Uyu mugabo abenshi basigaye bemeza ko afite ihungabana, mbere ya 94, yari ayoboye ishyaka MDR. Twagiramungu azwiho ko ariwe wagonganisha bagenzi be. Hano mu Rwanda ku ruhande rwa RPF akababeshya ko ariwe gitangaza. Azwiho ibinyoma no kungonganisha abarwanashyaka b’amashyaka yabayemo. Ku batamuzi n’abandi bafite inyungu muri Politiki y’u Rwanda bamwibeshyaho, Twagiramungu ni nka Kanseri muri politiki y’imyaka myinshi mu Rwanda no hanze yarwo kuva muri za 60, akiri umunyeshuriiyo muri za Canada ndetse no mu myaka ya 90-94 igihe cy’amashyaka menshi kugeza n’ubu.
Twagiramungu Faustin aka Rukokoma aherutse gusetsa abantu avuga ko muri 2003 yatsinze amatora ya Perezida ku majwi arenga 63% Ubwo yiyamamazaga mu matora y’Umukuru w’ Igihugu mu mwaka wa 2003 yagize amajwi 3.62% gusa, ahita ava mu gihugu ajya gushinga ishyaka rye RDI-Rwanda nziza
Mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2003 nibwo Twagiramungu yiyamamarije uyu mwanya, atsindwa mu matora afite amajwi 3,62% icyo gihe yari afite imyaka 58, ubu akaba afite 74 dore ko yavutse mu mwaka w’1945 mu cyahoze ari Cyangugu.
Twagiramungu Faustin wanabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda mu gihe kigera ku mwaka umwe (1994/1995), ubu aba mu buhunzi mu gihugu cy’u Bubiligi akaba arwanya Leta y’u Rwanda ndetse ananenga iterambere Abanyarwanda benshi bashima rwagezeho nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, aherutse gutangaza ko biteguye gukora iperereza ku magambo ya Faustin Twagiramungu uba mu buhungiro mu Bubiligi, ashobora kuba agize ibyaha byo gupfobya Jenoside. Bityo akaba yatabwa muri yombi.
Inshuro nyinshi Twagiramungu yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yandika amagambo avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe, ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri n’ibindi.
Abantu batandukanye bakunze gusaba ko amagambo y’uyu mugabo yakorwaho iperereza ku buryo abiryozwa.
Umushakashatsi ku mateka, Tom Ndahiro, abinjujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha gukora iperereza kuri Twagiramungu kuko ibitekerezo bye biganisha ku cyaha.
Yakomeje agira ati “Urwango afitiye abarokotse Jenoside n’ababarokoye, ruteye ikibazo”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko bibabaje kubona Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda agiriwe icyizere na FPR, yarahindutse umuhakanyi wa Jenoside.
Ibi Nduhungirehe yabitangaje nyuma y’ubutumwa bwa Twagiramungu buvuga ko Jenoside mu Rwanda yakozwe na FPR [mu gihe bizwi neza ko ariyo yayihagaritse] hamwe n’Ingabo zari iza FAR.
Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana, yabwiye Itangazamakuru ko amagambo ya Twagiramungu ashobora kuganisha ku cyaha cyo gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Aho avuga ko itigeze itegurwa, akavuga ko Habyarimana na MRND batigeze bategura Jenoside, ibyo bihabanye cyane n’ibyemejwe n’inkiko mpuzamahanga n’ibikorwa bigaragara byerekana ko Jenoside yateguwe, Interahamwe zikigishwa, ingengabitekerezo yayo ikigishwa mu mashuri, kugeza aho abatutsi bishwe mu myaka myinshi kugeza no mu 1994.”
Yakomeje avuga ko Twagiramungu adashobora kwihisha inyuma y’ibyo yita ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ngo avuge ibyo ashaka.
Ati “Ntabwo ubushinjacyaha buzihanganira izo mvugo. Turabikorera isesengura, ibyo tuzasanga bifite ibyaha bifatika bishobora gutuma akurikiranwa tuzabikora rwose. Tuzakorana n’ibyo bihugu aherereyemo cyane cyane ko dusanzwe dufitanye n’imikoranire.”
“Twiteguye gukora iperereza kuri we, tugakorana n’igihugu arimo […] Niba agiye kuba uhakana Jenoside, azajya ku rutonde rw’abagomba gukurikiranwa nk’abapfobya Jenoside.”
Umushinjacyaha Mukuru yakomeje avuga ko ari inshingano z’Ubushinjacyaha gukurikirana umuntu wese uri mu murongo w’abapfobya, bagahakana Jenoside ‘kimwe n’abandi bashaka no kuba bayikora nka FDRL’.
Itegeko ryo mu 2013 rishyiraho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku magambo agoreka ukuri kuri Jenoside hagamijwe kuyobya rubanda no kwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.
Rikomeza rivuga ko gupfobya bigizwe n’amagambo agabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no koroshya uburyo Jenoside yakozwemo.
Twagiramungu yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva mu 1994 yegura mu 1995, ahita yerekeza mu buhungiro mu Bubiligi.
Mu 2003 yiyamamarije umwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’umukandida wigenga gusa aza gutsindwa aho yagize amajwi 3.62% mu gihe Perezida Paul Kagame yagize 95.0 %.
Rebero Jeremy
Urwenya pe! Twagiramungu yavuzeko ntacyo ateze ku mwuzukuru wa Ngurube. Nonese ko yasabye ngo bihutishe ikirego, kuki batarega?
Bazibaza
Politiki ya Twagiramungu ni iyo mu Kirere. Ni icyuka gusa. Kdi ni mu gihe nta politico science yize.
niyogihozo
Umwuzukuiru wa Ngurube ni nde? Ndi Twagiramangu nava mu bya Poilitiki akisazira atuje, akina n’abuzukuru ndakeka yaba afite n’abuzukuruza