu Rwanda

Umunyapolitiki Twagiramungu Faustin uba ku mugabane w’u Burayi, avuga ko kudataha mu Rwanda ari uko yimwa ibyangombwa by’inzira, by’umwihariko ngo nta cyamubuza kuvuga kandi ngo ntiyataha aseseye.

Yabitangaje nyuma y’uko Paul Kagame ubwo yiyamamazaga muri Nyamasheke ku wa 29 Nyakanga 2017, aho Twagiramuntu avuka, yagize icyo amuvugaho, yongeraho ko bahora bamutumira ngo atahe ariko akanga.

Ubwo yari i Nyamasheke, Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yabanje gushima amashyaka 8 yishyize hamwe na FPR mu kwamamaza umukandida wa yo ndetse anashima abandi banyapolitiki bafite ibitekerezo byiza batabarizwa mu mashyaka ariko ngo bakaba bashyira mu gaciro bagafatanya na FPR.

Ati “….batari no muri ayo mashyaka batari no muri FPR , nka Makuza, nabo bashyira mu gaciro bafatanya na FPR, kandi babitangiye kuva kera”.

Umukandida, Paul Kagame yanagarutse mu mateka y’imikoranire ya FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki ubwo urugamba rwari rurangiye, ari naho yahise agira icyo avuga kuri Twagiramungu ngo basaba gutaha.

Agira ati “Ngirango yababwiye, hari abantu bazanye kundeba [avuga Makuza] twubaka inzego zigiye gukurikira igihe cy’intambara irangiye dushyiraho Leta y’ubumwe n’ibindi, hari abantu benshi barimo ba Twagiramungu,… ngirango ni we yavuze uri hanze, ariko duhora dutumira ngo atahe ariko… yari ahari.

Icyantangazaga ni uko icyo gihe nyine bazana ari group nini, harimo abantu ba PL, PSD harimo icyo gihe iyari MDR, icyo gihe ni yo Twagiramungu yari ayoboye, icyo gihe tubasobanurira ibigiye gukorwa, icyo gihe icyantangaje Ni uko icyo gihe nyine uwo Makuza yavugaga [Twagiramungu] yambwiraga ngo ni njye ukwiriye kuba Perezida ariko hashize igihe gito arabihindura, ntabwo yari akinyifuza ngirango yibwiraga ko ahari azankoresha, nari nabaye urutindo yambukiraho ariko ibyo ni amateka”.

Mu gihe Paul Kagame avuga ko bahora batumira Twagiramungu ngo atahe, we avuga ko ananizwa, akimwa ibyangombwa by’inzira.

Aganira n’itangazamakuru aho aba i Burayi, Twagiramungu yagize ati “narananijwe, banyima pasiporo, kandi sinshobora kugenda nseseye, sinagenda ngo mbunde kandi kujya mu Rwanda ari uburenganzira bwange, n’ubwa buri muntu wese. Oya, sinasesera kandi nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa”.

Muri Kanama 2015, nibwo Twagiramungu yari yatangaje ko ashatse kuza mu Rwanda kwiyamamaza muri aya matora ya 2017 nta wa mubuza, ashimangira ko adashaje mu mutwe, ko imyaka nta ho ihuriye n’ibitekerezo.

Aho yagize ati “Nshatse kwiyamamaza natsindwa kubera ibitekerezo byange, ntabwo natsindwa kubera imyaka mfite. Ibyo ni ibyo abantu baba birirwa baririmba , niba nshaje ntabwo nshaje mu bwonko, ibitekerezo byange biracyari bya bindi”.

Faustin Twagiramungu w’imyaka 72, ubu ubarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi, yabaye Minisitiri w’Intebe mu 1994, yiyamamaje mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri 2003, atsindwa na Paul Kagame afite amajwi (Twagiramungu) 3,62%.

-231.png
Faustin Twagiramungu w’imyaka 72

2017-08-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel mu bakinnyi bayoboye ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yitegura Tour du Rwanda ya 2021.

Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel mu bakinnyi bayoboye ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yitegura Tour du Rwanda ya 2021.

Ubwanditsi 29 Apr 2021
Nyuma yo gusinya amasezerano, mu minsi 24, umuhanzi Israel Mbonyi arataramira mu gihugu cy’i Burundi

Nyuma yo gusinya amasezerano, mu minsi 24, umuhanzi Israel Mbonyi arataramira mu gihugu cy’i Burundi

Ubwanditsi 20 Jul 2021
Rwamagana: Impanuka ikomeye mu basiganwa ku magare yakomerekeyemo umwe

Rwamagana: Impanuka ikomeye mu basiganwa ku magare yakomerekeyemo umwe

Ubwanditsi 25 Jun 2017
Mu Rwanda hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus=41

Mu Rwanda hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus=41

Ubwanditsi 26 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa yihariye ya Loni mu rwego rw’ingufu
UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa yihariye ya Loni mu rwego rw’ingufu

Ubwanditsi 24 Feb 2020
“Uyu ni umubano mwiza cyane “- Kenyatta avuga kuri  Kagame
INKURU NYAMUKURU

“Uyu ni umubano mwiza cyane “- Kenyatta avuga kuri Kagame

Ubwanditsi 11 Mar 2019
Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Espoir FC yahise inamanuka mu kiciro cya kabiri
Amakuru

Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Espoir FC yahise inamanuka mu kiciro cya kabiri

Ubwanditsi 01 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru